NDAMIRA – Episode 19

Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Twakomeje urugendo, mu gihe kitarambiranye duhura na za unités zacu, bagenzi bacu bibajije uko duciye mu nkotanyi birarayobera. Uko twari twakagiye i Taba duherekeje wa musirikare, inkotanyi zahise zifata no kuri Komine Kayenzi zitarwanye, kuko abasirikare bari bahari barazumvise bahita bigendera. Nahuye na Lt Magambo n’abandi bagenzi banjye dukomeza urugendo. Bwaje kwira turi muri Komine Nyabikenke, umwe mu bayobozi ba Bataillon Rutare twari twasanze aho, ari nayo twagendanaga yari afite kwa Sebukwe hafi aho.

Twagiye kubasura, ubwo abandi basirikare nyine basigaye bakambitse ahantu mu gashyamba jyewe njyana n’abakuru. Birumbikana rero umuntu wari ugiye kwa sebukwe uko bamwakiriye. Ubwo nanjye nashakishije uburyo ninjira mu kiganiro cyabo maze mbaza uwo mugabo ko yaba azi umu Sous-Préfet wigeze gutegeka aho mu mpera z’imyaka ya 1970, witwaga MUNYANGABE Ladislas, ambwira ko amuzi ko banakoranaga ahubwo. Ubwo nahise mubwira ko ari Papa wanjye, ibyo nabikoreye kugirango mpamye identité yanjye, namweretse n’ibyangombwa rwose arishima abo basirikare bamubaza niba ari byo koko uwo mugabo amuzi, arabyemera.

Ntabwo twahatinze, nko mu ma saa tanu z’ijoro twasubiye aho abandi basirikare bari. Twararyamye buracya mu gitondo, dukomeza urugendo, ariko nabaga mfitemo akazi kenshi, Lt Magambo yagiraga ikintu cyo kutihanganira agakosa na gato, iyo wakoraga ikosa yahitaga agufunga, ubwo kubera ko twari ku rugendo gufungwa kwari ukwamburwa imbunda ukabohwa, ibwo ibyo bikorwa byo guhana nijye wabikoraga, iyo twabaga tugeze aho turuhukira nagushyiraga mu kato ntiwegere abandi kugeza igihe uherewe imbabazi.

Twakomeje kugenda uwo muhanda wose bwaje kwira tugeze ku kiraro, kigabanya Gitarama na Ruhengeri, aho niho twatangiye guhurira n’abantu bari banyuze mu nzira yo mu Nzove. Twahagaze gato turaruhuka, noneho wa musirikare w’umu Major wari watwimye Imodoka n’agasuzuguro yongera kudusanga aho ngaho aratubwira ngo turinde icyo kiraro. Lt Magambo yarabyemeye, ariko uwo mu Major amaze kugenda ahita atubwira ati: twigendere. Byari biteye umujinya umuntu yakwimye imodoka abasirikare be bagiye n’imodoka, yarangiza ngo nimurinde ikiraro!

Twigiye imbere gato Lt Magambo adusaba gushinga bariyeri, iyo bariyeri twayishingiye gufata abasirikare batannye batandukanye na unités zabo. Iyo wazaga uri umwe gusa cyangwa muri babiri, twarabahagarikaga tukabasaba ibyangombwa, tukababaza aho unités yabo iri, twakumva ujijinganya tukagusaba ku neza kugumana natwe, iyo wigiraga ishyano ukanga twakwamburaga imbunda n’amasasu tukakureka ukigendera. Abasirikare benshi bemeye kwiyunga natwe ku buryo compagnie yacu yari yuzuye neza.

Twakomeje urugendo tuza kugera muri Vunga aba ari naho turara, aho hantu hari imbeho nyinshi n’imvura, ikaze cyane. Mu gitondo tubyutse Lt Magambo yadusabye ko tutakwibeshya ngo tugende intatane, atubwira ko icyatumye atubaza ko hari abatutsi baturimo kwari ukugirango atubwire ukuntu tuzitwara tugeze muri izo nce, kuko habaga interahamwe mbi cyane iyo bakubonaga bakagukekaho ubututsi uri wenyine bahitaga bakwica. Lt Magambo yadusabye kudatatana kugirango hatagira uwicwa.

Tugeze muri Zaïre namenye amakuru y’abantu benshi bajyiye bicwa gutyo rimwe na rimwe ari n’abahutu, aha navuga nk’umuhungu witwaga Umulisa wari umuhanzi wiciwe i Ntendezi kandi yari umuhungu wabo wa NGIRUMPATSE Matayo. (Inkuru zirambuye nzazibagezaho mu gitabo ndimo gutegura ibi ni nko kubasogongeza).

Ubwo hamaze gucya, n’akazuba kari gatangiye kuza twakomeje urugendo, gusa ariko ntabwo twari tukiri twenyine kuko hari abantu benshi cyane abasirikare n’abasivile barimo guhunga. Twarakomeje turakandagira, twaje kuruhuka tugeze kuri Shyira. Aho kuri Shyira twahicaye akanya gato, ubwo ni nako abantu benshi bakomezaga kunyura aho ngaho bahunga, hari abari ku maguru n’abari mu ma modoka.

Hari ukuntu rero haje kuzamuka imodoka ya Toyoya Stout 2200 y’ubururu. Nta bantu benshi bari bayirimo inyuma, ubwo Lt Magambo yarayihagaritse abasaba ko abasarikare bakiri abana babatwara bakazadusanga mu Ruhengeri.

Nyiri iyo modoka ntabwo yanze, twagiyemo turi nk’icumi turahagarara, baduha umusirikare umwe w’umu sergeant wo kuduherekeza. Imbere mu modoka hari hicamo umushoferi n’umugabo w’inzobe nkeka ko yari we nyiri imodoka hamwe n’umudamu, abandi bo muri famille bari inyuma, nibo twuriye dusanga mo. Twamaze kurira imodoka iragenda, mu kugera mu modoka rero, nahuriyemo n’umwana w’umukobwa naha nk’imyaka 15, twahuje amaso aramwenyura, nanjye n’umva nongeye kuzamukwamo n’ibyiyumviro byo gukunda.

N’ubwo bwose nari naniwe cyane, nta no koga cyangwa kugira gute, ariko narimo umusore mwiza, n’ubwo nitinyiraga inkumi bwose ariko nari umuhungu ufatika. Umukobwa rero yaramwenyuye ndamusuhuza, ubwo ibiganiro bigenda bizamuka ari nako binaryoha, yambwiye ko iwabo hari hafi yo ku Ntwari i Nyamirambo, ntabwo nibuka izina yambwiye, gusa mu kanya gato twamaranye nari namukunze cyane, kandi nawe byagaragaraga ko yankunze.

Twakomeje urugendo muri ubwo buryohe ntifuzaga ko burangira, ariko ngo akaryoshye ntigatinda mu itama, mu gihe ibiganiro n’uwo mwana utagira uko asa byari bigeze aharyoshye, twahise tugera kuri bariyeri y’abasirikare i Nyakinama. Baraduhagaritse ubwo bahita bategeka ko abasivile bakomeza abasirikare tukajya I Nyakinama muri Kaminuza.

Uwo mwana namusezeyeho ntabishaka, nawe ariko wabonaga atifuza ko ngenda, gusa nyine nta kundi byari kugenda, twaratandukanye, niba akiriho ubu ni umudamu mwiza rwose, aramutse abasha kubona izi nyandiko yanyakura tukaganira.

Ubwo twageze i Nyakinama dukambika mu gashyamba kari hafi aho, mu masaha y’ijoro nibwo abo twasize inyuma badusanze, nabo barakambika, budukeraho.

Twiriwe aho, nko mu ma saa munani, nibwo twahawe bisi zitujyana mu Bigogwe. Ubwo twuriye bisi turagenda, twageze mu ga centre nkeka gashobora kuba kitwa mu Byangabo, Lt Magambo ahagarika iyo bisi, abwira abasirikare gushaka uko birwanaho ku byerekeranye no kurya. Abafite amafranga baguze inzoga mbega buri wese yafashe icyo ashoboye n’uko yifite, jyewe kuko nta n’urupfumuye nari nifitiye nacungiraga kuri Lt Magambo, ntacyo yanyimaga. Twanyweye inzoga ariko jyewe nywa nkeya ahubwo nshaka akanyama kokeje numva nguwe neza.

Ubwo twari ahongaho nibwo twabashije kumva radio twumva uko igihugu gihagaze, mu kumva amakuru nibwo twatangiye kumva abasirikare bakuru, bo muri FAR bagiye ku ruhande rw’inkotanyi, Lt Magambo mu kubyumva yamaze akanya yiyumvira ntacyo avuga maze avuga n’ijwi rinini cyane ati: ABATUTSI BARARENGANYE. Yavugaga ko abatutsi bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi nyamara ahubwo bamwe mu basirikare ba FAR bari ibyitso bikomeye by’inkotanyi.

Ubwo yahise anywa inzoga nk’uziyahuza, yaranyweye arasinda atangira kwiyenza ku basirikare nkamuba hafi ngo hatagira umukubita, muri uko kurwana n’abasirikare ayoboye, hahingutse umusirikare w’umu pilote wari ufite ipeti rya Major, yari muri pick up y’umweru yahise ayisohokamo Lt Magambo amubonye agira ubwoba ahita yiruka, kubera ko yari yasinze ntiyihutaga uwo mu Major yahise amufata amukubita inshyi amwambura pistolet ye arangije amujugunya muri iyo pick up, ahita ajya kumufungira mu Bigogwe.

Nkeka ko Lt Magambo atazize ubusinzi gusa ahubwo no kuba yarahagaritsa bisi yuzuye abasirikare bakajya mu tubari aho gukomeza iyo bajyaga nabyo yashoboraga kubihanirwa.

Ubwo natwe twahise twurira bisi turamanuka no mu Bigogwe, twaraharaye buracya mu gitondo Lt Magambo baramufungura araza adukoresha inama gato areba ko twese duhari, birangiye duhita dufata position mu mbago z’ikigo cya Bigogwe.

Twahawe saladine ubwo ni jyewe wazigabanyaga abasirikare, buri wese yafataga 2, twagiye mu baturage bari aho ngaho tubasaba ibirayi, turateka ariko buri wese yirwanagaho cyangwa se muri groupe, njyewe rero nari nshinzwe kwita kuri Lt Magambo.

Twaraye aho, buracya mu gitindo baduha mission yo kujya guhungisha abaturage ahantu hitwaga ku Kabatwa, hari munsi ya Kalisimbi, n’ubwo bwose hari mu kwa karindwi ariko nta zuba nigeze mpabona hari imbeho nyinshi cyane. Aho ngaho twahamaze iminsi mikeya, dukangurira abaturage kugenda.

Hejuru hari agasozi noneho twigira inama yo gushingayo imbunda nini ya Mitralleuse Lourde, ubwo abasirikare bagombaga kuyikoresha bazamutse kuri ako gasozi, tubareba nta kibazo, ariko inyuma y’uwo musozi hari inkotanyi, zararetse abo basirikare barazamuka, bakihagera induru ziba ziravuze, ubwo bahise babagota iyo mbunda barayibambura batangira natwe kuturasaho kuko bari hejuru yacu.

Nta kindi twakoze ntabyo gutera umugeri turasa twahise twigendera, umuhungu umwe twari kumwe witwaga BIZAGWIRA Richard, yinjiye muri boutique ahubuzamo ijerekani ya Petrol ashaka kuyirukankana, nahise mubuza mwibutsa ibintu twataye i Kigali.

Yaranyumviye ayita hasi turigendera. Aho naho ryari ishiraniro hari umudamu wijishuye umwana amuta ku nzira yiruka, umwana asigara arira, byanyibukije amateka yanjye nabuze icyo nkora kuko umuriro wari uturi inyuma wari uteye ubwoba. Ubwo abasirikare bari bazi izo nzira batugiye imbere tumanuka dukikiye ikigo cya Bigogwe ariko ntitwakinjiramo.

Twarakomeje ahantu hari imirima y’amashu na za karoti, dukomeza izo nzira zose ariko tuza kugera muri kaburimbo, twarakomeje tuza kugera kuri Ecole d’Art yo ku Nyundo, tujya muri iryo shuri, ariko twari twatatanye, buri wese yajyendaga ukwe. Jyewe icyo nacungagaga nacyo ni za saladine nari nasaguye nazihaga abasirikare b’aba rocrues bakagenda bazikoreye, nabona umwe arushye nkaziha undi. Gusa tugeze aho kuri Ecole d’Art narazibatse ndazitwarira kuko nabonaga tugana hahandi bavuga ngo umwana arira nyina ntiyumve, nagombaga gutekereza uburyo bwo kwirwanaho.

Mu gihe twari aho kuri iryo shuli, hari umusirikare twari kumwe yari arimo kumva radio yavugaga mu giswayire iyi Radio ishobora kuba yari BBC, bavuze amakuru y’ukuntu inkotanyi ziri kwihuta cyane na ndetse ko bushobora gucya zafashe umujyi wa Gisenyi, ku mutima naravuze nti katubayeho. Twahise duhaguruka dufumyamo, nko mu ma saa saba zishyira saa munani z’ijoro twari tugeze ku Gisenyi mu mujyi. Nahageze nshonje cyane, nasanze umuntu wokeje inyama z’intama muha saladine ebyiri anyokereza inyama zihagije, iruhande rwe hari undi wacuruzaga inzoga za bock nawe muha saladine ampa icupa, numva ngaruye akabaraga.

Ubwo nashatse aho ndambika umusaya, buracya mu gitondo tukagenda dushakana, twirirwa muri ibyo, jyewe icyo nakoze za saladine nazigurishije n’abakongomani bari ku mupaka, ndangije amafranga nyakubita umufuka, kuko nateganyaga ko azandengera nitwambuka. Umunsi wiriwe gutyo turimo tuzerera mu mujyi wa Gisenyi, bigeze nko mu ma saa cyenda, bombe y’inkotanyi iba yituye mu mujyi wa Gisenyi, ubwo twese uko twakabaye twahise tubyiganira ku mupaka wa Zaire tubyigana kwinjiramo, hari abandi bari bambutse kare, nanjye nari nigeze kugera i Goma ndagaruka, twinjiye ikivunge tuba tugeze hakurya.

Biracyaza….

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 20