Nta butabera Col Tom Byabagamba ateze kubonera mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imyaka isaga itandatu irihiritse Col Tom Byabagamba akomje kuburanishwa imanza zo kumuburabuza mu Rwanda, aho ageze hose yiregura cyangwa atanga inzitizi bigateshwa agairo mu buryo busa n’ububa bwarateguwe kera.

Iburabubasha ry’urukiko 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22/04/2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro inzitizi Tom Byabagamba yatanze avuga ko Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije rutabifitiye uburenganzira. Ibirabubasha ry’Urukiko  Col Byabagamba arishingira ku kuba yaraburanishijwe n’Urukiko rwa Gisivili kandi we ari umusirikare akaba anafunzwe gisirikare. 

Gusoma umwanzuro w’urukiko mu buryo bucagase

Umucamanza yirinze gusoma urubanza mu buryo busanzwe, iki nacyo kikagaragara nk’ikimenyetso cyo gushisha amanyanga n’amacabiranya aba yarabaye mu iburanisha, kuko aho gusoma umwanzuro w’Urukiko nk’uko bisanzwe bigenda, hagaragazwa uko iburanisha ryagenze, imirongo migari y’ikirego, imirongo migari y’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha, imirongo migari y’ubwiregure bw’ukekwaho ibyaha, ibimenyetso n’ibihamya ku mpande zombi n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya, impamvu nkomezacyaha n’impamvu nyoroshyacyaha, hakanagarukwa ku byasabwe na buri ruhande mbere y’uko urukiko rupfundikira iburanisha hagafatwa umwanzuro, ibi byose umucamanaza ntiyiriwe abisoma. Ahubwo yahereye ku nteruro zisoza imyanzuro, aho agira ati Urukiko rutegetse.

Impamvu yo kwanga gusoma ibimaze kurondorwa ntiyavuzwe, kandi nta na kimwe kigaragaza ko byaba byatewe n’ubunini bwa dosiye, kuko hari imanza zizwi mu Rwanda zisomwa amasaha arenga atanu, ariko buri jambo rigasomwa mu mwanzuro wazo. Impamvu urubanza rwa Colonel Byabagamba rutasomewe umwanzuro urambuye irimo ubwiru buhatse byinshi byapfukiranywe, ngo abarwitabiriye batabimenya.

Umushinjacyaha utabifitiye ububasha

Umushinjacyaha Nshimiyimana Michel yagaragaye mu rubanza rwa Col Byabagamba amushinja ibyo kwiba telefoni, ibi kandi akaba yarabikoze atabarizwa mu ifasi uregwa atuyemo cyangwa aburanishiriwamo. Uruhande rw’uregwa rukavuga ko kuba yarashinjaga aturuka mu ifasi ya Muhanga yari yarimuriwemo, bitesha agaciro ububasha bwe bwo kumushinja, nk’uko imbibi z’ubushinjacyaha ziteganywa n’itegeko zibigena. 

Ingingo ya 69 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti : Ingingo ya 69: Amazu afungirwamo Umuntu ufunzwe n’Ubugenzacyaha cyangwa n’Ubushinjacyaha ntashobora na rimwe gufungirwa muri gereza cyangwa se ahandi hantu hatari mu nzu yabigenewe iri mu ifasi y’aho Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha akorera cyangwa aho Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha wa gisirikare akorera iyo ukekwaho icyaha ari umusirikare, uwo bafatanyije n’icyitso cye.

Inzitizi y’iburabubasha bw’umushinjacyaha, Urukiko rwavuzeko uyu mushinjacyaha yahawe uburenganzira n’umushinjacyaha mukuru, iyi ngingo ikaba itishimiwe n’uregwa wazunguje umutwe aho yakurikiranaga isomwa ry’umwanzuro w’urubanza, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure.

 Kwemeza ko Byabagamba ari umusivili

Umucamanza yavuze ko nyuma yo gusuzuma imiburanire ya buri ruhande, akanasuzuma iby’urubanza rwa mbere rwambuye impeta za gisirikare Tom Byabagamba kuko ngo yakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri ku byaha by’ubugome, ko bityo ari umusivile, ko kuburanishwa n’inkiko za gisivile inzitizi y’iburabubasha nta shingiro ifite.

Ku ruhande rwe Col Tom Byabagamba yaburanye agaragaza ko iyo agirwa umusivili yagombaga no gufungirwa i Mageragere cyangwa se ahandi mu basivil, kandi akambara imyenda y’iroza iranga imfungwa za gisivili, aho kuba mu mwambaro w’icyatsi w’imfungwa za gisirikare.

Kuwa 28/04/2021 nibwo Col. Tom Byabagamba azaburanishwa mu bujurire ku cyaha cyo kwiba telefoni na chargeur yayo, icyaha yakatiweho imyaka itatu, n’ubwo we yagihakanaga. Iyi myaka itatu y’igifungo yaje yiyongera ku yindi myaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’Ubujurire mu Ukuboza  2019.