Mu gucuruza COVID-19, U Rwanda rugeze ku nkingo

Yanditswe na Ben Barugahare

Leta y’u Rwanda ntacyo itakoze ngo ikomeze gukurura inkunga hirya no hino ku Isi muri gahunda yita izo kurwanya no gukumira Coronavirus, ariko byose bikarangira amafaranga ihawe aburiwe irengero cyangwa akajyanwa mu bindi bikorwa bidafite na hamwe bihuriye na Covid19.

Mu ikubitiro u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika kigiye muri Guma mu Rugo, cyabaye igihugu cya mbere cya Afurika gishyizeho Guma mu rugo ya Kabiri nyuma y’aho i Burayi nabo bari batangiye kuyisubiramo, rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika y’I Burasirazuba n’iyo hagati cyatangiye gukingira abantu, bibanza gukorwa mu ibanga nyuma bishyirwa ku mugaragaro, rwabaye kandi igihugu cya mbere cya Afurika  cyatangajwe nk’igifite ingamba nziza zo gukumira Coronavirus, kikaba cyarasohotse mu bihugu byari byemerewe ko ababikomokamo bafata indege bakajya ku mugabane w’u Burayi nta nkomyi, u Rwanda kandi rwanagaragaye muri raporo zinyuranye ziruha amanota meza mu kurwanya no gukumira Covid19.

U Rwanda kandi rwabaye mu bihugu bya mbere bya Afurika byahawe inkunga y’imashini zifashishwa n’abarembye, rwabaye urwa mbere muri Afurika rwatangiye gukoresha Robots mu gukurikirana abarwayi ba Coronavirus, n’ibindi n’ibindi.

Ibi byose u Rwanda ntirwabikoze ku busa ahubwo rwahawe amafaranga menshi, kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 . Twibukiranye bimwe na bimwe n’ubwo atari byose:

Miliyari hafi 110 muri Mata 2020: 

Tariki ya 03/04/2020, Inama Nyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF/FMI) yemeje miliyoni 109.4 z’amadolari  (akabakaba miliyari 109  z’Amanyarwanda) agamije gufasha u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri rusange. Aya ntawamenye aho yarigitiye, kuko atashyizwe mu bikorwa bizwi byo kurwanya Coronavirus.

Miliyari hafi eshanu muri Mata 2020: 

Ku itariki ya 04 Mata 2020, Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe mu Rwanda yatangaje ko igihugu cye gihaye u Rwanda Miliyoni y’amadolari muri gahunda yo kurwanya Covid 19. Mu mpera z’uko kwezi kandi (kuwa 26/04/2020), Amerika yatanze andi Miliyoni enye z’amadolari anyujijwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, hashimwa ko ingamba zo kwirinda coronavirus zari zikomeje kubahirizwa cyane mu Rwanda, dore ko iki gihe igihugu cyose cyari kikiri muri Guma mu Tugo ya mbere. Yose hamwe ni miliyoni eshanu z’amadolari yatanzwe mu kwezi kumwe, akaba akabakaba hafi miliyari eshanu z’amanyarwanda.

Toni 15 z’ibikoresho binyuranye by’ubuvuzi bwa Coronavirus:

Ni inkunga yatanzwe n’Umwami wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ayiha u Rwand akuwa 30 Mata 2020, inkunga  y’ibikoresho bya Toni 15 byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ibi bikoresho birimo imyenda y’ubwirinzi bw’abaganga, imyambaro yambarwa n’abaganga bari kuvura iki cyorezo, ibibakingira mu maso, udupfukamunwa n’uturindantoki, amakanzu  n’inkweto byambarwa n’abaganga  ndetse n’ibindi bikingira amaso.

Nyuma y’iminsi mike iyi nkunga ije, utu dupfukamunwa twatangiye gukwirakwizwa mu mafarumasi ducuruzwa, ibikoresho nabyo bimwe muri byo bitangira kuburirwa irengero ku buryo hari n’amakuru yavugaga ko ahari ibyagurishijwe ku bihugu biri muri Afurika ishyira amajyepfo

Miliyari 114 muri Kamena  2020

Muri uku kwezi u Rwanda rwari rumaze kwakira miliyoni 114.2 z’amadolari ruhawe na Banki y’Isi muri gahunda y’inkunga yahabwaga ibihugu mu kurwanya covid19, ariko iyo nkunga ikaba yarabaga nyinshi cyangwa nkeya bitewe n’uko igihugu gishyiraho ingamba zikaze mu kwirinda coronavirus kandi zikubahirizwa, hakanarebwa no ku bunini bwacyo cyangwa ubwinshi bw’abagituye.

Imashini ijana zihenze cyane zo gufasha abarembejwe na Coronavirus: 

Muri Nyakanga 2020 U Rwanda rwakiriye inkunga y’imashini 100 zigezweho kandi zihenze zifasha abantu guhumeka,  rwahawe na Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ni imashini zizwi ku izina Zoll Portable Critical Care zakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zifasha abarwayi ba Covid-19 barembye guhumeka.

Uyu wari umusogongero ku nkunga zinyuranye kandi zihambaye u Rwand arwagiye rubona mu kurwanya Coronvirus, ariko izo tutavuze nizo nyinshi. Ubu ikigezweho ni inkingo.

Inkunga y’inkingo zikabakaba ibihumbi 400 muri Werurwe 2021

Mu nkingo zisaga ibihumbi 430 zimaze gutangwa u Rwanda, izikabakaba ibihubi 400 zose zatanzwe nk’inkunga. Hari 340.000 by’inkingo byatanzwe muri gahunda yiswe COVAX, hari izatanzwe n’u Buhinde, n’izagiye zitangwa n’ibindi bihugu.

U Rwanda rwatangazaga ubutitsa ukuntu inkingo ziri kwitabirwa, rushyiraho amabwiriza yo gukingira abakora muri serivisi zihura n’abantu benshi, ari nako rwasabaga inkunga y’izindi nkingo.

Miliyari hafi 30 yo kugura inkingo

Kuri uyu wa kane tarii ya 22 Mata 2021, Banki y’isi yongeye guha u Rwanda inkunga mu bikorwa byo gukumira Covid19, itanga miliyoni 30 z’amadolari, hafi miliyari 30 z’Amanyarwanda, azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu bijyanye no kugura inkingo.

Minisitiri w’imari w’u Rwanda, Ndagijimana Uzziel yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu kugura inkingo, kuzigeza ku bantu ndetse no kwishyura ikindi kiguzi kijyana na serivisi zo gutanga inkingo.

Ese izi nkingo zizagurwa cyangwa nayo zazimira nk’ayandi yose yagiye atangwa mbere?