Mu gihe Paul Kagame ashyira ababyeyi n’abavandimwe b’abandi mu tubati ngo ashobore kwinjiza amadolari, we yashyinguye se Rutagambwa mu cyubahiro

    Amakuru dukesha urubuga inyenyerinews aratubwira ko mu minsi mike mbere y’ubunani, Paul Kagame yashyinguye se Rutagambwa wari umaze imyaka 40 yitabye Imana, ndetse na mukuru wa Paul Kagame twabashije kumenya ku izina rya Joseph nawe witabye Imana imyaka 27 ishize.

    Uwo muhango wari uteraniyemo umuryango gusa wabereye i Muhanga. Nkuko byigeze kugaragara mu kinyamakuru inyenyerinews ku rupapuro “Behind the Presidential Curtains, Mzee Rutagambwa kimwe n’izindi mpunzi z’abatutsi zari hirya no hino mu bihugu byegereye u Rwanda hagati y’imyaka yaza 1960-1994, zakomeje guhura n’ingutu z’ibibazo ziganjemo umukeno no kubura kivura.

    Rutagambwa yari mwisengeneza w’umwamikazi Kanjogera. kubera ayo masano byatumye aba umutoni ibwami, anagira ubuzima bwiza muli icyo gihe.

    Aho mu buhungiro rero, Mzee Rutagambwa ubuzima bwaramugoye, ndetse ananirwa no gukora imirimo iciriritse nk’uko abandi banyarwanda babigenzaga kugirango babashe gutunga ingo zabo. Ibyo byaje kumuviramo indwara y’igifu cyangwa bita ulcers mu rurimi rw’icyongereza, iyi ndwara yashegeshe Mzee Rutagambwa hanyuma aza kwerekeza Kampala kwivuza, aho yakiriwe n’umugiraneza waje gukomeza kumurwaza akaba ari umuntu yari yarigishije gutwara imodoka dore ko Mzee Rutagambwa yari yarahoze ari umushoferi mu Rwanda mbere yo guhunga.

    Hanyuma yaje kwitaba Imana mu bitaro i Kampala, mu ivuriro ryitwa Mulago Hospital, bategereje ko hari uwaza gutwara umurambo baraheba. N’ubwo bwose uwo mugiraneza yatumyeho kenshi ku mugore wa Rutagambwa ariwe nyina wa Paul Kagame. Uwo mugiraneza amaze guheba ahitamo kumushyingura ku butaka bwa leta ahitwa Kawanda Research Station ku muhanda werekeza Luwero urenze Matuga.

    Amakuru dukesha bamwe mu bagiye ku muhango wo gushyingura umusaza Rutagambwa mu cyubahiro, avuga ko ikinyamakuru inyenyerinews kigeze kwandika inkuru gihamagarira President Paul Kagame gushyingura se, akomeza kubyirengagiza kugeza aho madamu we Jeanette Kagame amubwiriye ko nta gisebo kirimo, kuko ari ibibazo byagwiririye abanyarwanda bose kandi n’ubu bikiriho kubera ubuhunzi mu banyarwanda bwabaye umuco karande.

    Mwakwibaza rero impamvu Kagame yatekereje gukora uwo muhango wo gushyingura abo mu muryango we kandi amaze imyaka 18 aba mu Rwanda! Byatewe ahanini n’abamwe mu bantu muri goverinoma ye, cyane cyane abafitanye amasano na we cyangwa se ubucuti bwihariwe. Nk’uko bari barasezeranyije ababyeyi babo mu gihe bari batangiye intambara yo kwibohoza igihugu, ko nibaramuka batsinze batazabagumisha ishyanga , ko bazabashyingura mu gihugu cy’amavuko. Uwo muhango rero bamwe muri abo bategetsi bawukoreye imiryango yabo, cyane cyane abaturutse za Burundi, n’uko abo kwa Kagame nabo batangira kuvuga ko bifuza ko ababo nabo bashyingura.

    Kagame ntabwo ari wa muntu ufite umutima muntu wo kumva yakora igikorwa nk’icyo, yabikoze abitewe na bene wabo bamushyizeho inkeke. Mu bari bahateraniye aho higanjemo inshuti za Kagame za hafi, abo kwa Kananura bongeye kubura ubwumvikane barimo Mbundu Kananura n’abandi benshi biganjemo ku ruhande rw’umugore we.

    Cyakora kandi abanyarwanda bamwe baritotomba bagira bati:” Mu gihe President Paul Kagame abashyingura abe mu cyubahiro, abanyarwanda bandi bo amanika amagufa yabo maze akayamurikira abanyamahanga ati; dore ishyano twagushije naho ubundi yabona imfashanyo akicinya icyara. N’ubwo bwose benshi mu bacitse ku icumu bakomeje kwamagana igikorwa cyo kwandarika imibiri y’inzirakarengane zazize itsembatsemba n’itsembabwoko” President Kagame yabimye amatwi kuko bikomeje kumuhesha ishema. Ubundi abaguye muri Congo ndetse no hirya no hino iyo abashije kuburabuza abanyamahanga bakamwemera ahita yisabira i dollar maze ati abo baguye Congo ni aba Genocidaire, abicanyi bashaka kumara abatutsi. Nyakubahwa Paul Kagame akigaramira.

    Cyakora ubwo yibutse gushyingura se dore ko nawe yari yaramwiyibagije wenda azageraho yemerere abanyarwanda gushyingura ababo mu cyubahiro aho kubanika ku gahinga kubera inyungu ze, ubundi wenda azanemera asabe imbabazi abo arimbura igitondo n’ikigoroba hirya no hino mu bihugu aturanye nabyo.

    Ese President Paul Kagame yazemerera n’abaguye Congo bagashyingurwa mu cyubahiro? Ubundi akanatanga ingabo ze zabigizemo uruhare zigahanwa cyangwa zigakurwaho icyaha binyuze mu mategeko: Yewe Paul weeeeee!!!!!

    Rwema Francis.

    inyenyerinews

    Comments are closed.