Ni impamo se? Abanyarwanda bagiye gushinga Free Rwandan Army na Transitional National Council?

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bafatanije n’abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibazo by’u Rwanda, barimo gutegura ishingwa ry’igisirikare cyahuriramo abahoze mu ngabo za kera (FAR), abahoze muri APR/RDF, abari muri FDLR n’indi mitwe iri muri Congo aha ntabwo twakwibagirwa n’abari muri RDF ubu. Si igisirikare gusa kuko ngo hashobora gushingwa urwego rwa politiki rwahuriramo abatavuga rumwe na Leta ya FPR bose.

Iki gikorwa ubu ngo kirimo gutegurwa mu ibanga rikomeye aho abagitegura barimo kugenda begera abantu bamwe na bamwe babagezaho icyo gitekerezo.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare b’abanyarwanda bari mu buhungiro, no mu gihugu imbere ndetse n’abanyamahanga bagize icyo gitekerezo mu rwego rw’uko batewe impungenge n’ingabo z’amahanga zishobora gutera u Rwanda zikarufata. Izo mpungenge zishingiye kukuba ingabo zifite discipline igerwa ku mashyi nk’iza Congo zakwinjira ku butaka bw’u Rwanda zikayogoza igihugu.

Ikindi ni uko nyuma yo kubona ko ibihugu byinshi by’amahanga bishobora gufata icyemezo cyo guhirika Perezida Kagame kuko amaze kurambirana no kuba icyorezo mu karere. Rero ibyo bihugu bikeneye abanyarwanda bafite gahunda nzima babafasha guhirika Kagame ndetse urugamba rukanoroha mu gihe izo ngabo zafatanya n’abanyarwanda.

Abo banyapolitiki n’abasirikare batekereje ku kibazo cyijyanye n’uburyo Kagame ashobora guhagurutsa abanyarwanda ngo barwanye ababateye, aha niho amashyaka ya opozisiyo n’abanyapolitiki bagira uruhare rwo kumvisha abanyarwanda ko batagomba kujya inyuma ya Kagame, abahoze muri APR/RDF nabo bakavugana na bagenzi babo babanye babashihsikariza kwipakurura Kagame ndetse ingabo z’abanyarwanda zikajya aba ari zo zishyingwa umutekano w’uduce tubohojwe ndetse zikanaherwaho mu kubaka igisirikare cy’igihugu gihuriwemo n’amoko yose.

Indi ntwaro Kagame bavuga ko ashobora gukoresha ni ugushaka guteranya amoko yikinga inyuma y’ubwoko bw’abatutsi abumvisha ko bagiye gutsembwa, iki kibazo ngo cyizweho neza ku buryo ngo hateganywa uburyo izo ngabo zagirwa n’abanyarwanda b’amoko yose kandi bazwi ndetse n’abanyapolitiki b’amoko yose bakagira uruhare mu guhumuriza abanyarwanda bamwe baterwa ubwoba n’ihirima rya Kagame.

Ikibazo cy’ubutabera nacyo ngo kizitabwaho, ariko abategura iki gikorwa ngo bahuriza ku gitekerezo cyo kutazihanganira abazishora mu bwicanyi bitwaje impamvu iyo ariyo yose baba abarwanya Kagame baba abamushyigikiye.

Ngo hateganywa ko hashingwa ikimeze nka Leta y’inzibacyuho yahuriramo abatavuga rumwe na Leta ya FPR cyaba kigizwe n’abanyarwanda b’amoko yose kigakorera hanze y’igihugu kikaba ari cyo cyayobora igihugu mu gihe ubutegetsi bwa FPR bwaba buhirimye mu gihe haba hategurwa inama rusange y’ukuri n’ubwiyunge yashyiraho itegeko-nshinga ry’agateganyo yakurikirwa n’inzibacyuho yasozwa n’amatora rusange.

Abo banyapolitiki n’abasirikare bafite impungenge z’uko hadashyizweho igisirikare abanyarwanda bose bahuriyeho (Free Rwandan Army) n’urwego rwa politiki (Transitional National Council) ibihugu byahirika Kagame bishobora gushyira abanyarwanda bose mu gatebo kamwe nk’ingaruzwamuheto bityo bigatera uburakari bw’abaturage bwatera akajagari mu gihugu. Indi mpungenge n’uko ibyo bihugu bishobora kwimika undi munyagitugu ukorera inyungu zabyo gusa ntakorere inyungu z’abanyarwanda.

Iki gikorwa n’ubwo kirimo gutegurwa ngo hari impungenge z’uko bishobora kugorana kumvikanisha abarwanya FPR batumva ibintu kimwe ndetse n’uko hari abari muri opozisiyo bakorera Kagame bashobora gushaka kuburizamo iki gikorwa. Ariko harateganywa kwaka ubufasha ibihugu bikomeye byo mu karere byafasha mu biganiro hagati y’abatumvikana ndetse hakabaho igitutu ku bagerageza kunangira banga ubwo bufatanye.

Amakuru tutarabonera gihamya aravuga ko inzego z’iperereza za bimwe bihugu bikomeye zaba ziri inyuma z’iki gitekerezo kuko hari benshi bamaze kurambirwa Kagame ariko bakaba batinya ko mu ihirima rye ibintu byaba bibi cyane.

Ben Barugahare

The Rwandan

 

 

20 COMMENTS

  1. niba ari ibikorwa mugire vuba mutabare abanyarwamda kuko ibikorwa byo guteraya amoko birenda gutangira nkurikije ibyo nasomye gusa mukoreshe gushishoza abanyamahanga batazabazamukiraho nkibishyimbo byurira igiti mukomeze mubafate nkabanzi bakomeye nubwo baturusha ubwenge ubwacu tubukoreshe bikomeye nitugendera kubitekerezo byabo muzumirwa mubyo batubwira akenshi haba harimo umutego ukomeye ariko ukurikiza 2%yibyo bakubwiye

  2. Sha uribarugahare koko izina niryo muntu, gusa sinzi aho waba uherereye iyo wandikira izo nkuru zawe zuzuyemo ibinyoma gusa. Ariko nagusabaga nibura kuzaza mu rwanda rimwe ukareba uburyo abanyarwanda babanye nuburyo biteza imbere warangiza ukabona kuvuga ubusa. Nta munyarwanda uzongera guhangayika sha ibyabaye byarabaye kandi byadusigiye isomo. Ariko reka mbabaze mwumva guhora mucamo abanyarwanda ibice aribyo bifite akamaro? Mwaje murwababyaye tugafatanya kubaka igihugu cyacu koko? Sha abazungu baradushuka cyaneee kandi bobarangije kugera iyo bajya none dore umurage turimo kuraga abazadukomokaho? Niba wemera ko imana ibaho sha ndakurahiye ibyo mwifuza byose ntimuzabigeraho kuko imana iri kuruhande rwacu. Perezida wacu nimpano yimana. Kandi tumuri inyuma. Naho ibyo bigarasha bireke bizangwa kugasi gusa.

  3. Reka ngire icyo nibariza Emmy. Niko Emmy, niba atari ibanga waba utuye he mu Rwanda? ufite imyaka ingahe se? Wize amashuri angahe se? Ufite akazi cg ntako ufite? Urubatse cg uri ingaragu? Nushaka ntunsubize bimwe muri ibi bibazo nkubajije, gusa nagira ngo nkubwire ngo nujya gutaka Kagame na Leta ye ujye wivugira wowe ubwawe, ntukavugire abanyarwanda bose kuko utabasha kureba mu mitima yabo, wasanga ibyo wibwira atariko biri. Gusa jye icyo nakubwira ni uko kera nabonaga ibintu kimwe nawe, ndetse FPR sinayibonaga nk’ishyaka ah’ubwo nabonaga ari nk’idini kandi nziza yubaha Imana, ariko igitangaje ni uko buhoro buhoro nagiye mbona ko bamwe mubayiyoboye bantuburiye ( Bayihinduye akarima kabo) bituma ihinduka umutwe w’iterabwoba ndetse w’ubugizi bwa nabi. Gusa niba wowe ukibibona nkanjye kera ukaba udashaka kwibabariza umutima komeza uhumirize kandi ubyemere uko ushaka kugira ngo wihe amahoro mu mutima wawe. Icyo nakumenyesha ni uko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye, ndetse rugeze kumanga, abanyarwanda benshi ( mvuze benshi kuko hari abake bariho mu murengwe) bugarijwe n’ibibazo, agahinda, inzara n’ubukene bitigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda ( yenda reka mvuge kuva mu myaka ya za 1970 kuko ariho nzi narindiho). Naguha akgero kamwe, ejo kuwa 30/8/2013 nagiye mu iIsoko rimwe hano mu Rwanda mbaza ikiro cy’ibirayi nsanga kiragura 350fr kandi narinjyanye 1000fr nri mvuye gupagasa, kandi nagombaga guhaha kuburyo tugaburira umuryango wanjye ugizwe nanjye n’umugore n’abana bane, naguze 2kg z’ibirayi bya 700 nsigarana 300 nibaza ikindi nayagiramo uretse umufungo w’idodo (imboga rwatsi). Ako ni akagero gato nguhaye k’ibiciro bigaragaza ko twugarijwe n’inzara mugihe twirirwa tubwira abantu ubukungu bwazamutseho 11% ibintu bitajya bibaho mu mateka y’izamuka ry’ubukungu kw’Isi. Ubwo nieinze kujya mu matiku ya Politiki aho abantu birirwa bateranya abandi kugira ngo babone imyanya ya Politiki, cg bakirirwa babeshya abantu bavuga ubusa kuri za radio no mu manama kugira ngo bazahabwe imyanya ya Politiki nka Kideyo wo mu Runana ugororewe umwanya w’ubudepite ngo kuko yavuze ubusa ndetse mpamya ko ashobora kuba mu mutima we atariko abyumva, n’abandi birirwa muri permanance ya FPR bajyanye udukuru tw’uduhimbano kwa Ngarambe kugira ngo bibonere akazi keza. Mbeaga muri make nagira ngo nkubwire ko FPR yadutuburiye kuburyo tutakekaga! hari byinshi umuntu yavuga ariko, ntaho wabivugira, inama zakabaye umuyoboro wo gutanga ibitekerezo no gukosora ibitagenda neza zabaye iz’amatiku cg iz’iterabwoba ko uwashaka gukora mujisho ry’Intare yarara apfuye! Ibaze nawe kweli, buriya nicyo twarwaniraga. Ese nk’ubu amafaranga yaguze intwaro twohereza muri Congo (M23) n’abana b’u Rwanda birirwa bahapfira ubona bazira iki uretse inyungu z’abantu bake barwana kubirombe byabo bya Zahabu bafatanije na za nyamweru zigize ngo ni abajyanama ba Nyakubahwa kandi ari impuhwe za Bihehe! Ahahahahahahaahaaaaaa! Cyakora abafite ibitekerezo byo kubogora u Rwanda ni mukomereze aho niba namwe mutazadutuburira nk’uko RPF yabidukoze! Jye ubu nta mutwe wa Politiki ngira kuko numva ntawo mbona hano mu gihugu uri Serieux mubyo ukora uretse kwishakira utwanya twa Politiki. Gusa niba Imana ikunda urwanda nk’uko tujya tubivuga, nitabare kandi ikore nk’Imana ikoreshe abo ibona ko batazadutenguha maze hagire icyakosoka, abanyarwanda babone amahoro arambye, umutuzo, ubwisanzure, umudendezo, buri wese abeho uko abyumva n’uko abishoboye.

    • Sha sinzi aho uba mu rwanda ariko kuva u Rwanda rwabaho ntaho ibirayi biragura ayo mafaranga rwose nanjye ndahaha buri munsi ibyo sindabibona ahubwo baraguhenze ntiwabimenya naho ibya fpr byo nabo ngo bashaka gufata igihugu uzaba ureba ibyo bazakora naba nubu dupfa kugira amahoro.kayumba niyiziyi njyewe afashe igihugu ntakivamo ni kimwe neza nka kagame nuko gusa kagame amurusha ubwenge wowe munyamakuru uzakurikirane neza ibya kayumba nimba nawe ari muri uwo mugambi njye nakumirwa kuko bamaze gufata ubutegetsi mwareba icyo abakorera

  4. ariko haracyariho abanyarwanda bagitekereza intambara mumaze guhungisha imiryango yanyu none muti reka abasigaye tubamare muribeshya ariko ntacyo muzageraho imana utubahafi ntanuzabashyigikira ibyosilikare byisaza nibyo muzarwanisha se? urubyiruko nirwomaboko yigihugu ntirwabakundira bamanye ububibwi ntambara nibamukunda abanyarwanda bimwe mubeshya mwabashoramo intambara

    • Ibyo abantu bavuga ngo mu Rwanda abanyarwanda bameze neza ni ibinyoma 100%. mu Rwanda nta bwisanzure nta muntu numwe uri mo udafite ubwoba bwo gupfa. naho abitera akanyabugabo muri beshya icyo nzi nuko buri wese afite ubwoba.

      • Sha reka nkubwire wenda abafite ubwoba ni abanyapolitike n’abandi bafite aho bahurira n’inzego za leta cyane naho abaturage basanzwe nta kibazo bifitiye bariga barakora bararongora gusa sinavuga ko ubuzima bumeze neza kuko ntakazo kenshi gahari hari abashomeri ibyo byo nibyo ariko ibyo gupfa byo kereka niba utaba mu rwanda ariko niba uhaba uro gusebya

    • Simwe mana sha.ibyo bitekerezo byiza byanyu se mwabizanye bigafasha mu kubaka igihugu.ariko muzaze uko mwaza kose muzakubutwa tu ubu se ntimwagihunze mukibona.

      • Uwavuga ko mu rwanda ubu hari umutekano ntiyaba yibeshye.Ariko se amahoro arahari mumitima y’abarutuye?Sinzi kuko ntareba mumitima y’abantu, ariko urebye neza niba koko utarahumye amaso yawe urebesha cyangwa se ay’umutima wabona u rwanda rurimo rugana ahabi niba abashinzwe ejo hazaza harwo batisubiyeho ngo bashake umuti w’ibibazo byarwo mumagurumashya nta marangamutima.
        Ariki mugira ngo abanyarwanda ntibazi ubwenge? baravuze bati “Akamasa kazaca inka kazivukamo”.
        Twibaze ku nshinga “Guca inka” bishobora gusobanura kuzizana zikagira cyangwa se kuzimaraho zigacika!
        Ni ibyo rero niba tubyemeranyijeho abanyarwanda bakagombye kureba kure bakamenya intego yakamasa hakirikare basanga batarashira keretse niba batigira ku mateka.Ntimwabonye ibyabaye 1994 kubera umuntu umwe wapfuye?
        Nje ntabushobozi mfite ,iyonza kugira aho mvugira natanze umuti kandi nizera ko wakora ku ndwara u Rwanda rurwaye.

  5. Ntugire ngo si navuze amaso ntagushuke ngo ubwenge ubububure…. hanyuma ya byose hari Umugaba wa byose kdi uharanira inyugu ze n’agatsiko wese ntamwanya azagira mo habe na mba! Kuko icyo Imana yavuze ku Rwanda ntawuzagira icyo ahindura,habaho kubabara ariko ibisubizo birahari icyabuze ni ukuri no koroherana n’urukundo!!*!

  6. Nabashuhuje mwese…

    Reka nibarize Emmy na Olivier, yiba koko mwarakurikiranye politics ya Kagame kugeza uyumunsi, mwaba MWEMERA KO, hagati mugihugu imbere HARIMO abantu BINGERI ZOSE, barambiwe Kagame Politics, Ahubwo bategereje IMBARUSTO kugirango bagane KUMPINDUKA mu mibereho yaburimunsi yikiremwa muntu kagame yahinduye imbwa zimoko, umwanda, nibindi??????

    My friends, yiba mutemere ko abantu navuze haruguru bahari mugihugu ndani, then, nabahanurira ngo, umunzi iyi mbarusto yaturiste, ntabwo mozayisimbuka because, you will not be prepared to servive it.

    Kagame will be defeated and will be forgoten like Sadam of IRAQ, kadafi of LIBIYA & etc
    wabyemera wabyanga NIKO BIZAGENDA. This is proven by both history & exprience

    • Waje ukaba iyo mbarutso se ugatanga abandi gupfa!!!! wagiye uhunze none amagambo yakurenze. akarimi gasa! Imyaka igiye kuba 20, muvuga gusa. Ahubwo muri abanyabwoba!!!!

  7. Nukubyigana ubushishozi kuko tudakeneye gusubira aho twavuye.Leta nshya irakenewe kandi ntagioshimishije nko kubona zimwe mu mfura za RDF NKA GEN jAMES kABAREBE YONGERA KUGIRIRWA ICYIZERE CYO KUYOBORA i NGABO NYAZO ZIGIHUGU. Imana izabiduteremo inkunga

  8. Jye ndambiwe ubutegetsi bukindagura abo buyobora. Ndambiwe abategetsi bikwizaho ibyiza by’igihugu bakibagirwa ba rubanda rugufi. Ndambiwe na none ubutegetsi bw’agatsiko bwanga abo buyobora maze bugaharanira kwigwizaho imitungo bukoresheje gusahura ba rubanda ruseseka. Ndambiwe ubutegetsi bushora inzirakarengane mu ntambara z’urudaca. Oya ni musigeho, ubutegetsi burangwa n’ubuhezanguni igice kinini cy’abanyagihugu bagahindurwa imbwa zitagira agaciro. Ndambiwe igihugu kitagira ubwisanzure bw’umuturage. Nanze ubutegetsi busahurira mu nduru ibyiza by’igihugu, ubutegetsi bubiba amacakubiri bugamije gupyinagaza rubanda nyamwinshi. Nkumbuye ubwisanzure bwa buri munyarwanda yaba umuhutu umututsi cyangwa umutwa. Nkumbuye ubusabane buzira uburyarya hagati y’abana b’abanyarwanda bose. Ndashaka abayobozi babana mu mahoro n’ibihugu duturanye maze ntibapfukire abagizi ba nabi babukoreramo. Amahoro mwese.

  9. Nabashuhuje mwese….

    ikindi nakwibariza EMMY na OLIVIER….Mwemera ko iyo Kagame ateruye interuro yokwita abanyarwanda

    1. Imbwa
    2. Umwanda
    3. Ibigarasha
    4. Nibindi

    Mwemera ko nawe Emmy na Olivier muba muri mubanyarwanda yise ibyonandiste hejuru?????
    so, why should we accept for more time now, to be ruled by a leader who go too far to call us dogs, waste & etc ??????

  10. Nabashuhuje mwese….

    ikindi nakwibariza EMMY na OLIVIER….Mwemera ko iyo Kagame ateruye interuro yokwita abanyarwanda

    1. Imbwa
    2. Umwanda
    3. Ibigarasha
    4. Nibindi

    Mwemera ko nawe Emmy na Olivier muba muri mubanyarwanda yise ibyonandiste hejuru?????
    so, why should we accept for more time now, to be ruled by a leader who go too far to call us dogs, waste & etc ??????

  11. who gave KAGAME the right 2……

    1. Kill Rwandan people
    2. Call Rwandans Dogs
    3. Call Rwandans Ibigarasha
    4. call Rwandans Umwanda
    5. etc

    Its Rwandans that gave him that kind of power and its Rwandans now to take over same power that they gave kagame.

  12. who gave KAGAME the right 2……

    1. Kill Rwandan people
    2. Call Rwandans Dogs
    3. Call Rwandans Ibigarasha
    4. call Rwandans Umwanda
    5. etc

    Its Rwandans that gave him that kind of power and its Rwandans now to take over same power that they gave kagame.

Comments are closed.