Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abarwanshyaka bacu twese twababajwe bikomeye n’iyicwa rya Col Patrick Karegeya wari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leya ya FPR – Inkotanyi na Perezida Paul Kagame i Kigali. Twifatanije n’umuryango wa Col. Patrick Karegeya n’ishyaka RNC mu kababaro kabo dusangiye.
Leta ya FPR iyoborwa n’abantu b’ibyihebe by’inkoramaraso (a terrorist state) bumva kwica abatavuga rumwe nabo muri politiki ari wo muti w’ibibazo by’ u Rwanda baribeshya, kuko ubwicanyi bwabo bwongera ibyo bibazo aho kubikemura.
Ni ibintu bigaragarira buri wese ko Nyakwigendera Col. Patrick Karegeya yishwe na leta y’u Rwanda. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari i Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba taliki ya 05/08/2010 yari abifite mu migambi ye aho yavuze ati: “Izindi nkozi z’ibibi zahunga igihugu, ngo abo ni abanenga leta. Bagera hanze bahura n’impanuka bati ni leta y’u Rwanda yabiteye. Ijya gutera izo mpanuka gute? Leta y’u Rwanda ntabwo; ntabwo FPR yivanga muri politiki y’ibindi bihugu. Abarasirwa hanze bagahushwa, ntabwo leta y’u Rwanda ihusha iyo yarashe. Nta n’ubwo dushinzwe umutekano w’inkozi z’ibibi zijya kuba hanze. Ariko izo nkozi z’ibibi iyo zivuze ko zigiye kuzana intambara mu Rwanda, zaba zo zaba abazishyigikiye, bazabigerageze tuzabakubite, ntibazamenya ikibakubise. Ariko izo nkozi z’ibibi zari zikwiye kuba zibuka amateka ya FPR n’amateka y’u Rwanda, zibuka ngo FPR; mwe murabizi reka mbabwire. Muzi kubabura inkoni ngo ikubite neza ibabura ihamye ukuntu bayibabura! FPR n’umukandida wayo turababuye. Iyo twakubise turakubita tukagusha. Rero mu byo bibagirwa ntibakwiriye kwibagirwa ayo mateka. Reka bayibagirwe ariko ingaruka zabyo zo bazazibona”.
Abwirwa benshi akumva beneyo! Perezida Kagame mu kwica Col. Karegeya no gushaka kwica Jenerali Kayumba yita inkozi z’ibibi muri ririya jambo rye, ni iriya gahunda ye yavugiye i Gatsibo mu 2010 arimo ashyira mu bikorwa.
Turamenyesha abarwanashyaka bacu by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange ko icyo Kagame na FPR ye bagamije mu kwica Col Karegeya no guhiga bukware Jenerali Kayumba Nyamwasa ari ugucecekesha amashyaka yose atavuga rumwe nabo bahereye kuri RNC ejo bagakurikizaho kwica abayobozi bo mu yandi mashyaka arwanya Kagame na FPR – Inkotanyi. Nta kujenjeka rero no kwibwira ngo ni abatutsi basubiranyemo nimubihorere kuko ejo ari abayobozi b’amashyaka b’abahutu bazaba batahiwe. Akamashini kica nka kariya ka Kagame na FPR ye nti gahagarara, ntikagira imipaka, ntikarobanura kuko ubangamiye inyumngu zako wese, yaba umuhutu yaba umututsi, karamwica. Ni ka kamasa kazamara inka kazivukamo.
Kwicira Col Karegeya muri Afurika y’Epfo aho yahungiye ni agasuzuguro ndetse n’agasomborotso gakabije ka Kagame na FPR kuri kiriya gihugu cy’inshuti. Ni yo mpamvu dusabye Leta ya Afurika y’Epfo gucana umubano na leta y’u Rwanda iriho ubu no gufunga ambasade y’u Rwanda ikazongera gufungura ari uko leta ya FPR Inkotanyi yavuyeho.
Mu kwifatanya n’umuryango wa Nyakwigendera Col. Karegeya n’ishyaka RNC, kandi ku nyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda bose, turasaba umuryango wa Col Karegeya n’ishyaka rye kwegeranya ibyo yari azi byose byafasha abanyarwanda n’isi yose kumenya ubwicanyi bwakozwe na Kagame na FPR mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Tubasabye rwose kwegeranya book notes ze zose, inyandiko yanditse n’intoki cyangwa n’imashini, documents ze yari abitse no kubishinga abantu b’inyangamugayo badafite inyungu zo kuba bagira ibyo barigisamo maze bigatangazwa, kuko kimwe mu byo azize ari uko yari azi ibintu byinshi by’amabanga kuri Kagame na FPR. Abanyarwanda barashaka kumenya ibyo byinshi yari azi kuri Kagame umaze kumuvutsa ubuzima bwe kandi twari tumukeneye. Bityo n’uwo Kagame ushatse kumucecekesha kandi wibwiye ko amucekesheje burundu azabe yarataye igihe maze urugamba rukomeze asigare arwana n’izo revelations zose z’uwo yishe yibeshya ko amucecekesheje ubuziraherezo.
Dukore iki rero twebwe abasigaye. Gahunda mbisha ya FPR itegeka abahutu bose gusaba imbabazi z’agahato abatutsi ku cyaha kibi cya jenoside batakoze nikangurire abahutu bose kugira uruhare rugaragara mu kwibohoza ingoma y’igitugu, ikinyoma n’ubwicanyi ya Kagame na FPR Inkotanyi. Ihotorwa rya Col Patrick Karegeya nirikangurire abatutsi bose kumenya ko ingoma ya FPR na Kagame ari ingoma yica, ko atari ingoma yica abahutu gusa maze bareke kuyishyigikira buhumyi ngo n’uko ari abatutsi gusa! Ubundi ahasigaye duhagurukire icyarimwe dufatanye twese dukureho buriya butegetsi bwa Kagame na FPR ye bwaranzwe kandi na n’ubu bukirangwa no kwica abanyarwanda.
Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 05/01/2014
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi –Perezida ushinze ibya politiki;
Mr. Batungwanyo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa;
Abashaka kutwandikira mugira icyo mutubaza cyagwa se mutwungura ibitekerezo, email yacu ni