« NDIRIRE BIZIMANA WISHWE URUBOZO NDEBA »: Paul HAKIZIMANA

N’ubwo ngo umutima usobetse amaganya udasobanura amagambo, Hakizimana Paul wari ikibondo igihe u Rwanda rwamubyaye aruteye umugongo, dore ko yari afite imyaka 10 gusa, aradushushanyiriza amabi yabonye, amaganya, agahinda, abapfaga n’abicwaga iyo mu buhungiro.

We n’umuryango we barokokeye iyo muri kongo, bumvaga nta cyababuza gusubira i Rwanda iwabo i mwendo, barataha. Ariko se, ikizere bari bafite cyo kurugarukamo, cyarabahiriye ? Agaragaza intimba iyo avuga urupfu umubyeyi we, sewabo BIZIMANA Emmanuel wishwe, ababaye,aziritswe ubugabo bwe, ku karubanda amanywa ava, kandi anakubitwa kugeza ashizemo umwuka.

Uwamutanze ni nde ? ngo ni uwo yahishe mu nzu iwe muri 1994.

Uyu Paul aragira ati :

– FPR yaje gusa kuryanisaha abahutu n’abatutsi ;

– Génocide ni icyorezo cyagwiriye u Rwanda naho

– Ingengabitekerezo yabaye ikigirwamana.

Uyu Paul afite n’ikizere cy’uko abanyarwanda bazihatira gusanasana imitima no kubabarirana kuko agira ati nta muntu utapfushije.

Ikondera libre, 19/11/2018.