‘Nakoze amahano’ – Visi perezida wa Sena, Espérance Nyirasafari

Visi perezida wa Sena y’u Rwanda Espérance Nyirasafari yavuze ko yakoze amahano kubera kwitabira umuhango w’“iyimikwa ry’umutware w’Abakono”, mu nyandiko yatangaje kuri Twitter isaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Uwo muhango umaze iminsi uvugwaho mu Rwanda wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi witabiriwe na bamwe mu bakomeye ndetse n’abasirikare bamwe b’abofisiye bakuru.

Gusaba imbabazi kwa Nyirasafari akabyandika kuri Twitter gukurikiye ibyo yari yakoze mu mvugo mu nama y’ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho n’abandi bamwe mu bitabiriye uwo muhango basabye imbabazi.

Mu nyandiko ye, Nyirasafari yagize ati: “Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda”, yongeraho ko atari akwiye “kwitabira igikorwa nka kiriya”.

Nyirasafari umaze imyaka hafi ine ari icyegera cy’umukuru wa Sena y’u Rwanda, yavuze kandi ko yakoze “amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Ishyaka FPR-Inkotanyi mu cyumweru gishize ryasohoye itangazo ryamagana uwo muhango wabereye mu majyaruguru y’u Rwanda wo kwimika umutware w’abo mu bwoko bw’Abakono. Hari hashize ibyumweru urangiye.

Hakurikiyeho gusaba imbabazi kwa bamwe mu bawitabiriye nka Jean Marie Vianey Gatabazi wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse n’umunyemari Justin Kazoza wari wimitswe nk’umutware w’Abakono.

Mu nama y’ishyaka FPR ku cyumweru, Jenerali James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame yumvikanye avuga ko bamenye iby’uwo muhango kubera abasirikare batatu bakuru bawitabiriye, kandi ko abo basirikare atavuze amazina bafunzwe.

Muri iyo nama Jenerali Kabarebe yaburiye abanyarwanda ko baretse abantu bagakomeza kwishyira hamwe mu moko yabo byasubiza igihugu mu macakubiri.

Nyirasafari, wigeze kuba umushinjacyaha wa Repubulika, minisitiri w’umuco na siporo, na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ubu akaba ari visi perezida wa sena niwe mutegetsi wo hejuru wari mu bitabiriye uwo muhango.

Gusaba imbabazi gutya bivuze iki?

Muri politiki y’u Rwanda gusaba imbabazi mu nyandiko umukuru w’ishyaka FPR riri ku butegetsi si bishya. Akenshi bikurikirwa n’ibyemezo bitandukanye.

Mu ijoro ryacyeye, Akarere ka Musanze kabereyemo uyu muhango katangaje koumuyobozi wako wungirije Andrew Mpuhwe Rucyahana – witabiriye uwo muhango – yeguye ku mirimo ye.

Abagiye babisesengura bavuga ko ari uburyo bwo gucisha bugufi umutegetsi uw’ariwe wese imbere y’umukuru w’ishyaka nyuma y’uko yemeye amakosa runaka aregwa n’iri shyaka.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze u Rwanda, nka Jenerali Kayumba Nyamwasa, mu myaka ishize yavuze ko uko gusaba imbabazi mu nyandiko ari “umutego uzisaba aba atezwe “utuma nta bundi bwisanzure, n’ijambo” aba asigaranye.

Abashyigikiye ishyaka FPR-Inkotanyi bo bavuga ko uku gusaba imbabazi gutuma nta muntu uba arusha ingufu amahame y’ishyaka kandi ko ntawe utaryozwa ibyo yakoze birenze kuri ayo mahame.

Amategeko avuga iki?

Abakurikiranye ibyakurikiye uko kwimika umutware w’Abakono bagiye bibaza niba ibyo bakoze bigize icyaha cyangwa ari uburenganzira bwabo.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ari naryo tegeko rikuru, rivuga ko “uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya”.

Ariko irangashingiro ry’iryo tegeko rikavuga ko Abanyarwanda biyemeje “gukumira no guhana” ibirimo “amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose”.

Gusa amoko mu Rwanda ni ingingo itavugwaho rumwe, azwi cyane ni Abahutu, Abatutsi, n’Abatwa – ariko hari abavuga ko ayo atari amoko, ahubwo amoko nyayo ari Abakono, Abasinga, Abenga, Abazigaba…n’ayandi.

Kugeza ubu abimitse umutware w’Abakono bemera ko barenze ku mahame agenga ishyaka ryabo FPR, kandi barabisabira imbabazi, ikizakurikiraho nyuma y’uku gusaba imbabazi mu magambo no mu nyandiko ku mbuga nkoranyambaga nicyo kitazwi neza.

BBC