Mu gusiribanga ITEGEKONSHINGA, Paul Kagame yiyemeje gutangiza ibihe by'Amage n'Intambara mu gihugu!

Itegekonshinga rishyirirwaho kurengera no kubungabunga inyungu z’igihugu. Kandi inyungu z’igihugu zisumba izindi ni Umutekano n’Amahoro. Ikibazo cy’ingenzi buri wese akwiye kwibaza kandi akakibonera n’igisubizo ni iki : Ese ubundi ishingiro ry’umutekano n’amahoro by’igihugu cyacu ni irihe ? Ni ukuzuza abasilikari bafite imbunda mu mujyi wa Kigali ? Ni ukurundanya Inkeragutabara zirirwa zijagata mu gitutage zikanyaga abanyantegenke ?

ITEGEKONSHINGA rifite umwanya wihariye mu gihugu : niryo rigaragaza ishingiro nyakuri ry’umutekano n’amahoro arambye by’igihugu mu gushyiraho ingingo z’amategeko zituma abategetsi bakuru b’igihugu basimburana ku butegetsi mu mahoro. Ibanga rikomeye ni aha riri.

Nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kugera ku iterambere rihamye kitarashobora kwemera no gushyira mu bikorwa iri hame ryo gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

Iyo igihugu kijya kugusha ishyano cyadukamo umutegetsi wikunda kurusha abazima n’abapfuye, akumva ko ubutegetsi n’ubutunzi bwose bw’igihugu ari umutungo we bwite azacunga uko yishakiye ubuziraherezo ! Ng’uwo UMUGOME, nguwo UMWANZI  nyakuri w’igihugu.

Bene uwo mutegetsi niwe uhora yishuka ko ari hejuru y’amategeko bityo agakora icyaha gisumba ibindi byose muri politiki cyo guhindura “kamere” nyakuri y’Itegekonshinga, akarisiribanga uko abyishakiye, akaritesha inshingano y’ibanze yo kurengera inyungu rusange, akarihindura “IBIPAPURO” bigamije kubungabunga inyungu ze n’iz’umuryango we gusa.

Koko rero iyo bigenze gutyo abaturage baba bafashweho ingwate bidasubirwaho. Bashobora guceceka by’igihe gito , ariko amaherezo barahaguruka bakanga ubucakara n’agasuzuguro. Ng’uko uko amaherezo y’uwo mutegetsi wigize ikigirwamana akunze kuba mabi cyane. Ingero ni nyinshi.

Ngibi rero ibigiye kuba no mu Rwanda mu gihe Paul Kagame azaba amaze gushyira “ UMUKONO WE“ ku cyo ahatira abambari be kwita “ivugururwa ry’Itegekonshinga” ariko mu by’ukuri isi yose ikaba ibona ko ikirimo gukorwa ari ISIRIBANGWA ry’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu nyungu z’umuntu umwe wigize Indakoreka ! Abareba kure barimo abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye kumwamagana rugikubita mu ijwi riranguruye! Kandi ntibizagarukira ku kwamagana gusa!

Ntabwo rero bikiri ibanga cyangwa impuha, kujijisha birarangiye, nibiragaragarire buri wese ko Paul Kagame ageze kure gahunda mbisha yo “guhindanya” ingingo y’101 yamubuzaga kwigira KAMARA mu kwiyamamariza manda ya gatatu. Dore uko iyo ngingo ibivuga :

Kagame yari yifitiye ibindi yitekerereza bitari inama yarimo
Kagame yari yifitiye ibindi yitekerereza bitari inama yarimo

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika “

Uko abamotsi be bitwikiriye akazina k’ “Intumwa za rubanda” bariho bashushanya iyi ngingo biteye agahinda, (“Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka 7, ashobora kongera gutorerwa izindi manda”) kandi biragaragaza ko bagambiriye kugira Kagame Umwami , kandi ubundi Repubulika idakeneye abami !

Ibijya gucika bica amarenga !

Iyi ngigo y’101 bariho batobanga niyo y’ibanze yari ikwiye kubera u Rwanda Ishingiro ry’amahoro n’umutekano, Iterambere rikazabona aho rishora imizi . Niyo mpamvu Itegekonshinga ryo mu 2003 ryagerageje kuyirengera mu ngingo y’193 rikagena ko idashobora gupfa guhindurwa abaturage batabyemeye muri Referedum ikozwe mu bwisanzure ! Ubwo Paul Kagame n’Abamotsi be  nibamara kuyisimbutsa, nta garuriro, kazaba kabaye !

Si ingingo y’101 gusa bariho bakubita ishoka ! Kubera ko ubutegetsi bwa Paul Kagame nta mutima n’umutwe bukigira,  ngo burashaka no gusiba izindi ngingo zose zishimangira uburenganzira bungana bw’abenegihu : Urugero ni ingingo ya 99 bashaka kugira inkingi ikomeye y’ivangura .

Muri iyi ngingo ya 99 yateganyaga ibisabwa abiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika barashaka kongeramo ngo ko “umuntu wiyamamariza kuba umukuru w’igihugu agomba kuba amaze imyaka 5 mu gihugu ! “. Ikigambiriwe ni uki ? Nyuma yo kubaka “URUKUTA”  rw’amategeko adasobanutse, hakurikiyeho “GUFUNGA UMURYANGO” kugira ngo igice kimwe cy’Abenegihugu gihezwe hanze bidasubirwaho! Ibi birerekana ishyari, urwango n’agasuzuguro Kagame n’Agatsiko ke bafitiye Abanyarwanda  muri rusange n’abisanze bagomba kuba hanze y’u Rwanda by’igihe gito kubera guhunga ingoma y’igitugu, ku buryo bw’umwihariko. Harya mu 1994, Paul Kagame we yabaye umutegetsi amaze imyaka ingana iki mu Rwanda ? Ko ubanza yibagirwa vuba ? Nuko rero ngo ” Utibuka aho akomoka, ntamenya n’aho agana”, Paul Kagame natareba neza aratanga urw’amenyo !

Umwanzuro

Umunsi Paul Kagame yashyize umukono WE kuri ibi “BIPAPURO” abambari be barimo gupfundikanya bagambiriye kubyita Itegekonshinga… Inzego zose z’igihugu zizaba zitaye agaciro, mu Rwanda hazaba hatangiye ibihe bishya : IBIHE BY’AMAGE N’INTAMBARA !

Iyo ntambara si njye uzayiteza kandi nta n’iyo twifuriza Abanyarwanda . Ni Paul Kagame uzaba ayitangiye, mbese kurya kw’ akamasa kazaca inka , kazivukamo. Nakenyere akomeze, kandi yibuke ko mu 2017 atari mu 1994!

Ndahamagarira Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko gutangira kwisuganya no kwitegura guhaguruka bakarengera Repubulika y’u Rwanda igiye kubahombokera hejuru biturutse ku kwikunda gukabije k’umuntu umwe gusa witwa Paul Kagame.
Banyarwanda murusheho kuzirikana ijambo ry’inararibonye rigira riti « Un peuple de moutons finit par engendrer un gouvernement de loups » ! Nimutiyemeza kwirwanaho , muraheze !

Guhitamo neza, ni ukwanga ubucakara n’agasuzuguro tugaharanira UBWIGENGE kabone n’iyo twagomba gutanga ibitambo.

Imana irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.

nahimana

Padiri Thomas Nahimana.
Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.
BIRACYAZA……