Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Mbere yo kuzamuka ngo njye ahahoze ari iwacu, nabanje gusura famille y’umudamu witwaga MUSHARANKWANZI Agatha. Uyu Agatha yari umwisengeneza wa maman mu yandi magambo ubwo yari mubyara wanjye. Hejuru y’ibyo byose ariko, yari umuyobozi w’ishuli ryigenga ryitwaga ESA Gikondo akaba na nyiraryo. Iryo shuli ryari ryarashinzwe n’umugabo we witwaga RUKARA Jean Marie Vianney wari umwarimu mu ishuli ryitwaga IPN ( Institut pédagogique National ) nagereranya na KIE y’ubu. Rukara rero yaje gufata icyemezo cyo kwikorera, nibwo yazaga gushinga iryo shuli. Amahirwe ntabwo yaje kumusekera kuko yitabye Imana hakiri kare, ariko kuko yari afite umugore w’intwali ishuli yararikomeje.

Agatha yari afite abana twari mu kigero kimwe, ubwo rero naramusuye, nkigera ku irembo niwe twahise duhura, twarasuhuzanyije ariko ntiyatuma ninjira mu nzu. Yahise ambaza niba narabonanye na Jean Marie, uyu Jean Marie nari naravuye mu rugo baragiye kumuvuza mu kinyarwanda sinari nzi ko yakize. Nahise mubaza n’igihunga kinshi niba Vianney yarakize, ahita ambwira ko yakize ko ahubwo ngomba kwihuta nkajya kumureba noneho nkagaruka nkamubwira icyo twavuganye. Ubwo sinanamusezeye ahubwo nahise nzamuka ngo njye kureba Vianney.

Vianney kuva yava mu Bushinwa, ntabwo twari twarigeze tuganira cyane, kuko yahise ajya mu kazi mu gihe gito bagahita bamuroga agasara. Ubwo narazamutse ntabwo hari kure cyane, naciye ku Kabutare, nzamukira imbere yo kwa NKOMATI Vénant, aha akaba hari iwabo y’umukinnyi witwaga MAHAME wakinaga muri Kiyovu mu myaka ya za 1980, ndakomeza nca haruguru yo kwa Michel BAYAVUGE, aha naho hakaba hari iwabo w’umukinnyi wakinaga muri Panthère Noire witwaga RUGUMIRE. Ubwo nahise ninjira mu ishyamba ryo kwa SANANI, mpingukira aho twitaga mu ibereshi ritari iry’i Nyamirambo ariko. Nakomeje kuzamuka gato mba ngeze ahubatse ubu ishuli ryitwa ETAK, ubwo mba mpingukiye ahareba iwacu. Ngeze aho ngaho nagabanyije umuvuduko ntangira kugenda buhoro, ariko nanihanagura ibyuya kuko nari natutubikanye.

Mu minota nk’itatu nari ngeze mu rugo. Nahise mfungura igipangu nta bwoba kuko icyo gihe rwose narakandagiraga nkumva ndahamije. Nahingutse mu rugo nsanga bose barahari, ndabasuhuza na maman yarahari hamwe na Rugema n’abandi bakozi bose. Jean Marie yari muri salon. Birumvikana barantangariye cyane, mukecuru ntacyo yavugaga ubwo mba ndakomeje ninjiye muri salon.

Nasanze Jean Marie arimo gusoma Jeune Afrique, aba arahagurutse arampobera arangije ampa karibu ndicara. Nubwo yandutaga hafi imyaka 11 yose ariko icyo gihe twarareshyaga nari muremure kandi mbyibushye. Ubwo yatangiye kumbaza amakuru ari nako yatangariye ukuntu nsigaye meze neza, mbega wabonaga ko anyishimiye. Nanjye mu rwego rwo kumwereka ko nsigaye ndi umugabo namubajije niba agisoma ku gahiye, ahita ambwira ko namutindiye ariko yabivuze aseka cyane, ubwo aba ahamagaye Rugema ngo aze tumutume.

Namuhereje inote ya 5000 Kizito yari yampayemo impamba, ubwo nyine ajya kutuzanira icyo kunywa, mubwira kandi ko buri wese uri mu rugo bamuha icyo yifuza icyo gihe na maman nawe yanyweye ka primus cyane ko yagakundaga ariko bidakabije. Icyo gihe ntabwo ibinyobwa byahendaga, Primus yaguraga ijana, naho mutzig ikagura 110, fanta yo ubanza yari nka 30.

Inzoga zaraje, turanywa ariko nyine zitaraza Vianney twari twatangiye ikiganiro, musobanurira uko mbayeho na ndetse mubwira ko naciye kwa Agatha akambwira ko yanshakaga, maze mperaho mubaza icyo yanshakiraga. N’ubwo bwose Vianney namwubahaga nka mukuru wanjye, nkanamutinya birumvikana, wabonaga asa nk’uwanyubashye ukuntu. No kumbwira icyo yanshakiraga byabanje kumutonda wenda ahari bitewe n’uko yambonaga narahindutse cyane.

Yambwiye ko nubwo bwose abona meze neza, byaba ari byiza nsubiye mu ishuli. Nkimara kumva ayo magambo sinzi aho ikiniga cyaturutse maze mpita nzana amarira mu maso. Vianney naramukundaga cyane, numvaga muri jye ari nkawe kizere nsigaranye muri iyo famille. Kwiga nanjye narabyifuzaga, ntabwo niriwe ntekereza ku migambi myiza Kizito yari amfitiye, cyangwa projet Mbungira yansabye kumuzanira akayitera inkunga, yewe n’akazi Emelitha yari yanyemereye byose byose sinabyitayeho, nahise nsubiza Vianney rwose ko nifuza gusubira mu ishuli. Nkimara kumubwira gutyo yahise ankora mu ntoki, maze ahita ambwira ko yari yavuganye na Agatha, bakumvikana ko nindamuka nemeye gusubira mu ishuli, nzajya niga mba kwa Agatha, noneho ibijyanye no kwiga haba ibikoresho ndetse n’amafranga y’ishuli akazajya abitanga kuko yari yarasubiye ku kazi.

Ubwo amasaha yari amaze kwicuma, maman nawe yanganirije ho gato ambaza uko merewe, birangiye ndasezera ndataha ubwo Vianney ahita ambwira ngo nsubire kwa Agatha tunoze ibisagiye. Ubwo nahise nsezera, Rugema na Petite baramperekeza, Petite n’undi mwana wabaga mu rugo maman yari abereye nyina wabo. Nubwo bwose bwasaga n’ubwije nanyuze kwa wa Muturanyi najyaga mpungiraho witwa mwarimu ndabasuhuza, na ndetse na wa mucuti wanjye Birarya ndamubona musigira n’akantu.

Namanukiye mu Bitega nca haruguru yo kwa KALISA Evaliste ndamanuka , nyura ku muhanda werekeza kwa Biguma wari umusirikare, manukira i Bwerankoli mba ngeze kwa Agathe. Nagezeyo anyakira muri salon n’abana be abenshi bari bahari, nuko mubwira ibyo naganiriye na Vianney byose. Ubwo yahise ambwira ati ni byiza twari dufite ubwoba ko utazemera kwiga. Yarakomeje arambwira ati dore amashuli agiye gutangira ukwa 9 kuregereje, subira aho wabaga ubasezeraho noneho muri weekend ikurikiyeho uzaze witegure gutangira ishuli.

Ubwo mu byishimo byinshi, nahise mbasezeraho ubwo mba manutse muri Nangumurimbo nambuka i Gikondo ngera ahitwaga Camp Zaîre, manukira mutuyira two mu mazu nyura imbere yo kwa Rodrigue KAREMERA wari umuhanzi ukomeye, mba ngeze hejuru ya parc industriel kuri kaburimbo ntega taxi. Si jye warose ngera mu rugo kwa Kizito, maze mpita mbagezaho iyo nkuru, ubwo niko nabasezeragaho mbabwira ko mfiite icyumweru gusa, ubwo Kizito arishima arambwira ati nujya kugenda uzanyibutse.

Igihe cyarageze nsezera kuri bose, abana nyine wabonaga ko bifuzaga ko tugumana ariko nta kundi byari kugenda nagombaga gukomeza urugendo. Umunsi warageze Kizito ampereza amafranga 20.000 frw y’impamba arambwira ati aha ni iwanyu igihe cyose uzajya ushakira uzajye uza urisanga. Ubwo narasezeye ndagenda KAMASHAZI aramperekeza, ngeze mu nzira amfumbatiza inoti y’igihumbi arambwira ngo ni ubutumwa mukecuru maman wa Kizito yamuhaye ngo ampe. Narishimye ku mutima ngira ikiniga ariko nihagararaho nk’umugabo ndagenda. Nafashe taxi mviramo camp Zaïre ndazamuka kuri SEGEM, ndakomeza no kwa Agathe mu rugo.

 

Biracyaza…….

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 11