Mu gihe bamwe mu bakekwa kwica Karegeya bafatiwe Mozambique, Apollo we arimo guceza i Kigali!

Amakuru ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aravuga ko bamwe mu bakekwaho guhitana Colonel Karegeya wigeze kuyobora inzego z’iperereza ryo Hanze mu Rwanda batawe muri yombi.

Abo batawe muri yombi uko ari 3 bivugwa ko bafashwe ku bufatanye bwa polisi y’Afrika y’Epfo na polisi ya Mozambique aho abo bafashwe basanzwe batuye.

Abafashwe ni abanyarwanda harimo Capitaine Francis Gakwerere uzwi kuba yarabaye mu gisirikare cya Uganda, mu gisirikare cy’u Rwanda, ndetse no mu barindaga Perezida Laurent Désiré Kabila akiri inyeshyamba kugeza abaye Perezida. Uyu mugabo bivugwa ko ubu akorera inzego z’iperereza z’u Rwanda DMI yikinze inyuma y’ubucuruzi ngo akorera muri Mozambique i Maputo kuva muri 2005.

Francis Gakwerere si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi kuko ari mu batawe muri yombi bakekwaho iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Si ibyo gusa kuko akekwa mu bwicanyi bwahitanye umunyarwanda  wabaga muri Mozambique witwa Thèogène Turatsinze wigeze gutegeka BRD.

Capitaine Francis Gakwerere

Nk’uko bitagazwa n’ikinyamakuru inyenyeri news muri abo bafashwe kandi harimo umucuruzi Vital Hitimana ubundi uzwi kw’izina rya General akaba ari umucuruzi mu gihugu cya Mozambique i Maputo mu gace ka Zimpeto. Undi nawe wafashwe ni Damien Bongwa nawe ucururiza muri Maputo akaba akora n’akazi ka‘’demarcheur’’, ako ngo n’akazi ko gufasha abantu kubona amazu yo guturamo, kugura, ndetse no kubona ibyangombwa byo gukorera mu gihugu cya Mozambique.

Tubibutse ko kugeza ubu uwashakishwaga cyane yari Apollo Gafaranga Kirisisi, amakuru atugeraho yemeza ko yibereye i Kigali yidegembya nta mususu.

Ngo yaba yarabwiye abantu ko bamubeshyera ntaho ahuriye n’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya ngo we yavuye i Dubai ku wa 29 Ukuboza 2013 ahita ataha mu Rwanda. Ndetse yerekana n’itike yaziyeho.

Ariko ababikurikiranira hafi basanga nta kuntu abashinja Apollo bari kumurota ngo bavuge ko bamubonye cyangwa yari afitanye gahunda na Colonel Patrick Karegeya atari byo. Ikindi n’uko iyo bashaka gushaka uwo bahimbira ntibari kubura undi babyegekaho ufite aho uhuriye na Leta ya Kigali kurusha Apollo.

Apollo n’umuntu wameyekanye cyane mu kujyana abantu mu bihugu by’i Burayi n’Amerika rimwe na rimwe akoresheje ibyangombwa by’ibihimbano, ku buryo rero kuba yagera muri Afrika y’Epfo akongera akahasohoka adakoresheje ibyangombwa bye bisanzwe bizwi ni nk’ubufindo kuri we.

Ikindi giteye kwibaza n’uburyo Leta y’u Rwanda na Polisi byacecetse kuri iki kibazo mu gihe Apollo arimo kuvugwa mu binyamakuru by’isi yose.  Ahubwo bikaba bivugwa ko uretse kwidegembya i Kigali ahubwo afite n’abamurindira umutekano.

Kuba Apollo yahakana ko atageze muri Afrika y’Epfo byaba ari ukwigiza nkana mu gihe bizwi ko hari amashusho yafashwe na za Camera ndetse bibaye na ngombwa ko hakorwa ibizami bya DNA bitashidikanywaho ko Apollo yageze muri iriya Hoteli Karegeya yiciwemo. Ariko ibyo byose byashoboka mu gihe Leta y’u Rwanda yaba yemeye gutanga Apollo.

Andi makuru ava muri Afrika y’Epfo aravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2014, abanyoboke y’Ihuriro Nyarwanda RNC bafatanije n’abandi banyarwanda baba muri Afrika y’Epfo bateganya imyigaragambyo ikaze imbere y’ibiro bihagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo.

Amakuru ava muri Uganda yo aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2014, i Mbarara muri Uganda ahatuye benshi mu bagize umuryango wa Colonel Patrick Karegeya hateganijwe misa yo kumusabira.

Ubwanditsi

The Rwandan