Ngire icyo mvuga ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru igihe.com ifite umutwe: Imirambo yabonetse muri Rweru si iy’Abanyarwanda- ACP Badege

Banyarwanda banyarwandakazi

Bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga ku nkuru iri ku gihehttp://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagize-icyo-ruvuga-ku kugirango nereke abanyarwanda ko iminsi y’umujura ari 40.

Iyo nkuru itangira igira iti: Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko nta imirambo y’abantu yatahuwe mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi atari iy’abaturarwanda.

1. Nkeka ko n’abatazi gukora isesengura ryimbitse mwibonera neza ubwanyu za contradictions zikomeye ziri muri iyi nyandiko
1.a) Ngo Ubugenzacyaha bwatangaje ko nta imirambo . mu mpere z’interuro bakavuga ko iyo mirambo atari iy’abaturarwanda. Ibi bishatse kuvuga iki?
1.b) Iyi nkuru yandikanywe igihunga no kwinyuraguramo kwinshi: nkuko mubizi Igihe.com ni ikinyamakuru cya leta y’Agatsiko ka FPR/Kagame yubakiye kubwicanyi no kubinyoma.Birumvikana n‘ubundi ko aba banyamakuru bo ku gihe.com (akenshi batanagaragaza amazina yabo bwite ku nkuru) nk’uko basanzwe babigenza baritanguranwa bagashyigikira inkoramaraso za FPR mu bwicanyi bakorera ABANYARWANDA. Niko na hano umunyamakuru wanditse iyi nkuru yashatse kubigenza ariko biba iby‘ubusa byanga munda gusigasira ikinyoma biranga yinyuraguramo karahava. Nyumvira nawe ngo nta imirambo ubundi ati iyo mirambo si iy’abaturarwanda.
1.c) Gusasira ikinyoma cya FPR bimaze kuba nka ya minsi 40 y’umujura ‘trop c’est trop‘ Guverinoma ya FPR irarambiwe rwose. Ndakeka ko mu kigega cy’ibinyoma cyabo nta mbuto zikirimo.

2. Muri iyi nkuru aravuga kandi ko ari Abarundi batuye mu Ntara ya Muyinga baroba mu Kiyaga cya Rweru bagaragaje ko babonye imirambo ireremba mu kiyaga, ariko ntibashobora kumenya niba abapfuye ari abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa u Burundi.
Twibaze gato

2.a) kuki nta banyarwanda babonye iyi mirambo? Ni uko se bataroba muri iki kiyaga cya Rweru, kuki batakirobamo se, bakirobamo se ntibabone ibyo abarundi babona? Cyangwa hari ibyo batemerewe no kubona. Ibibazo umuntu ya kwibaza ni byinshi.
2.b) kuki aba baturage b’i Burundi bo bahise bavuga ko batazi niba ari banyarwanda cg Abarundi ariko ACP Theos Badege akabwira ikinyamakuru igihe.com ko iyo mirambo 40 yose nta munyarwanda urimo n’iperereza batafanyije n’igihugu cy’u Burundi ritararangira.

3. Ikindi ngo Theos Badege ngo yavuze ko “Kugeza ubu nta nkuru n’imwe y’umuturarwanda waba waraburiwe irengero muri ako gace, yaba umuzima cyangwa se umurambo wabuze.” Aka ni akumiro pe! Abantu benshi bamaze iminsi baburirwa irengero buri munsi turatabaza, ibinyamakuru bitandukanye biratabaza none ngo koko Leta ya FPR irihandagaza ibkabeshya itya? Kuki FPR iterereka aho abo Abanyarwanda baburirwa irengero hato na hato bai cg bagiye?

4. ACP Badege we arihandagaza agasobanura ko nubwo hari abavuga ko babonye imirambo 40, Polisi y’u Rwanda yeretswe ibiri gusa ari nayo yatangira amakuru. Ariko ye ? Theos Badege ahinduye abantu bose injiji zitazi kubara? Arihandagaza akerekana ko Abarundi babonye iyi mirambo bose ari injiji zitazi kubara kuva kuri 1-40. Ese nibarize uwo Theos Badege iyo mirambo niyo yaba 1 cg 2 kuki bo bagombwa kwicwa urwagashinyaguro?

5. Theos Badege ati ’Abayobozi b’uturere twa Ngoma na Kirehe ku ruhande rw’u Rwanda nabo bemeje ko nta baturage babo baburiwe irengero’. Icyakora uyu Theos Badege ni umuhanga mw’iperereza ry’amacuri. We arahera ku magambo y’abayobozi b’inkomamashyi bishwe n’UMUSUSU N’UBWOBA akemeza ko mw’iperereza rye ko nta munyarwanda wishwe ko iyo mirambo yose ari imibyimba y’ Abarundi bishwe !! Ni akumiro pe !

6. Bagatsinda abanyamakuri b’igihe ntibajya bagaragaza abo aribo dore iyo nkuru ngo yanditswe n’umunyarwanda witwa [email protected]. Ko mperuka ngo u Rwanda ruvuga ko ari igitangaza mu guha abanyamakuru urubuga rw’ubwisanzure kuki inkuru nkizi batinya gushyiraho amazina yabo ngo abanyarwanda babamenye ?

7. Mbere yo gusoza nasaba abazi iby’ubuhanuzi ko badusobanurira aho ibibyimba by’abantu 40 FPR-Inkotanyi zishe zikabajugunya muri Rweru bihuriye n’iminsi 40 y’igisambo (umujura). Biratangaje ukuntu abarobyi bo ku ruhande rw’u Rwanda batakigira amaso bikabonwa n’abarobyi b’Abarundi. Cyangwa bafite amaso ariko hari ibyo amaso yabo abujijwe kureba. Abanyarwanda se tuvuge ko nta numwe wabonye iriya mirambo 40 cg barayibonye barinumira kubera UMUSUSU n’UBWOBA FPR-Inkotanyi yababitsemo kuva yatera mu Kwakira 1990.

8. Ndasaba kandi abababajwe n’aka kaga abanyarwanda barimo gukora ibishoboka byose tukagira icyo dukora cyo gutabara abanyarwanda no kubakiza UMUSUSU batewe na FPR. Birashoboka cyane nk‘uko Perezida Grégoire Kayibanda na bagenzi be bakuye u Rwanda mu MUSUSU bari barashyizwemo imyaka irenga 500. Dore FPR yo imaze imyaka 20 mwo kagira Imana mwe kandi ndizera ko muri mwe ntawe utegereje ko 400 cg 500 bigera kugirango havuke undi Kayibanda. Kayibanda wacu ninjye nawe nanjye nabandi bemera ko impinduka ishoboka. Iyi ni INTABAZA kuri mwe mwese mukunda Abanyarwanda n’u Rwanda rwacu.

Umwanzuro.

Munyarwanda muvandimwe fata akanya utekereze kuri ibi mvuze haruguru birakureba. Fata akanya kandi utekereze kubyabaye mu gihugu cyacu guhera mu 1990 igihe Inyenzi ziyise Inkotanyi zateraga u Rwanda rwacu ziturutse Uganda. Iyemeze guharanira ubusugire-kamere bw’u Rwanda uko rwahoze. Iyemeze kugira uruhare mu Mpinduka yatangiye maze ushire UMUSUSU DUFATANYE GUTABARA u RWANDA

Ndangije mbashimira ukwihangana mwese ababuze abo mwakundaga biturutse ku butegetsi bubi n‘intabara za FPR-Inkotanyi. Imana yacu irahari kandi iradusaba kugira icyo dukora kuko Imana ifasha uwifashije.

Muhorane amahoro n’urukundo.

Jean-Marie V. Minani