Ku nshuro ya mbere kuva FRP ifashe ubutegetsi mu Rwanda habaye imyigaragambyo ikaze

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali  bazwi ku izina ry’abamotari bakoze imyigaragambyo ikomeye bamagana icyo bise akabarengane bakorerwa na Leta basabwa amafaranga y’imisanzu idasobanutse ya hato na hato, bashyiriweho icyuma cya ‘mubazi’ kibateza igihombo mu gihe n’igiciro cya lisansi ‘essance’ cyazamutse tutibagiwe ko na n’ibigo bicuruza ubwishingizi ‘assurance’ byakubye ibiciro kabiri Leta ntigire icyo ibikoraho.

Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ku masaha atandukanye yo kuri uyu wa kane tariki 13 Mutarama 2022 niyo ya mbere ikomeye ikozwe n’abanyarwanda kuva mu 1994, FPR ifashe ubutegetsi, yitabiriwe n’abamotari barenga ibihumbi 15.

Abamotari bafunze imihanda, bavuza amahoni karahava, ibindi binyabiziga ntibyabonaga aho bica ku buryo ibintu byari byahindutse rwaserera mu mihanda yo mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, Magerwa mu Karere ka Kicukiro hamwe no ku Gishushu mu Karere ka Gasabo hamwe na Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Bigitangira, aba bamotari bavuzaga amahoni bakavugira icyarimwe cyane bati “Turambiwe akarengane” abandi bakabikiriza bati “Twamaganye abaturya imitsi” muri ibi bice twavuze hejuru byabereyemo iyi myigaragambyo, abapolisi bahise bahasesekara ku bwinshi batangira kubwira abamotari ngo bave mu muhanda, abandi baranga.

Gikondo –Magerwa, abapolisi bakoresheje imbaraga bakura abamotari mu muhanda, bagasunika abamotari bari kuri moto bakabandagara, moto zikameneka ibirahure, ari nako babakubita, abandi bakabambika amapingu, ariko kubera ko bari benshi kandi buzuye mu muhanda ntibyoroheye aba bapolisi ko bose babambika amapingu cyangwa ngo babakubite.

Umwe mu bamotari twasanze mu Biryogo yatubwite ati “Ubaze amafaranga y’imisanzu dutanga, ukongeraho ay’ubwishingizi, ukongeraho ayo badukata kuri mubazi, ukongeraho umusoro wa Rwanda Revenue simvuze amande n’ibihano bya hato na hato wasanga dukorera Leta gusa nta kintu dusigarana pe, ahubwo utubajije aho dukura amafaranga yo kudutunga n’imiryango yacu wadufunga kuko wagirango turiba. Tubayeho ku bugenge, dutahira imvune gusa.”

Undi mumotari ati “Umusoro wa  RURA ‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Inzego zimwe z’lmirimo ifitiye Igihugu akamaro’ ni 1,500 Frw , koperative ni 5000 Frw hari abayasabwa mu cyumweru kimwe ahandi bakayasabwa mu byumweru bibiri, Rwanda Revenue 18,000 Frw mu mezi atatu, parikingi ni 1000 Frw buri munsi ngaho teranya ayo mafaranga umbwire umubare wayo? Ubwose urumva atar’ukuturya imitsi koko?”

“Assurance na Mubazi byo ni iyicarubozo badukoreye”

Umwe mubo twaganiriye yatubwiye ati “Mu myaka ine ishize, ubwishingizi bwa moto bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw. Kandi badutegetse gufata ubwishingizi muri Radiant gusa kuko ari iya FPR nta handi twemerewe gufatira assurance.”

Guhera tariki ya 7 Mutarama 2022, abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bategetswe gukoresha akuma kitwa ‘Mubazi’ k’Isosiyete y’Umuhinde yitwa ‘Yago Moto’. Buri mumotari yatanze imyorondoro ye kugirango ahabwe iyi mubazi, ahabwa ‘code’ ye bwite, ituma ‘Rura, Traffic Police ndetse na Yago Moto bakurikirana aho uwo mumotari ari hose igihe yakije moto.

Abamotari batubwiye ko basobanuriwe ko ibilometero bibiri bya mbere, umugenzi yishyura 300 Frw,  ibirometero bikurikiyeho yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.

Umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota, mu gihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw.

Kuri buri mugenzi wese umumotari atwaye, iyo akorera 90,2% YEGO Moto igatwara 8,3% hanyuma 1,5% asigaye akagendera mu guhererekanya amafaranga. Urugero niba umugenzi yishyuye amafaranga 1000, umumotari atwara 902, Yego Moto igatwara 83 andi akagendera mu guhererekanya amafaranga.

Umumotari ufashwe na Polisi atari gukoresha mubazi, acibwa amande angana n’ibihumbi 30 Frw.

Abamotari bati “Ibi bintu ni uburetwa ni ukutwica duhagaze. Ko dutanga imisoro, ko assurance y’umurengera imeze nko kuduhima bashyizeho tuyitanga, ibi bintu bazanye bya mubazi biri mu nyungu zande? Mbere umumotari yumvikanaga n’umugenzi kandi ibintu byagendaga neza hari ikibazo bigeze bumva cyabaye hagati y’umumotari n’umugenzi kubera ibiciro? Ariko kuva izi mubazi bazigira itegeko twirirwa dushwana n’abagenzi.”

Nyuma yo guhosha iyi myigaragambyo bikozwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza wagiye mu bice bitandukanye yaberagamo agasaba abamotari gusubira mu kazi nyuma yo kubizeza ko ibibazo byabo bigiye kuganirwaho, habaye inama y’ikubagahu yari irimo abayobozi ba Polisi, Umujyi wa Kigali, RURA hamwe n’ubuyobozi w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda hamwe n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari bakaba ngo bashakiye hamwe umuti w’ibibazo abamotari bagaragarije.

Iyi nama yabaye mu muhezo nta munyamakuru wari wemerewe kuhasunutsa ubuzuru.

Ibivugwa….

Biravugwa ko hari abamotari barenga 50 bakomerekeye bikabije muri iyi myigaragambyo nyuma yo gukubitwa na polisi, moto zangiritse zirenga 200, abatawe muri yombi nabo ngo barenga 50. Iby’aya makuru turacyabikurikirana.