Museveni na Kagame biyemeje gushakira amahoro akarere

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda bemeranyijwe gushyira ingufu mu kubonera amahoro arambye aka karere bakemura ikibazo cya DR Congo nk’umuryango wa Africa y’iburasirazuba.

Itangazo ry’ibiro bya perezida wa Uganda rivuga ko abategets bombi bageze kuri uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro byabahuje ku cyumweru nijoro.

Nibwo bwa mbere Perezida Kagame yari ageze muri Uganda kuva ubushyamirane hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi bwatangira kugaragara byeruye mu 2019.

Amakimbirane hagati y’aba bombi asa n’arimo kugera ku iherezo nyuma y’ibiganiro byo kubunga n’intumwa zinyuranye zirimo n’umuhungu wa Perezida Museveni.

Kagame yagiye i Kampala ku butumire bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni.

Museveni yavuze ko umuryango ibihugu bategeka bihuriyemo ugomba gushyira ingufu mu gukemura ikibazo cya DR Congo cyangwa icyo gihugu kikagwa mu kaga nka Sudan.

Kagame yavuze ko ari ingenzi ko impande zose zirebwa no gukemura ikibazo zigomba kubijyamo zose.

Mu cyumweru gishize, Kenya, Burundi, Uganda, DRC n’u Rwanda byemeranyijwe mu nama yabereye i Nairobi gushyiraho ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yanze kuganira no gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Ibiganiro byari guhuza kuwa gatandatu umutwe wa M23 – umwe mu iteje ikibazo mu burasirazuba bwa DR COngo – byahagaritswe na leta ya DR Congo ishinja uwo mutwe kubura imirwano.

Ukurikije ibyemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu, ibyo byaba bisobanuye ko ingabo z’akarere zizashyirwaho zigomba kurwanya uwo mutwe.

Ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro

Nyuma y’uko ibiganiro na M23 byari biteganyijwe kuwa gatandatu i Nairobi binaniranye, ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko ku cyumweru byaganiriye n’abahagarariye imitwe irindwi y’inyeshyamba zo muri Kivu y’epfo yahageze kuwa gatandatu mu gihe iyo muri Kivu ya ruguru yahageze ku cyumweru.

Umuvugizi wa perezida wa DR Congo Tina Salama asubirwamo n’ibinyamakuru byaho avuga ko imitwe baganiriye ishyigikiye gahunda yo gushyira intwaro hasi.

Biteganyijwe ko ibi biganiro birimo abahagarariye perezida wa DR Congo n’inyeshyamba bikomeza none kuwa mbere i Nairobi.

BBC