Igihugu cy’Ububiligi cyangiye Vincent Karega kuba ambasaderi w’u Rwanda

Vincent Karega wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangiwe n’Ububiligi kuba ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, nkuko byatangajwe na Radio RFI.

Ku itariki ya 24 Werurwe (3) uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yagennye Karega, w’imyaka 60, nk’ambasaderi mu Bubiligi, mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente.

Karega yari yitezwe gusimbura ambasaderi Dieudonné Sebashongore, wahagarariye u Rwanda mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2020.

RFI yatangaje ko nta mpamvu minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi yatanze ku kwanga Karega nk’ambasaderi, ariko ko mu buryo leta iteruye ku mugaragaro bivugwa ko ari ku mpamvu bwite z’Ububiligi.

Mu butumwa bwo kuri ’email’, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iyi minisiteri “nta cyo ivuga kuri iyi ngingo”.

BBC Gahuzamiryango yasabye umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda kugira icyo abivugaho, nta cyo arasubiza kugeza ubu.

Ku mugabane w’Uburayi, Ububiligi ni bwo bubamo umubare munini w’Abanyarwanda, abarenga 40,000, nkuko biri muri raporo yo mu 2019 y’ishami rya ONU ryita ku bimukira.

Tariki ya 29 Ukwakira (10) mu 2022, inama nkuru y’umutekano ya DR Congo, yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yari yahaye Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu – icyemezo yakurikije.

Icyo gihe DR Congo yashinje u Rwanda “gukomeza kwihisha mu mutwe w’iterabwoba wa M23 mu gutera Congo”, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye.

Mbere yo kuba ambasaderi muri DR Congo, Karega yabaye ambasaderi muri Afurika y’Epfo.

Ni we wari ambasaderi muri icyo gihugu ubwo Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bwo hanze y’igihugu bw’u Rwanda yicwaga anizwe muri hoteli i Johannesburg, muri Mutarama (1) mu 2014.

U Rwanda rwahakanye kugira uruhare mu iyicwa rya Karegeya, ariko hashize iminsi urupfu rwe rubaye, Perezida Kagame, nta muntu avuze mu izina, yavugiye mu masengesho yo gusabira igihugu yaciye kuri televiziyo y’u Rwanda ko abagambanira igihugu cyabo hari ingaruka zabyo.

Karega yirukanwe muri Afurika y’Epfo muri Werurwe mu 2014 hamwe na bamwe mu badiplomate b’u Rwanda bari muri icyo gihugu.

BBC