Ngire icyo mvuga kunga ya miliyoni imwe y amadolari umusesaguzi Kagame aheruka guha Sahel .

Jeanne Mukamurenzi

Yanditswe na Jeanne Mukamurenzi

Nyuma yo guhindura itegeko nshinga akishyiriraho izindi manda atemerewe, akitsindisha amatora aho yiyamamaje wenyine amaze guheza abari guhiganwa nawe mu matora. Ntagushidikanya Kagame ubu ni umwami uganje mu Rwanda. Ubwami yarabucakiye. Gusa
umururumba w’ubutegetsi n’ibyubahiro afite ntibijya bituma yicara hasi ngo arye iminyago ye, niyo mpamvu ahora ateza intambara hirya no hino mu karere, ubwami bwo mu Rwanda ntibumuhagije.

Ubu noneho ari gukora ibishoboka byose ngo abanyafrika bamubone nka Muammar Gaddafi abinyujije mu nkunga ya miliyoni y’amadolari yasohoye mw’isanduku ya leta, mu gihe abanyarwanda bari kwicwa n’inzara, bwaki ni yose mu bana, abaturage baranywa amazi y’biziba….

Nyakwigendera Gaddafi yaratangaga, yateye inkunga ibihugu byinshi byo muri Africa,
Nabyirutse numva abantu bavuga ngo ibyubusa biba kwa Kadafi, maze gukura nsoma amateka ye nibwo nasobanukiwe icyo uyu mugani wasobanuraga.

Kagame rero arashaka gushyira akarenge ke mu nkweto za Kadafi, gusa ntabwo zamukwira habe namba. Dore uko inkweto za Kadafi ari nini mukarenge Ka Kagame.

Kadafi yaratanganga cyane, Ariko mbere yo gutera inkunga ibindi bihigu, yitaga ku nyungu z’abaturage be mbere ya byose.

-Nta muturage we wabaga Ataka inzara, nta bwaki yarangwaga mu gihugu cye.
-Nta munyeshuri mu gihugu cye wabaga yabuze buruse
-Nta bashomeri babaga banyanyagiye mu gihugu cye, n’abari bahari leta ye yarabafashaga.
-Abakozi bo mu gihugu cye bahembwaga agatubutse kandi bagahemberwa igihe. 
Libiya yari ifite iterambere rigaragarira bose riturutse ku bukungu bwa peterole.

Binyuranyije na Kagame. U Rwanda rurakennye nta mutungo kamere rufite mwinshi, ruterwa inkunga n’ibihugu by’amahanga.

Iterambere ry’u Rwanda ritangirira kwa Kagame rikarangirira ku gatsiko ke kamufashije kwigarurira ubutegetsi, ndavuga imitamenwa iri mu duce twa Kigali aho abazunguzayi bicwa iyo bibeshye bakahakandagira.

Mu Rwanda inzara mu baturage ni yose, Ariko Kagame yabirenzeho akomba isanduku ya leta kugirango yigaragaze nk’umuterankunga ukomeye. Ntiyitaye ku kibazo cy’abashomeri, abanyeshuri babuze buruse, abaganga n’abarimu bamaze umwaka badahembwa n’ibindi bibazo bitabarika byugarije igihugu.

Ibi si byo byaranze Kadafi, yaranzwe no gutanga Ariko agatanga ku byo yasaguriye abaturage be. Kagame mu gushaka ibyubahiro dore ko ntaho atabishakira bitumye akomba isanduku ya leta. Ngubwo ubudasa bwa Kagame.

Yatanze milioni y’amadolari ntihabuze n’indi yatanze muri Jeune Afrique kugirango imwamamaze.

Banyarwanda ntimugatungurwe ejo nimubona ku rupapuro rubanza rwa Jeune Afrique hari ifoto nini ya Kagame maze hasi bagashyiraho umutwe ugira uti: Havutse umuterankunga ukomeye nka Kadafi.

Utazi Kagame aramubarirwa.

Nguko uko mbibona.