Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Muraho nshuti zanjye, uyu munsi turakomeza na Episode ya 11. Iyi Episode ariko n’izindi ziyikurikira nkeya, ziranyura mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo. Biragoye rero kuvuga amateka yanjye ku giti cyanjye nkayavangura na situation yari inzengurutse muri rusange. Niyo mpamvu hano ndajya nyuzamo nkagira ubuhamya nandika.

Nzi neza ko iki gihe cyagoye benshi ku bari bazi ubwenge, niseguye ku muntu wese ushobora kugomerekera mu byo ari busome kuko iki gihe ntabwo cyari cyoroshye na busa.

Siniregagije ko amateka yacu nk’abanyarwanda rimwe na rimwe tuyumva ku buryo butandukanye bitewe n’ibyo umuntu yemera cyangwa yabwiwe, jyewe ndandika ntitaye ku byo umuntu yemera, ndandika ukuri gusa.

Aha kandi niho hihishe amabanga yanjye akomeye atarigeze amenywa na benshi.

Mbere gato ariko mbanjje kubatura akaririmbo ka Bob Marley kitwa Three Little Birds, kabashimishe.

Don’t worry about a thing
‘Cause every little thing gonna be alright
Singing’ don’t worry about a thing
‘Cause every little thing gonna be alright
Rise up this mornin’
Smiled with the risin’ sun
Three little birds
Pitch by my doorstep
Singin’ sweet songs
Of melodies pure and true
Saying’, (this is my message to you)
Singing’ don’t worry ’bout a thing
‘Cause every little thing gonna be alright
Singing’ don’t worry (don’t worry) ’bout a thing
‘Cause every little thing gonna be alright
Rise up this mornin’
Smiled with the risin’ sun
Three little birds
Pitch by my doorstep
Singin’ sweet songs
Of melodies pure and true
Sayin’, this is my message to you
Singin’ don’t worry about a thing, worry about a thing, oh
Every little thing gonna be alright, don’t worry
Singin’…

NDAMIRA

Episode 11

Nageze kwa Agatha, baranyakira, banyereka icyumba cyanjye, ntabwo byantonze kuko iyo famille nari nyimenyereye, kandi abana baho twari mu kigero kimwe. Hari imfura yabo nyakwigendera RUKARA Régis twitaga Jojo, agakurikirwa na UWACOMANI Annick twitaga Nana, hakaza HIGANIRO Eric twitaga Gigi, nawe agakurikirwa n’uwitwaga RUKARA Frank twitaga Didi, uyu we ariko ntabwo yari ahari kuko yari yaragiye mu Nkotanyi. Inyuma hazaga RUDAHUSHA Didier twitaga Baby uyu akaba yari inshuti yanjye by’umwihariko, inyuma hazaga abana bari bato icyo gihe, bari bakiga mu mashuli abanza aribo NTABASHWA Yvès na CYUZUZO Yvette.

Nahise menyera rero ubuzima bushya, icyo nakoze bwa mbere ni ukujya kwiyandikisha ku ishuli. Byansabye ko nazana bulletin yanjye nari narigiyeho umwaka wa mbere kuri CETAI, ariko mu by’ukuri sinari nzi aho iri. Nagiye kuri CETAI, ndishyura bampa indi, ubwo njya kwiyandikisha. Byabaye ngombwa ko nongera gutangira mu wa mbere kuko amasomo menshi nari narize kuri CETAI yari ajyanye n’ibintu bya technique, ikindi kandi nari maze igihe ntiga, ntacyo byari bintwaye rero ko natangira bundi bushya kuko icyo nifuzaga kwari ukwiga gusa.

Ntabwo byatinze rero itariki yo gutangira yarageze, njya ku ishuli nk’abandi bose. Ni jyewe wari mukuru mu ishuli, kuko abandi twari twariganye muri primaire bari bagiye gutangira umwaka wa kane, ikindi kandi jyewe nari narize uwa 8, abafungiweho kwiga uwa munani bakarangiriza mu wa 6 icyo gihe bari batangiye umwaka wa 2. Nari mukuru bihagije, ariko ntabwo byantonze kuko mu gihe gito nari namaze kumenyerana n’abo bana bagenzi banjye. Kwa Agatha hari home y’abanyeshuli, iyo byabaga ari igihe cyo kwiga nabanaga n’abandi banyeshuli muri home, ibiruhuko byaza nkabona kujya mu rugo. Byaranshimishaga cyane kuko nabaga ndi kumwe n’abagenzi banjye kuko abana ba Agatha uretse babiri bato bari bakiga muri primaire, babaga baragiye kwiga ku bigo bitandukanye.

Amasomo yaratangiye, mu cyumweru cya mbere bibanza kungora, ariko umunsi umwe naje kuzinduka kare kubera ko twagombaga kubazwa, ngera ku ishuli mbere y’abandi maze nsanga umuhungu w’inzobe cyane wigaga mu wa 4 yiga iby’ amategeko arimo kwiga yandukura ibyo yize ku kibaho.Uwo muhungu witwaga Claude nkeka ko ubu ari umucamanza, nahise mwigiraho uko biyigisha, kuva ubwo byaramfashije cyane kuko nanjye natangiye kujya nkora Etude gutyo bigatuma amasomo nyafata vuba.

Uretse muri primaire nabwo nkiri umwana, nta handi nari narigeze nigana n’abakobwa, kuri CETAI twigana n’umukobwa umwe witwaga GASAMAGERA Marie Claire, kuba yari umwe rero ntabwo yabonanaga n’ubonetse wese, yaganirizwaga nabifite, abo rero ntabwo nari mbarimo. Kuri ESA ibintu byari byarahindutse, igihe cyenda kungana hafi n’umwaka nari maze mba kwa Kizito, nari naravumbutsemo umusore utagira uko asa, ikindi kandi mfite agafaranga gake. Inkumi rero zatangiye kujya zinyiyegereza, zinshakaho ubucuti, ariko mu by’ukuri nari bakonjariva, ibihe bigoye nari naranyuzemo byari baranteye kwitinya bikabije, ku buryo numvaga nta mukobwa wankunda.

Iminsi yaricumye, amasomo ngenda nyamenyera ndetse n’ubuzima bw’ishuli ndabumenyera, yewe n’inkumi njyenda nzitinyuka buhoro buhoro, mbifashijwemo n’umuhungu twahise tuba inshuti, witwaga Gratien kuko yantinyuye cyane. N’ubwo yantinyuraga ariko, ibyanjye n’inkumi byarangiriraga mu kwandikirana gusa no gusangira icyayi cyangwa fanta, ntumbaze ibirenze ibyo.

Icyo gihe politique yari imaze gushyuha cyane mu Rwanda, amashyaka menshi yarakoraga ku mugaragaro, imishyikirano ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi yari yararangiye hasigaye kuyishyira mu bikorwa. ku bw’ibyo rero ntabwo abantu bari bagitinya cyane kugaragaza aho ibitekerezo byabo bya politique bibogamiye. Ibyo rero byankururiye ubucuti budasanzwe n’umwana w’umukobwa wakundaga inkotanyi kubi. Nari nzi indirimbo nyinshi z’inkotanyi, izitwa za gira ubuntu, indege irahinda,…. iza Kamaliza zose nari nzizi, kubera ko Kizito yabaga afite ama tapes y’izo ndirimbo mu modoka ye tukagenda tuzumva, nari narazifashe mu mutwe zose.

Uwo mwana w’umukobwa twaricaraga nkazimuririmbira zose, ariko ubwo bikarangirira aho ntugire ibindi umbaza. Si uwo mukobwa kandi naririmbiraga gusa, kuko nkiri kwa Kizito nari naratangiye gusengera mu barokore byatume njya nkunda kwitabira amasengesho y’abanyeshuli bagiriraga ku ishuli, biza kurangira ngiye muri korari, gusa ntibyambuzaga kwisomera ku gahiye.

Iminsi yarahise indi irataha mpinduka umunyeshli burundu, menyerana n’abandi benshi, ikindi kandi na wa mwana wabaga iwacu RUGEMA Frank nawe yigaga aho mu wa 2. Ndibuka abana nka MUNYURWA Jean d’Amour watahaga mu Biryogo, ba Clarisse watahaga mu Rugunga, MUSABYIMANA Julienne, GASENGAYIRE Marie Rose, MAYI Viviane n’abandi benshi …….hari n’abo twabanaga muri home ariko tutigana aha navuga nk’uwo twitaga Kado, wari umugogwe. Aho ishuli rya ESA ryari ryubatse, hari andi mashuli akomeye abiri, ariyo ETL Gikondo na APEHOT, iyo byabaga bigeze amasaha yo gutaha byo byabaga ari uruvunganzoka, mbega byari byiza.

Igihe cyarageze dukora ibizami bisoza igihembwe, birangiye duhabwa amanota, ndibuka ko nabaye uwa kabiri icyo gihe, umuhungu witwaga Emmanuel niwe wabaye uwa mbere, ubu yunganira abandi mu manza. Natahanye amanota nyereka Agatha arishima, nanjye numvaga kandi binshimishije, gusa nta wundi nayeretse kuko mu gihe nari ndi muri ibyo byishimo, twasuwe n’umugabo w’umuturanyi witwaga KALISA, Evariste, akaba yarubakishaga. Kuko rero nari nsanzwe muzi nahise mubaza niba nta kazi ko mu biruhuko yambonera, ahita ambwira ko gahari, ubwo ku wa mbere mpita njya mu biraka.
Icyo gihe yubakishaga inzu yabaga ku Muhima, akazi naragakoze nta kibazo kuko nari mbimenyereye, ndetse bituma mbasha kutagira ibindi ndangariramo mu biruhuko. Ibyumweru bibiri by’ibiruhuko byararangiye Noheri ya 1993 irahita n’ubunani bwa 1994 burahita, igihe cyo gusubira ku ishuli kiba kiraje.

Icyo gihe rero umwuka wa politique wari utangiye gufata indi sura gahoro gahoro, imyigaragambyo ya hato na hato, za grenades ziturika impande zose, interahamwe, aba JDR, Abakombozi, Impuzamugami, bahora mu mvururu za hato na hato. Ni muri uwo mwuka rero twatangiriyemo igihembwe cya kabiri. Amasomo yarakomeje nk’uko bisanzwe izo mvururu zikaza ubundi zigahita, by’umwihariko ariko ku musozi twari dutuyeho hari haraje imvururu z’ubundi bwoko.

Icyo gihe hari umuntu wari ugezweho bitaga Maître Sagesse, wari warashinze idini y’abalasta, aho ku musozi wacu rero yari yarahashinze urusengero. Icyo gihe yakodeshaga amazu y’umugabo witwaga KABISA. Ku rundi ruhande hari urubyiruko rw’interahamwe rwiganje ku musozi, ruyobowe n’uwitwa NDUWAYEZU Jean Baptiste. Ntabwo rero interahamwe zashakaga ko urwo rusengero rw’abasagesse ruba ahongaho, byatumaga rero hahora imvururu zidashira zihanganishije abasegesse n’interahamwe.

Imvururu zarakomeje noneho ubuyobozi bubyivangamo butegeka ko aba basagesse bafunga urwo rusengero, ariko abaturage basaba ko bahabwa abashinzwe umutekano hafi yabo. Icyo gihe abayobozi barabyemeye ndibuka ko uwari bourgmestre yari GASAMAGERA Evariste. Bemeye kuzana abashinzwe umutekano bivuze nyine aba gendarmes, ariko havuka akibazo cy’aho bazaba. Icyo gihe rero kuko Agatha yari afite amazu menshi adafite icyo akorerwamo, kandi nawe yarifuzaga umutekano cyane, yemeye gutanga inzu bazajya babamo, ubwo baraza.

Ntabwo ari abo bashinzwe umutekano gusa twabana nabo kuko hari abandi basilikare babiri b’aba lieutenants bakodeshaga kwa Agatha bigaga i Mburabuturo mu ishami rya kaminuza ryigishaga amategeko. Umwe witwaga Lieutenant MUTABAZI yabaga mu gipangu cyari gifatanye n’icyacu haruguru y’umuhanda, undi aba hirya y’umuhanda ariko izo ngo zari zegeranye, kandi buri wese yari afite umusirikare wo kumurinda, twari dufite rero umutekano usesuye. Iminsi yaricumye, amasomo arakomeza, ariko n’umutekano ukagenda uba mubi cyane kurushaho.

Ubwo abanyepolitque bakomeye batangiraga kujya bicwa, habaye ikintu gikomeye cyane iwacu. Ubwo inkuru yari imaze kumenyekana ko BUCYANA Martin wari umukuru wa CDR yishwe, induru zaravuze cyane mu nce za Gikondo kuko ari ho yari atuye. Ndabyibuka nari ndi ku muhanda, induru zivuga hakurya i Gikondo zikamanuka zikagera ahitwaga mu rutoki.

Icyo gihe nabonye umupolisi nari nsanzwe nzi witwaga MUGIRANEZA aza yiruka ambwira ati bwira Agatha ahunge kuko interahamwe nzisize inyuma zivuga ngo ziraruhukira kwa Agatha. Ubwo nahise nzamuka niruka mubwira ayo makuru, nawe ahita ajya kureba ha handi abashinzwe umutekano bari, ngo abamenyeshe iyo nkuru asanga nta numwe uhari bagiye mu kazi. Ubwo niko induru zavugaga hakurya i Gikondo, yahise azamuka kwa Lieutenant MUTABAZI, maze ahita amutira telephone. Yahise ahamagara General NDINDIRIYIMANA Augustin icyo gihe wari umukuru wa gendarmerie, amubwira uko situation imeze. Bakimara kuvugana mu minota itarenze 20, imodoka ya gendarmerie yari igeze mu rugo, irimo aba gendarmes babiri Jean Paul na Jean de Dieu, abo ba gendarmes bahabwa amabwiriza yo kurinda umutekano wa famille Agatha kugeza igihe umutekano uzagarukira.

Uyu NDINDIRIYIMANA yari umunyabutare, na Agatha kandi niho yakomokaga, famille zombi iwabo wa Ndindiriyima n’iwabo wa Agatha bari bafitanye ubucuti budasanzwe. Kuba Agatha yari afite umwana wagiye mu nkotanyi ntabwo byabujije NDINDIRIYIMANA kumutabara ndetse yasabye abo ba gendarmes kutazita ku magambo bazumva ko Agatha afite umwana wagiye mu nkotanyi. Kuva icyo gihe twari dufite aba gendarmes baturinze mu rugo, icyo gitero ntabwo kigeze kiza, ariko kandi umutekano nawo wari wose iwacu.

Igihe cyarashize iminsi igenda iba mibi kurushaho, ariko igihembwe cya kabiri turakirangiza, gusa hagati aho nongeye kurwaramo marariya na ndetse ndwarana n’umwana wa Agata witwaga Didier, byatumye amanota yanjya asa n’agabanuka icyo gihe mba uwa kane. Tukiruhuka jyewe ntabwo nicaye nahise nsubira ku kiraka nta n’umunsi n’umwe nicaye, nasubiye hahandi ku Muhima nakoraga akazi ko guhereza abafundi. Iyo nzu twubakaga yari iyu mugabo witwaga RUSAGARA Jean Bosco, yari inzu y’igorofa yigeze gukorwrwamo na Hotel yitwaga Castle Hotel niba nibuka neza.

Akazi naragakoze bigeze ku wa 5 taliki ya mbere z’ukwa kane twagombaga guhembwa kuko twari twasabye ko baduha umunsi wo ku wa gatandatu ntituwukore tukajya guhahira pasika. Byageze mu ma saa cyenda tubwirwa ko tuzahembwa ku cyumweru gikurikiyeho ko amafranga ataraboneka. Abakoze bahise bateza akavuyo bavuga ko bashaka amafranga yabo bubi na bwiza kuko mu gihugu hagiye kuba intambara. Ubwo mu minsi mike yakurikiyeho intambara yateraga, nibutse ibyo abo bakozi bavuze, gusa nsigara nibaza nti ayo makuru bari barayakuye he ko mu gihugu hagiye kuba intambara, na n’uyu munsi sindabona igisubizo.

Imvururu z’abakozi zarazamutse zigera kuri boss RUSAGARA, mu gihe kitarambiranye araza adusaba gutuza atubwira ko amafranga ari buboneke. Twakomeje akazi saa kumi n’imwe zigeze amafranga araza turahembwa, turataha. Jyewe rero mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’imvururu mu nzira namanukaga umuhanda wacaga hejuru ya peyage, ngakomeza ngahingukira kuri APE Rugunga, ngakomereza kuri Ecole francaise, no mu nsi ya Lycee de Kigali, mpaka no kuri ETL basi ubwo nkaba ngeze mu rugo.

Bwarakeye ku italiki ebyiri z’ukwa kane, njya ku isoko ry’i Gikondo ngura imyenda, ndataha ndayimesa, nyitera ipasi buracya ku italiki ya Gatatu njya mu misa. Muri iyo misa nabashije guhura na bamwe mu banyeshuli twiganaga kuri ESA gusa sinari nziko abenshi muri bo ari bwo bwa nyuma tubonanye.

Navuye mu misa njya mu rugo twishimira pasika n’abandi bo mu rugo, nyuma ya saa sita mu ma saa cyenda nigira inama yo kujya gusura Jean Marie, mushimira ko yanshubije mu ishuli.

Nahise nzamuka njya i Nyarurama ahahoze ari iwacu nyine musangayo n’abandi bose, aranyakira anshimira ko ndi kugira amanota meza, ananshimira kandi uburyo nirwanaho ntagombye gusaba buri kimwe cyose. Yangejejeho igitekerezo cy’uko yifuza ko nazagaruka mu rugo. Yarambwiye ati ndabizi neza ko maman atagukunda, ariko uri murumuna wanjye, ugomba kuzagaruka ukaba hano mu rugo. Yansezeranyije ko agiye kuvugurura inzu imwe mu nzu zari hanze hanyuma nkazagaruka nkajya mbanamo na mubyara wacu RUGEMA Frank. Ibyo narabyakiriye ndamushimira ndangije musezeraho, nk’uko bisanzwe RUGEMA aramperekeza, tumanuka tuganira, ngenda mubwira ko agoma kunyitegura kuko ngiye kugaruka mu rugo, byaramushimishije nawe. Tugeze aho isambu yacu yagarukiraga yansezeraho asubira imuhira. Gusa icyo Kiganiro nicyo cyari icya nyuma kuri abo bombi, ntabwo twongeye kuganira birambuye ukundi.

Naramanutse nsubira kwa Agatha, ariko ngenda mpura n’abantu twaherukanaga cyera nk’iri umunyabibazo, bakantangarira ukuntu nsigaye ngana, ukuntu nsigaye nsa neza cyane mbese nari narahindutse cyane. Na none abenshi muri abo twahuraga kwari ugusezeranaho kuko ntitwongeye kubonana ukundi.

Nageze mu rugo nganira n’bana ba Agatha tujya ku meza, mbasiga muri salon bareba TV, kuko nagombaga kuzinduka nkajya ku kazi. Ntabwo bwatinze gucya, ndabyuka nk’uko bisanzwe njya ku kazi, ndagakora, ubwo hari ku wa mbere, ku wa kabiri nabwo biba gutyo njya ku kazi. Uwo munsi ku wa kabiri, habaye ikintu kidasazwe nimugoroba. Hari ibinyoni byamanutse umukumbi bisakuza cyane, hari nko mu ma saa mbiri z’ijoro, ibyo binyoni bimaze guhita umushyitsi wari mu rugo witwaga Rose wari uvuye i Burundi, aratubwira ngo mu gihugu hagiye kumeneka amaraso menshi, atubwira ko igihe cy’intambara y’i Burundi ya Ntega na Marangara yabaga, yari ahari kandi ko yabonye ibyo binyoni, aratubwira ati mwitege ibigiye kuba.

Twamufashe nk’umunyabiparu usanzwe ntitwabyitaho, ariko ubwo jyewe agatima gakubita kuri bya bindi abakozi bavuze mu cyumweru gishize bahembesha, mbibika ku mutima njya kwiryamira kuko nagombaga kujya ku kiraka bucyeye.

Ku wa gatatu taliki ya gatandatu z’ukwezi kwa kane nk’uko bisanzwe nagiye ku kazi. Nk’uko byari bisanzwe saa kumi n’imwe abafundi barangije akazi, natwe abayede dukora isuku turakaraba twambura imyanda y’akazi twambara indi myiza turataha. Nkuko bisanzwe nanyuze muri ya nzira irimo umutekano. Nk’uko byari bisanzwe nageze mu rugo ndakaraba, nganira na bagenzi banjye, igihe kiragera tujya ku meza. Mu gihe twiteguraga kuva ku meza, nibwo twumvise ibintu biturika cyane mu kerekezo cya za Remera na Kanombe gutyo, ariko nk’uko byari bisanzwe nta munsi washoboraga guhita hadaturitse amasasu cyangwa grenades mu mujyi wa kigali. Twabifashe nk’ibisanzwe nyine, by’umwihariko nk’uko byari bisanzwe nagiye kuryama kugirango nze kuzinduka njya ku kazi.

Nararyamye, rero ibiri amahire mbona n’agatotsi ndasinzira, gusa nza gukangurwa na Radio y’umuzamu wari uhagaze ku idirishya ryanjye. Iyo Radio yavugaga ibintu bimwe ibisubiramo, nkumvamo President Habyarimana, mbega kwa kundi rya tangazo ryatanzwe na ministere y’ingabo ryavugaga batangaza urupfu rwa President HABYARIMANA. Ariko ntabwo numvaga neza ibyo aribyo, nibwo nakinguye idirishya mbaza umuzamu nti ibyo ndi kumva ni ibiki?

Yaransubije ati: Mbese ntabwo wamenye ko umubyeyi bamwiciye mu ndege?

 

Biracyaza…….

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 12