Rwanda: Bamwe mu bakorera ubucuruzi kuri whatsapp, Instagram na Facebook barataka igihombo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abakoresha imbuga nkoranyambaga za Whatsapp na Facebook bamamaza, bagura cyangwa bagurisha ibicuruzwa bitandukanye barataka igihombo batewe n’amasaha agera kuri atandatu izi mbuga zaraye zimaze zidakora.

Kabatesi Djalia (Izina twarihinduye) Umunyarwandakazi ufite abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga basaga ibihumbi 500, avuga ko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 4 /10/2021 ubwo imbuga za nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zagiraga ibibazo zigahagarara yagize igihombo gikomeye.

Ati“Maze imyaka ibiri nkora akazi ko kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye bikorwa n’inganda zo Bushinwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Whatsapp. Ni akazi kantunze njye n’umuryango wanjye w’abantu 7 kuko ukwezi kumwe gushira mfite miliyoni zitari munsi y’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Amasaha ziriya mbuga zamaze zidakora nahombye atari munsi ya miliyoni ebyiri nahombye n’abakiriya benshi.”

Undi watubwiye ko yagize igihombo ni umugabo ukora ubushabitsi bwo kugurisha ama ticket y’indege zijya hirya no hino ku Isi. Ati “Mu isaha imwe nshobora gucuruza tike zirenga 10 ngaho bara amasaha arenga atandatu abakiriya nahombye uko bangana? Ibi bintu ni ubwa mbere bimbayeho ariko byampombeje amafaranga menshi sindakora imibare neza.”

Abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (social media influencers) barimo abanyamakuru n’abandi b’intyoza bamamaza ibikorwa by’ubucuruzi by’ibigo bitandukanye, abandi bagatanga ubutumwa by’imiryango itari iya Leta cyangwa imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, bamwe muri bo babyutse bataka igihombo.

Hari uwavuze ati “Iyo nshyize ubutumwa kuri facebook no kuri Instragam bukabona Like 500, bugahererekanwa n’abantu 200 bukabona ababuvugaho ‘Comments’ 150 mba mfitemo ibihumbi byanjye 100. Mu masaha ziriya mbuga zamaze zidakora nari kuba nkoreye nk’ibihumbi bitari munsi ya 300 by’amafaranga y’u Rwanda.”

“Twaguze  ‘carte’ ubutitsa tuzi ko ‘Airtime’ yashizemo”

Abaturage baciriritse batahise bamenya ko imbuga za Facebook, Instagram na Whatsapp zagize ikibazo bavuze ko baguze ama ‘carte’ y’ibigo by’itumanaho bakorana nabyo ubutitsa bibwira ko ‘Airtime’ baguze zashize.

Hari uwavuze ati “Ubusanzwe nkoresha ‘Airtime’ ya 5000FRW mu kwezi kandi ukwezi kwanjye kwari kuzarangira tariki 10. Nagize ngo rero ni bimwe bya MTN byo kutwiba nuko ngura indi ‘carte’ nabwo mbona byanze gukora. Hashize nk’amasaha abiri byanze nibwo nahamagaye musaza wanjye ambwira ko nawe byapfuye kandi ko yaguze ama carte yarushye.”

Ikigo Netblock kigenzura ibyo gukora kw’imbuga za Internet zitandukanye cyatangaje ko guhagarara kwa ziriya mbuga amasaha agera kuri atandatu byahombeje Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara agera kuri miliyoni 19,8 z’amadorari ni ukuvuga akabakaba muri miliyali 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 by’ababuze serivisi.

Ariko umubare nyawo w’abagizweho ingaruka wo ni munini cyane kurushaho kuko abantu barenga miliyari 3.5 bakoresha Facebook, Messenger, Instagram na WhatsApp.