Natacha Polony: Urukiko rwatesheje agaciro indishyi ku guhakana jenoside

Natasha Polony

Ubucamanza bw’Ubufaransa ku wa kane bwatesheje agaciro ikirego cy’amashyirahamwe abiri yasabaga indishyi umunyamakuru w’Umufaransa Natacha Polony, ku kirego cyo guhakana jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Polony, w’imyaka 48, ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Marianne, gisohoka inshuro imwe mu cyumweru.

Ni cyo kirego cya mbere ku guhakana mu itangazamakuru jenoside yo mu Rwanda cyari kibayeho mu Bufaransa.

Umucamanza ukuriye urukiko rw’ubujurire rw’i Paris yagize ati: “Nta kosa na rimwe ryo mu rwego mbonezamubano ryakozwe”.

Yashimangiye umwanzuro urukiko rw’ibanze rwari rwafashe ku itariki ya 20 Gicurasi (5) mu 2022.

Umwanzuro w’uru rukiko rw’ubujurire, wabonywe na AFP, ugira uti: “Amagambo akurikiranyweho ntabwo arimo guhakana icyaha cya jenoside”.

Ubwo muri Gicurasi mu 2022 urukiko rw’ibanze rwanzuraga ko atahakanye jenoside yo mu Rwanda, icyo gihe Polony yagize ati:

“Birashimishije ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tudashinjwa guhakana cyangwa gupfobya iyi jenoside”.

Mu 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasubiwemo n’ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza agira ati: “OK, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Polony yari akurikiranyweho iki nyirizina?

Mu 2022, urukiko rwanzuye ko kubona mu magambo ya Polony “guhakana ko jenoside yabayeho” ari “ukumugerekeraho mu magambo ye”, nkuko byatangajwe na Le Figaro na AFP.

Ayo magambo yari akurikiranyweho ni ayo yavugiye kuri radio France Inter, ku itariki ya 18 Werurwe (3) mu 2018.

Yari yavuze ko ari “ngombwa kureba mu maso ibyabaye icyo gihe [mu Rwanda mu 1994] biboneka nyuma ko nta ho bihuriye na busa n’uko hariho ababisha n’abagwaneza”.

Icyo gihe, yongeyeho ati: “Mu buryo bubabaje, turi aho usanga hari hari ababisha bahanganye n’abandi babisha […] ntihari hari abagwaneza ku ruhande rumwe n’ababisha ku rundi ruhande muri aya mateka”.

Ayo magambo yari yateje uburakari atuma amashyirahamwe amwe yo mu Bufaransa arimo n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yo mu Rwanda – ishami ryawo ryo mu Bufaransa, Ibuka France – atanga ikirego mu rukiko.

Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

Icyo gihe, avuga ku cyemezo cy’urukiko, Polony yongeyeho ati: “Iki cyemezo ni intangarugero na none kuko kigaragaza uburyo bwo mu bucamanza bukoreshwa n’amashyirahamwe amwe y’impirimbanyi akurikirana umuntu wese ukoze iperereza cyangwa uvuze ku bikorwa bikwiye kwamaganwa byakozwe n’ingabo za Paul Kagame”.

Polony yavuze ko ayo mashyirahamwe “ahindura igikoresho itegeko ku mpamvu z’ingengabitekerezo, ubundi ry’ingenzi cyane, rigamije kurwanya ihakana [rya jenoside]”.

Uwo mwanzuro w’urukiko wo mu 2022, wasomwe n’urugereko rwa 17 rw’urukiko rw’i Paris. Polony yavuze ko “ugaragaza ko abantu bashobora kuvuga mu bwisanzure, no ku bintu byiciwemo abantu nka jenoside”.

Ati: “Umwanya usigiwe umushakashatsi, umunyamateka, abanyamakuru ngo bajore amateka ya vuba aha nta kurenganya. Buri gihe impaka zigomba kubaho”.