Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Uyu munsi ndabatura indirimbo yitwa El Lute ya Boney M

Dore amwe mu magambo ayirimo:

…………………………………………………………………………………….. He had only seen the dark side of life
The man they called El Lute
And he wanted a home just like you and like me
In a country where all would be free
And then freedom really came to his land
And also to El Lute
Now he walks in the light of a sunny new day
The man they called El Lute……….

NDAMIRA

Episode 7

Ubwo nararyame ndasinzira cyane cyane kuko nari naniwe cyane. Saa kumi n’imwe za mu gitondo nari nakangutse ntangira gufatisha imbabura. Ntabwo byangoye kuko bari banyigishije uburyo babika amakara akageza ejo acyaka ukabona gufatisha imbabura. Imbabura narazakije ubwo niko n’abandi bakozi bakomeje kuza, akazi turagatangira.

Abakiriya ubwo batangiye kuza nanjye mpita nsubira mu mazi ntangira koza ibyombo. Uwo munsi wagenze neza nari namaze no kumenyerana n’abakozi bose nta kibazo gihari. Iminsi yarahise indi irataha, Gatera akajya asimbuka akambaza uko bimeze nkamubwira ko byose ari sawa sawa.

Igihe cyarageze na ba bana bazaga gufata ibiryo turamenyerana, bambwira ko ibyo biryo baba babyishyuye, birandakaza cyane nibaza ukuntu nkora abandi bakishyuza ubwo nahise mbihagarika. Abo bana mbabwira ko bazajya baza gufata ibiryo ku buntu ntacyo bishyuye. Abana barabinkundiye bakajya baza ninjoro akazi karangiye bakanganiriza tukota, bakambwira amakuru yabo rimwe na rimwe bakamfasha imirimo nko gukoropa no koza amasafuriya.

Abo bana twaramenyeranye cyane tuba inshuti ku buryo hari igihe nagendaga nkararana nabo ku rubaraza. Umunsi umwe hari igihe aba GD (Gendarmes) bari ku irondo batunyuzeho turyame bakajya batujomba imbunda ku maguru, jyewe kuko ntari nagasinzira mba neguye umutwe bamurika itoroshi mu maso, maze baravuga ngo uyu we ni mushya ntabwo aramenyera iseta. Nta kindi bakoze bahise bikomereza akazi kabo. Gusa ari jyewe cyangwa abo ba GD nta numwe wari uzi ko umwe mu bakomanda babo bakuru hari aho twigeze guhurira, aha ndavuga Major KINYONI Stanislas wa wundi wanjyanye bwa mbere mu kigo cy’imfubyi kuko yari umwe mu bayobozi bakuru ba Gendarmerie.

Iminsi yakomeje kwicuma ngenda menyera akazi, iminsi ya noheri n’ubunani yansanze aho. Hari igihe ibintu byabaga bibi iyo habaga habaye ibikorwa bigendanye na politike hafi aho. Hakurya yacu hari ku gasozi kitwaga ku Karambo, aho habaga interahamwe zikomeye cyane, hakuno Sodoma aho twari turi habaga cyane aba JDR (urubyiruko rwo muri MDR), hari igihe banyuzagamo bagahangana ubwo induru zikirirwa zivuga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 1994 naje kongera kurwara marariya, kubera kurara ntiyoroshe no kurara ku mabaraza rimwe na rimwe byamviriyemo marariya. Umunsi wa mbere ntangiye kwiyumvamo uburwayi, narihanganye nkeka ko wenda byaba ari umunaniro, ariko ku munsi ukurikiyeho numva birakaze mpita mbimenyesha patron wanjye bitaga mwarimu Issa, nawe arankundira ahita ampa amafaranga yo kwivuza. Nagiye kwa muganga i Gikondo ku kiriziya ahari ivuriro, baransuzuma bansangamo nyine marariya banyandikira imiti ndayigura.

Bimwe mu bihe byangoye mu buzima bwanjye n’icyo gihe narwariyemo marariya kirimo. Ntaho nari mfite ndyama, kuko mu gikoni habaga hari gukorerwamo imirimo sinari kubona aho ndyama. Ubwo namanukaga hepfo ku marembo ya MAGERWA hafi aho hari utwatsi twiza maze nkaturyamamo. Isaha yo kunywa imiti yarageraga nkazamuka kuri restaurant nkayinywa nkagaruka nkicara ku rubaraza, byakwanga ngasubira muri twa twatsi kuri MAGERWA. Iyo byageraga ninjoro nageragezaga gutunganya aho ndyama gusa shenge ba bana bakamba hafi, birumvikana ko wa musazi ntacyo yari kumarira uretse gusa ko yararaga aseka bukamukeraho.

Ntabwo natindanye uburwayi kubera ko marariya nayifatiranye itarakura. Gusa mu burwayi bwanjye nafashe umwanya wo kwitekerezaho, icyo gihe numvaga ndi jyenyine ku isi. Nasubije ibitekerezo inyuma nibuka ibihe byanjye byose byashize, nibuka umunezero wose, umubabaro wose mbese byose ndabyibuka, maze gutekereza ibyo byose nafashe umwanzuro wo kutazasubira mu kazi ko muri Restaurant.

Gusa nagize ikibazo aho nzerekeza, nanyujije intekerezo mu bantu bose bashoboka, ariko mbona nta n’umwe wanyakira. Icyashobokaga cyonyine ni ukujya muri komini aho Papa yavukaga, aho nari mpazi i Musange ku Gikongoro mu gace bita mu Ijenda. Hariyo bashiki be na barumuna be kandi barankundaga cyane. N’ubwo bwose hari mu cyaro kibi abenshi batunzwe no guhinga, ariko nta yandi mahitamo nari nsigaranye, abantu bo muri famille bari batuye i Kigali bose nta n’umwe washoboraga kunyakira kuko nari nariswe umuntu mubi, ikirara, umujura n’ibindi bibi byinshi.

Ubwo umwanzuro narawufashe nari maze no kugarura agatege, ku Gikongoro nari mpazi kuko muzehe (papa) akiriho twakundaga kujyayo, na nyuma gato amaze kwitaba Imana najyiyeyo ngiye gufata indangamuntu marayo ukwezi.

Nahise njya kureba Gatera wari warandangiye ako kazi musobanurira ko numva akazi kananiye, ko yamfasha kwishyuza ayo nari ngezemo nkigendera. Gatera yansabye kujya kubibwira Issa yakwanga kugira icyo amfasha akabona kujyayo. Issa naramurebye musezeraho mubwira ko nshaka kujya kwivuriza iwacu (ntabwo yari azi ibyanjye), ntiyangoye yahise anyumva ambaza igihe natangiriye akazi ndamubwira, mbona akoze mu kabati ampereje amafranga 2500 Frw, ndatungurwa, icya mbere cyantunguye ni uko nari nziko aribumpe igice cyayo twavuganye kuko nari ntaramara ukwezi. Icya kabiri ni uko yampaye menshi kandi twari twumvikanye 1500 Frw. Icya gatatu cyantunguye ni uko atankase ayo yamvuje. Ntabwo nabitinzeho nafashe amafranga nyakubita umufuka ndamushimira ndamusezera. Ubwo nahise manuka mbibwira Gatera, nawe biramutangaza. Gatera nawe nahise mwishyuza amafaranga nari narakoreye mu kazi k’ubuyede nari narakoze ku nzu ye ataranzana aho ngaho,yanshubije ko azayampa bukeye anambwira ko nitegura nkajya kurara iwe.

Ubwo narasohotse njya ahantu hafi aho bagurishaga inkweto, ntoranya mo inziza hamwe n’amasogisi ndishyura ngaruka kuri Restaurant mfata imyenda yanjye njya kuri depot ya Gatera ntegereza ko barangiza akazi, ubwo nange ariko nubwo nari mfite intege nke narafashaga uko nshoboye.

Gatera yari afite ingo 2, urugo rukuru rwari i Remera mu nsi yo ku giporoso ku muhanda ujya i Kanombe aho bitaga ku cyapa cya Mutzig, urundi rugo rwabaga aho MAGERWA. Umunsi umwe yararaga MAGERWA uwundi akarara i Remera ku cya Mutzing. Ubwo nakomezaga gutekereza ukuntu nzajya ku Gikongoro, aho bategera imodoka nari mpazi mbega bwari butinze gucya gusa ngo mpafate.

Ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro nibwo akazi karangiye, Gatera arambwira ati injira mu modoka tujyende. Uwo munsi yagombaga kurara i Remera. Twahagurutse MAGERWA, twerekeza i Remera, turi mu nzira tugenda, nibwo Gatera yampishuliye ko yifuza ko naza kuba iwe nkajya mperekeza abana be kujya ku kushuli. Abo bana be Fils na Fiston bigaga kuri primaire yo kuri APADE. Ubwo rero kubera ikibazo cy’umutekano muke waterwaga n’urubyiruko rw’amashyaka, byari ngombwa ko hagomba kuboneka umuntu wajya uherekeza abana ku ishuli. Nubwo bwose nari niyemeje kujya ku Gikongoro, byari amaburakindi, ntabwo rero nari kwitesha ayo mahirwe nari mbonye yo kuguma i Kigali. Nta kindi nakoze uretse kumwemerera. Twageze mu rugo dusangayo umudamu we, aratwakira, abana nabo ndababona ndabasuhuza, ubwo twafashe amafunguro ya ni mugoroba, Gatera asobanurira umudamu we iby’uwo mukozi mushya azanye mu rugo, ubwo nanjye mbirwa ko amafranga nakoreraga muri Restaurant ariyo nzakomeza guhembwa. Birangiye byose Maman Fiston niko bamwitaga anyereka aho kuryama.

Byari umunezero kuri jyewe kuko nari maze igihe kinini ntaryama ahantu heza, ikindi kandi ibyo kujya ku Gikongoro byari bihindutse. Nubwo bwose bashiki ba muzehe n’abavandimwe bankundaga cyane, ariko hariyo ubuzima bugoye pe. Nari narigeze kubasura mpamara ukwezi ariko isuka yari igiye kumpitana, byari umugisha kuri jyewe kuba nari mbonye amahirwe yo kuguma i Kigali.

Nari nabwiwe amasaha abana bagomba kugira ku ishuli, ubwo Gatera yaranzinduye ampereza amafranga 500 ngo njye kugura ibintu nteke abana bajye ku ishuli banyweye igikoma. Nubwo bwose ubwo twavaga i Gikondo tuza i Remera Gatera yari yanze kubimbwira akambwira guherekeza abana ku ishuli gusa, ariko mu by’ukuri ni akazi k’ubu houseboy nari ngiye gukora, ubwo nyine namwe murabyumva nanze kuvuga umuboyi.

Nagiye ku kabutike kari hafi aho ndahaha, ngarutse nsanga madamu we yafatishije imbabura yashyizeho amazi, Gatera we yari yamaze kugenda. Namuhaye ibyo nzanye, arambwira ngo ninkomereze aho yari agereje ambwira ko ubutaha ngomba kujya nzinduka cyane ngafatisha imbabura. Ubwo nyine nabikoze nihuta igikoma kiba kirahiye, nawe yarimo gutegura abana, byose birangiye twafashe urugendo abana ndabaherekeza mbageza ku ishuli mpita ngaruka.

Ngeze mu rugo natunguwe no kubona ikirundo cy’imyenda kuri robinet, ubwo nahise mpabwa amabwiriza yo gutangira gufura imyenda, kandi nkabikora nzirikana ko saa tanu ngomba kujya ku ishuli kuzana abana kandi bakagera mu rugo bagomba guhita bajya ku meza, ibyo byose ni njyewe byarebaga rero.

Imyenda yari myinshi, yanduye harimo iyapfubye mbese cyari ikizami. Nashatse kubivamo ngo mpite nigira ku Gikongoro nk’uko nari nabipanze mbere, ariko nakubita agatima ku isuka yaho ukuntu yamvunnye kandi nari umushyitsi kuko nahingaga ku bushake bwanjye, natekereza rero ukuntu iby’ubushyitsi nibirangira nkaba umuturage usanzwe bizangendekera maze ibikoba bikankuka.

Sinzi ukuntu nibutse ko mu mwaka wa 7 n’uwa 8 twize imyuga irimo guteka no kumesa, ubwo mpita niyegereza amabase ntangira gufura nkurikije ibyo nize mu ishuli. Burya ngo uwiga aruta uwanga, kandi ngo ubwenge niyo butaba bwinshi cyane ariko ari bwiza bubasha gukiza nyirabwo. Natangiye kuvangura imyenda nkurikije amabara; uko yanduye; ivamo irangi niritavamo, ubwo mba ntangiye akazi. Mu gihe gito cyane imyenda nari nyicogoje. Ubwo mba mfatishije imbabura ntangira gutegura ibyo abana baza gufungura. Ntibyatinze isaha yo kujya kuzana abana iba irageze, mabuja aranyibutsa, ubwo mba ndakarabye njya kuri APADE kuzana abana.

Nagezeyo nsanga abana batarasohoka ariko ntabwo byatinze baba baraje. Nkurikije uko nababonaga mu maso, bari banyishimiye. Bari bahawe amabwiriza yo kunyereka inzira z’ubusamo, n’izindi umuntu yanyuramo haramutse habaye ikibazo cy’umutekano muke. Inzira zose abana bari bazizi, uwo munsi twaciye mu nzira imanukira munsi yo kuri Goodyear igatambika ikagera mu Nyakabanda, igakomeza mpaka kugera ku Giporoso. Twageze mu rugo duhita tujya ku meza, birangiye mpita nkomereza ku myenda. Ntabwo byatinze kuko n’ubundi nari nayicogoje.

Ubwo byageze ku masaha ya nimugoroba, Maman Fiston abwira abana kujya kunyereka ku Giporoso aho ibintu byiza kandi bihendutse biri, ubwo turahaha ndaza ntegura ibya nimugoroba, basi ubwo akazi gashya mba ndagatangiye.

Biracyaza…….

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10