MU BWAMI BUGENDERA KW´ITEGEKONSHINGA, NTA BWIRU BUBAHO

(Ubwiru n’ubwami bugendera kw’itegekonshinga ntibijyana na gato, ahubwo birazirana rwose, nk’uko Imana itemera kwicarana na shitani ku ntebe imwe. Ubwiru bwikundira kwibera mu mwijima kugirango hatagira utahura amabi yabwo).

Ni kuri shortwave Kuwagatandatu  taliki ya 21/09/2013 guhera (19h00) z’i Kigali………..

Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 21/09/2013 izabagezaho igice cyambere k’ikiganiro gifite insanganyamatsiko: MU BWAMI BUGENDERA KW´ITEGEKONSHINGA, NTA BWIRU BUBAHO

Ubwami bugendera kw’itegekonshinga burangwa no gukora imirimo yose igize ubuzima bw’igihugu mu mucyo, naho imikorere y’Ubwiru n’abiru byakoreshwaga mu bwami bwakera gusa (Absolute monarchy) bukaba burangwa no gukorera mu mwijima no guheza abanyagihugu mu gihirahiro. Ubwiru ntibwemewe mu bwami bugendera ku itegekonshinga, mbese ni nkuko Umucyo utabangikanywa n’Umwijima.

Ubwiru nta mwanya na muto bufite mu bwami bugendera kw’itegekonshinga. Ubwiru n’ubwami bugendera kw’itegekonshinga ntibijyana na gato, ahubwo birazirana rwose.

Ubwiru bwikundira kwibera mu mwijima kugirango hatagira utahura amabi yabwo.

Abanyarwanda babuzi babuvumira ku gahera.

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.

Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24  kuri website: www.radioinyabutatu.com

Insanganyamatsiko: MU BWAMI BUGENDERA KW´ITEGEKONSHINGA, NTA BWIRU BUBAHO.

Abatumirwa bacu ni:

Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: [email protected]

Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa