Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma yo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kuwa 28 Nzeli 2021, uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Dr Kayumba Christophe uburana n’Ubushinjacyaha.
Mu mwanzuro mugufi w’Urukiko, umucamanza Emmanuel Habagusenga yagize ati:
- Urukiko rwemeye kwakira icyifuzo cy’ubushinjacyaha kuko cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe.
- Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Dr Kayumba Christopher akekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Naringwa Muthoni Fiona.
- Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Kayumba Chistopher akekwaho icyaha cyo gusambanya Yankurije Marie Goretti
- Urukiko rutegetse ko Dr Kayumba Christopher akurikiranwa afungiye muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe cy’iminsi 30
- Urukiko rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu uhereye umunsi rwasomeweho.
Iburanisha ripfundikiwe mu gihe Dr Kayumba Christopher atahwemye kugaragaza inzitizi zatumaga atisanzura mu mitegurire y’urubanza no mu miburanire ye.
Ku nshuro ya mbere ubwo Dr Kayumba Christopher yazamuraga imbogamizi ebyiri urubanza rwarasubitswe, aho rusubukuriwe atanga izindi mbogamizi enye, ariko umucamanza abisabwe n’ubushinjacyaha zose uko zakabaye yazitesheje agaciro.
Inzitizi enye Dr Kayumba yagaragaje ni ukutavurwa, kudahabwa dosiye ye ngo ayisome, kutemererwa kuganira n’umwunganizi we mu bwisanzure no kuba atarahabwaga uburenganzira bungana n’ubw’undi muburanyi bahanganye, ari we ubushinjacyaha.
Mu mwanzuro w’urukiko umucamanza yagaragaje ko nta bimenyetso bifatika bituma Dr Kayumba akurikiranwaho icyaha cyo kugerageza gusambanya ku gahato Muthoni Naringwa Fiona, mu mategeko iki cyaha cyiswe ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gusambanya ku gahato. Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yaragikoze, ashingiye ku kuba ibimenyetso byose byatanzwe ari ibishingiye ku magambo gusa, kandi n’umurega akaba atarabikoze icyaha kikiba, akaba yari yanijyanye kwa Dr Kayumba iwe ku bushake.
Ku cyaha cya kabiri akurikiranyweho cyakozwe mu mwaka wa 2012, umucamanza avuga ko ari icyaha kidasaza ibi bikaba bikuraho impungenge zatanzwe zo kuba cyaratanzwe haciyeho igihe kirekire. Umucamanza avuga ko hari undi mutangabuhamya wemeza ko icyaha cyakozwe, uyu akaba ari uwahoze ari umuzamu wa Dr Kayumba Christopher.
Umwunganizi wa Dr Kayumba Christopher, Me Seif Ntirenganya Jean Bosco yishimiye ko ibyo bagaragaje ko icyaha cyo gushaka gusambanya undi ku gahato kitabayeho byahawe agaciro, ariko avuga ko no ku kindi cyaha gisigaye nacyo bagomba kugaragaza ko ari igihimbano kitabayeho. Me Ntirenganya yavuze ko nibamara gusoma ibikubiye mu mwanzuro w’Urukiko bazajuririra iki kirego.
Dr Kayumba Christopher ntiyahwemye gutangaza ko ibi byaha ari ibicurano byakorewe kumuhindanyiriza isura no kumubuza gukomeza urugendo rwe rwa politiki. Ni ibirego byatangiye kuvugwa mu kwezi kwa gatatu, akimara gutagaza ku mugaragaro ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy)
Kurikira ibisobanuro birambuye byatanzwe n’uwunganira Dr Kayumba: