Nadine Claire KASINGE: Perezidante mushya w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Nadine Claire KASINGE

 ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU 

Itangazo N° Ishema 2018/05/002

« Ni koko guharanira impinduka bitangirira mu gikari »

  1. Nk’uko byari byatangajwe kuwa gatanu tariki ya 04/05/2018, ku cyumweru tariki ya 06/05/2018 abagize ubuyobozi bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda bateraniye mu mwiherero udasanzwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa. 
  2. Bamaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingutu bikomereye abanyarwanda muri iki gihe, Abagize ubuyobozi basanze ari ngombwa gukomeza umurego mu rugamba twiyemeje kugira ngo mu Rwanda hashyirweho ubutegetsi bushyize imbere inyungu rusange kandi bushingiye ku mahame ya demokarasi binyujijwe mu ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’igihugu.
  3. Hatowe kandi Komite nshya y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku buryo bukurikira :

Perezidante : Madamu Nadine Claire KASINGE

Visi Perezida : Bwana Chaste GAHUNDE

Umunyamabanga nshingwabikorwa : Bwana Vénant NKURUNZIZA

Umubitsi : Madamu Virginie NAKURE 

  1. Abagize Komite nshya bamaze kurahira bahise batangira imirimo batorewe, ndetse basabwa gushyiraho amakomisiyo ya ngombwa mu gihe cya vuba.

Tubifurije imirimo myiza.

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho umuco mwiza w’ubutaripfana

Bikorewe i Paris, kuwa 06/05/2018

Bwana Vénant NKURUNZIZA 

Umunyamabanga nshingwabikorwa