Urubanza rwo kwa Rwigara rwahinduye isura Tabitha Gwiza, JP Turayishimye n’abandi bashobora kuburanishwa badahari

Abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara bitabye ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ngo baburanishwe urubanza mu mizi ku byaha byo guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri Rubanda. Ubushinjacyaha burasaba ko n’abavandimwe babo bane bari mu mahanga bategekwa kwitaba ubutabera bw’u Rwanda bakaburanishirizwa hamwe.

Bombi mu makanzu maremare y’iroza aranga abagororwa, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Umwali Diane Shima Rwigara, nyina na we Adelide Mukangemanyi Rwigara ubarebye ku masura barakomeye ariko na none mu ngano barananutse.

Umucamanza akimara guhamagaza abaregwa akabamenyesha imyirondoro n’ibyaha buri umwe akurikiranyweho byahise bica amarenga ko iyi dosiye ishobora kuzahindura isura.

Amazina nka Mugenzi Tabitha Gwiza murumuna wa Adeline Rwigara uba i Toronto muri Canada, n’abandi bavandimwe barimo Xaverine Mukangarambe uba muri USA, Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa uba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimye uba muri USA na bo biyongereye muri iki kirego.

Bitandukanye n’uko byumvikanaga mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aba bavugwaga ko baganiraga n’abaregwa ku matelefone ari ho ngo hakomotse ibyaha birimo ibyo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri Rubanda bigasa n’ibigarukira aho.

Ubutabera bw’u Rwanda burafata abavandimwe bane ba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bari mu mahanga nk’abakurikiranywe bihishe ubutabera.

N’ubwo nta byinshi byavuzwe kuri iyi dosiye kubera urundi rubanza mu rukiko rw’ikirenga Me Gatera Gashabana yasabaga kubanza kujya gukurikirana, umucamanza yavuze ko mu busabe bw’uyu munyamategeko umenyerewe mu manza zikomeye yifuza ko izi manza z’abari mu Rwanda n’abari hanze zatandukanywa.

N’ubwo umucamanza yavuze ko azabisuzuma mu iburanisha ritaha, bwana Ndibwami Rugambwa na mugenzi we Faustin Mukunzi ku ruhande rw’ubushinjacyaha barifuza ko urubanza rwaburanishirizwa hamwe.

Barasaba urukiko gutegeka Mme Mugenzi Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimiye, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa bari mu mahanga bakazitaba ubutabera kuko ngo ibyo bakoranye n’abo mu muryango wa Rwigara bifitanye isano.

Aba bane bari mu mahanga nta nyito y’icyaha kuri buri umwe yigeze isobanurwa.

Umwali Diane Shima Rwigara araregwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ubwo yashakaga guhatanira gutegeka u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017.

Ubushinjacyaha bumurega ko mu bo yasinyishije hagaragayemo n’abapfuye.

Araregwa kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugaragaro muri rubanda na cyo gikomoka mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye mu gihe yashakaga kwiyamamariza gutegeka ntabigereho.

Ku ruhande rwe uyu munyapolitiki avuga ko ibyaha byose aregwa ari ibya politiki byacuzwe mu nyungu z’ubutegetsi bugamije kumwigizayo.

Nyina umubyara Adeline Rwigara na we arahurira n’imfura ye ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gikomoka ku biganiro yagiye agirana n’abavandimwe be baba hanze barimo murumuna we Tabitha Gwiza uba i Toronto muri Canada.

Mu myiregurire ye avuga ko ibiganiro byo kuri telephone atabibonamo icyaha kuko ngo yatekererezaga abavandimwe be akaga kamugwiririye nyuma yo gupfusha umugabo we Assinapol Rwigara mu ntangiro za 2015.

Adeline Rwigara na we arisangiza ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri byose bivugwa ko yabikoranye n’abavandimwe be avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’abatutsi bwamwiciye umugabo.

Ni ibyaha na we avuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki.

Kubera urundi rubanza Me Gatera Gashabana yagombaga kuburana mu rukiko rw’ikirenga kandi na rwo yavuze ko rukomeye byabaye ngombwa ko umucamanza asubika uru rubanza.

Iburanisha rya none ryari ryitabiriwe n’abavandimwe b’abaregwa, abahoze ari abakozi b’uruganda rw’itabi rwo kwa Rwigara, abadiplomate ba zimwe muri ambasade mu Rwanda, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali Me Bernard Ntaganda washinze Ishyaka PS Imberakuri ryacitsemo ibice, itangazamakuru n’abandi.

Haribazwa niba koko abari mu mahanga mu bihugu bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuburana uru rubanza cyangwa se niba urukiko ruzafata umwanzuro wo kuzababuranisha badahari nk’uko byagenze kuri ba Gen Faustin Kayumba Nyamaswa.

Ikizakurikira gishobora kuzamenyekana mu iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki ya 22/05/2018.