“Mu gatendo ngiye gukora, muzambere ba mudahunga” Kagame Paul

Mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya ba sena y’u Rwanda, Perezida Kagame yatunguye benshi bari basanzwe bamuziho amakare n’ubukaka. Mu ijwi ryuzuye ikiniga, umukuru w’igihugu yahamagariye abari bamaze kurahira kwirinda guharanira inyungu zabo bwite, ahubwo bagaharanira inyungu rusange z’u Rwanda n’abenegihugu. Avuye kuri ibi, yahise atandukira maze arihambura ( se défouler), agaragaza umujinya afitiye abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubwongereza BBC (British Broadcasting Corporation) kubera sinema kimaze iminsi gihitishije igaragaza ubwicanyi Kagame yagizemo uruhare rukomeye, ndetse akaba ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Habyarimana.

Ubusanzwe ibyavuzwe muri iyo sinema nta gishya kirimo, kuko si ubwa mbere byari  bishyizwe ahagaragara, kandi harimo n’amagambo Kagame we ubwe yivugiye abyemera. Ubusesenguzi buragaragaza ko igiteye ubwoba Kagame  ari uko noneho Ubwongereza na bwo bwemeye ko Kagame ari umwicanyi. Ibi simbitindaho ahubwo mu ngingo enye(3) reka turebere hamwe uko Kagame yiteguye guhangana n’ikizakurikiraho nk’uko yabibwiye abamwumvaga. Izo ngingo ni izi:

  1. Muzabe ba Mudahunga
  2. Isi yose irimo akavuyo
  3. Ndangije amagambo, ngiye gukora “agatendo”(real things).

Umuntu yitegereje izi ngingo yasanga zidakurikiranye neza, sinzi niba umukuru w’igihugu cyacu yarabigize nkana, ariko icy’ingenzi ni uko ubutumwa bwe yabuhitishije bwose uko bungana. Iyo aza kuba umuhanga mu kuvuga yashoboraga gutangira ati : “Ubwo basigaye bemera ko turi abicanyi….  kandi (1) isi yose ikaba irimo akavuyo (2)njye ndangije iby’amagambo ngiye gukora agatendo (3)kandi ndabasaba ngo muzambe hafi muzabe ba Mudahunga”. Uko bimeze kose reka tuzikurikiranye uko Kagame yabikoze, ni ukubaha uburenganzira bwe.

  1. Muzabe ba Mudahunga

Ibi yabihereye aho yinubiraga ko ngo abahawe ijambo muri iriya sinema ari abantu bahunze igihugu. Avuga ko nta yindi nyungu yo guhunga uretse guhabwa ijambo kuri BBC. Aha Kagame arashaka kubeshya ko uhunze wese ahabwa ijambo kuri BBC cyangwa andi ma radiyo atandukanye, nyamara yamaze imyaka 30 mu buhungiro nta jambo yahawe. Yarinze gutegereza ko intambara y’Inkotanyi itangizwa kugira ngo ahabwe ijambo.

Kagame azi uko BBC yamukoreye publicité mu gihe na nyuma y’intambara, akaba rero ubu azi neza ko ubwo abandi nabo bahawe ijambo, we bishobora kumugwa nabi. Gusaba rero abamwumvaga kudahunga ni ukugira ngo na bo BBC itazabaha urubuga maze bakamushyira hanze. Ikindi arabashuka kugira ngo mu gihe atangije agatendo (yari atarakavuga) bazamugwe inyuma ngo barimo kurwanira inyungu z’u Rwanda.

Ariko na none Kagame si umuswa. Asaba aba bantu kudahunga ni uko yari azi icyo avuga. Aha reka twibukiranye ibintu bitera ubuhunzi twese tuzi. Umuntu uhunga ni uko aba abona ariho hasigaye amakiriro ye. Wahunga intambara cyangwa se umutekano mukeya, wahunga ubukene, ni uko aba ariyo chance usigaranye yo gukiza amagara yawe. Ibyo aribyo byose aba basenateri, abaministiri n’abadepite yabwiraga bose ama konti yabo aruzuye, nta bukene bafite. Ni ukuvuga ko ikindi bashobora guhunga ari intambara cyangwa se umutekano mukeya. Mu yandi magambo Kagame aratwereka ko igiye kuba intambara irimo gutegurwa akaba asaba aba bantu kuzamugwa inyuma.

  1. Isi yose irimo akavuyo

Kagame avuga ko isi yose yuzuyemo ibibazo by’intambara z’iterabwoba n’ibindi bibazo. Byashoboka ko yaba ashaka kunyura mu rihumye amahanga arangariye ahandi maze agakora agatendo ke. Byakunze kugaragara ko iyo abantu barangaye Kagame ahita akora ikintu gikomeye. Muzakurikirane neza muzasanga buri gihe yagiye yohereza ingabo muri Congo amahanga yabaga ahugiye muri Burasirazuba bwo hagati mu bibazo bihahora. Kugira ngo asasire icyifuzo cye, aravuga ati iyo chaos iri ahantu hose ntibazavuga ko ari twe twayiteje. Ni nk’aho yavuze ati hano naho haramutse habaye chaos nta gitangaza cyaba kirimo. Aravuga rwose yeruye ko u Rwanda na rwo rugomba kubamo chaos. Uyu mugabo Imana imuturinde!

  1. Ndangije amagambo, ngiye gukora “agatendo”

Ibi abivuze yabitekerejeho kuko amaze iminsi arunda ingabo ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Abinyujije mu binyamakuru bivugira leta kandi, yatangiye gushinja u Burundi ko mu gihe ingabo zabwo zavaga muri Congo zazamukanye na FDLR. Ibi bikaba aribyo aheraho ashaka kwishora mu ntambara kandi biragaragara ko ariyo izamuhitana cyane cyane ko nk’uko abyivugira imbaraga asigaranye ari nkeya.

Aha hanyibukije ya mvugo y’abakurambere igira iti “amagambo ashize ivuga”.  Koko rero Kagame amagambo yamushiranye, ariko si n’amagambo gusa ahubwo n’ibitekerezo byashize. Arabigaragaza aho avuga ko ngo atumva ukuntu abantu bamufashije kubaka ikintu (jenoside) ari na bo baza kugisenya. Koko rero Abongereza ndetse na benshi mu bahoze muri FPR batanga ubuhamya, bubatse FPR ndetse bayitera inkunga nyuma ya genocide. Raporo za mbere zashinjaga FPR na Kagame ni Abongereza (bafatanyije n’Abanyamerika ) bahitaga bazisisibiranya bakoresheje iturufu ya genocide y’abatutsi nyamara bari bazi neza ko Kagame abifitemo uruhare.

Mu buhamya bwa Carla Del Ponte, yemeza ko yashatse gufata abantu bo muri FPR , Koffi Annan akamubwira ko ari politiki kandi ko bashakaga ko u Rwanda rubanza rukisana. Kuba Kagame atumva uyu mukino rero bishobora gutuma afata n’ibyemezo byo kumuhitana. Iyo ntambara se yo ashaka gushora, inganda zo mu Rwanda zikora amasasu angahe? Uwamufatira embargo ntiyongere kubona amasasu rahira ko igihuru kitabyara igihunyira!?

Umwanzuro:

Iyo witegereje uburyo u Rwanda ruyobowe, ukareba uko abaturage babayeho n’umujinya bamaze kugira, ukongera ukareba akazi gakomeye amashyaka atavuga rumwe na Kagame akomeje gukora, nta shiti uhita ubona ko ibintu bigiye guhinduka mu Rwanda. The wind of change is blowing. Perezida Kagame nk’umuntu ubikurikiranira hafi, nawe azi uko ikibazo kimeze. Abanyarwanda ndabasaba gukurikira kandi bakamenya gusoma ibimenyetso by’ibihe. Akenshi iyo ingoma itangiye kurindimuka biragaragara ariko kumenya igihe ihombokera (ku ngoma ntibavuga guhomboka bavuga kubyara) bikunze gutungurana.

Gusa ntidukwiye kugira ubwoba, kuko na Karinga bavugaga ko nisezererwa nta mubyeyi uzongera kubyara, inka zitazongera konsa, imvura itazongera kugwa, isake ntizizabika,…. Nyamara yasimbuwe n’ibendera U Rwanda rurushahp gutera imbere. Kagame ashoze intamabara, imuhitane wenyine, dukomeze twubake Igihugu. Ikiniga afite kiramucira amarenga. Ariko na none muzirikane ko n’ubwo karinga yagiye abantu bagahumeka, imvugo ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga yo ntiyigeze isohora. Ni ukubyitondamo.

gahunde

Chaste Gahunde