Mu Rukiko rw’Ubujurire, Urayeneza Gerald yasabye kugirwa umwere kuko abamushinjaga bamushinjuye

Urayeneza Gérard

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urayeneza Gérard, washinze amashuri abiri n’ibitaro i Gitwe mu karere ka Ruhango, yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumufungura kuko abamushinjaga ibyaha bamushinjuye bavuga ko babitewe n’ibiryo ndetse n’inzoga bari baguriwe.

Tariki 11 Mutarama 2022 nibwo Urugereko rwihariye ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubukuye urubanza rw’ubujurire ruregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be ku byaha bitandukanye bya Jenoside.

Urayeneza akurikiranyweho icyaha cyo kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, akaba yarakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Ahawe ijambo muri uru rubanza rw’ubujururire, Urayeneza yasabye Urukiko rw’Ubujurire gukuraho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga cyo kumufunga burundu, akagirwa umwere kuko abamushinjaga barimo Ngendahayo Denys, Musoni Jerome n’abandi bamushinjuye ndetse bakabanasaba imbabazi Urukiko kuko ngo ibyaha bamushinjije bari babipakiwemo n’uwahoze ari umukozi wa Kaminuza ya Gitwe witwa Ahobantegeye Charlotte wabahaye ibiryo n’inzoga.

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza Gerard  yunze mu ry’umukiriya we, asaba Urukiko ko rwamugira umwere.

Me Janvier yavuze ko umutangabuhamya Mukamuhire Ruth wahoze ari Vice-Mayor washinje Urayeneza ko yamubonye ajya kuzana imbunda i Nyanza, ibyo yavuze ari ibinyoma ngo kuko atigeze abivuga mu Nkiko Gacaca kandi yarazijyagamo gushinja abandi banya-Gitwe.

Yakomeje avuga ko abatangabuhamya bashinje umukiliya we nta kimenyetso simusiga bari bafite agasaba ko umukiliya we yagirwa umwere.

Umushinjacyaha Bonavanture Ruberwa yavuze ko hari abatangabuhamya imvugo zabo zihura neza n’izo bavuze mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ari na zo zikwiye guhabwa agaciro.

Yongeraho ko abatangabuhamya bivuguruje bageze mu Rukiko rw’Ubujurire byatewe n’ibyo bijejwe.

Yaravuze ati “Kwivuguruza kw’abatangabuhamya bamwe kwatewe nuko hari abo mu muryango wa Urayeneza bagiye kubareba bakabemerera ko nibamushinjura hari ibyo bazabaha. Ibyo bavuze mbere rero nibyo bikwiye guhabwa agaciro, ubuhamya bwo mu rukiko rw’ubujurire ntibukwiye guhabwa agaciro.”

Abaregera indishyi muri uru rubanza bahagarariwe na Me Kayitare yavuze ko hari abantu bashinje Gerard mu buryo budashidikanwaho kandi banavugaga ibintu byinshi bahurizagaho mu gushinja Gerard Urayeneza.

Yakomeje avuga ko abatangabuhamya bivuguruje abenshi batazi kwandika kandi amabaruwa banditse bivuguruza bayandikirwaga na Nsengiyumva Philemon(uyu akaba afitanye isano ya hafi n’umugore wa Urayeneza.)

Umucamanza yavuze ko uru rubanza rwa Urayeneza ruregwamo n’abandi bantu batanu aribo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari kuko ntawe uzi irengero rye, rwapfundikiwe rukazasomwa tariki 24 Gashyantare 2022 saa tanu z’amanywa.

Urayeneza Gerald yafunzwe tariki 14 Kamena 2020, abaturanyi be ndetse na bamwe mu bo bakoranye bemeza ko ashinjwa ibinyoma bishingiye ku kuba yaranze kuba ingaruzwamuheto ya FPR, yanga gutanga amaturo yasabwaga na bamwe mu bayobozi bakuri b’iri shyaka riri ku butegetsi mu Rwanda kuva mu 1994.