Ndi umunyarwanda y'i Buruseli: Dr Habyalimana ati "Twese twaricanye"!

Mwiriweho bavandimwe.

Mvuye mu nama ya Ndi umunyarwanda yabereye i Bruxelles uyu munsi. Iyo nama yari iyobowe na Mme Donatille Mukabarisa, umukuru w’inteko ishingamategeko mu Rwanda n’abandi badepite bavuye mu Rwanda. Batangiye batubwira amateka y’u Rwanda kuva muri 1959 nk’aho u Rwanda rwabayeho guhera 1959.

Batangije batwereka Film yo guhera muri 1959 kugeza 1994 inkotanyi zifashe ubutegetsi. Batwumvishije ko umututsi yahoze ahigwa kandi ahoza akarago ku mutwe kubera ubutegetsi bubi bw’abahutu. Banavuze ko abazungu aribo bazanye amoko. Bakomeje bavuga ko abahutu kuva muri 1959 ubutegetsi bwakomeje kubashishikariza kwanga abatutsi kugera kuri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Uwitwa Dr Habyarimana uyobora commission y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, yavuze ko twese Twicanye, n’ubwo yahise avuga ko yari yibeshye ngo ko ubwoko bumwe bw’abatutsi aribwo bwishwe.

Nyuma habajijwe ibibazo byinshi ariko iby’ingenzi byabajijwe kandi byagize impaka nyinshi ni ibyabajijwe na : Karuranga Saleh, Habimana Bonaventure, n’undi musore ukiri muto nibagiwe izina. Babazaga impamvu abahutu bose bagomba gusaba imbabazi kandi icyaha ari gatozi. Banabajije impamvu abahutu bishwe bo batibukwa. Banabaza Impamvu u Rwanda rudashyikirana n’abatavuga rumwe narwo?

Bagerageje kubasubiza ariko mu mpaka nyinshi cyane , ku buryo ababajije ibibazo bongeye kubasubiza ijambo bakavuga ko batanyuzwe n’ ibisubizo bahawe. Ngayo nguko inama yarangiye 21h30 abari mu nama basabwa kujye gusabana no kwica akanyota.

Robert Nsekuye