NGO NONEHO FLN YABA ISHAKA GUSOHORA URUGAMBA MU ISHYAMBA RYA NYUNGWE!

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Inkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ko noneho FLN yaba ishaka gusohora urugamba mu Ishyamba rya Nyugwe. Muri iri shyamba kimeza rikora ku Intara z’u Burengerazuba n’Amajyepfo, akaba ariho FLN yaba isanganywe ibirindiro; amakuru yagiye yemezwa na Leta ya Kigali, mu buryo ubu cyangwa ubundi. Gusa iyo Leta ikaba nayo  idahwema guhamya ko, kugeza ubu yatsinsuye FLN burundu. Nyamara na none, mu bukangurambaga buhoraho, ntibure gukangurira Abaturage kuba maso, inabizeza ko Ingabo z’igihugu nazo zihora ziteguye, kwigizayo igitero icyo ari cyo cyose, zagabwaho zitunguwe na FLN.

Inkuru nshya rero ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni uko haba hari imirwano yabereye mu Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata Akarere ka Nyaruguru mu Intara y’Amajyepfo (Mu icyahoze ari  Komini Kivu ku rubibi na  Komini Nshili ). Iyo mirwano y’iminota 30, ngo yaba yarabereye, hanze y’Ishyamba rya Nyungwe,  hafi n’ahatuwe n’abaturage, kuwa 11 Gicurasi 2021 i saa kumi nimwe z’umugoroba irangira i saa kumi n’imwe n’iminota 30. Aho ngo akaba ari mu ishyamba rya Pinusi, muri arya yatewe ngo atandukanye Ishyamba kimeza n’ibikorwa by’Abaturage.

Nk’uko bikomeje kwigambwa n’uruhande rubogamiye kuri FLN, ngo iyo mirwano yaba yaraguyemo Abasirikari 4 ba RDF, Ingabo z’Igihugu, naho babiri babo na none bagakomereka; mu gihe Inyeshyamba za FLN, zo nta n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke. Aya makuru akomeza ahamya ko kandi, abaturage bari bagisoroma icyayi; bahise bakizwa n’amaguru, na cyane ko ngo aho imirwano yaberaga, atari kure y’Uruganda rw’Icyayi rwa Nshiri. Gusa nk’uko bisanzwe yaba umuvugizi wa FLN, cyangwa se uw’Ingabo z’Igihugu RDF, biragoranye gufatisha imirongo yabo y’itumanaho. N’iyo dusize ubutumwa tubaza ibibazo, dutegereza ibisubizo tugaheba. Nta n’abaturage bari bashobora guhagarara kuri aya makuru, mubo twabashije gufatisha ku mirongo y’itumanaho.

Umwe mu basirikari wa FLN bari ku rugamba, akaba ariwe watanze aya makuru, anemeza ko bagiye gusohoka Ishyamba rya Nyungwe; kubera ko RDF yataye ibirindiro byayo mu Ishyamba rwagati. Amafoto aherekeje izi nkuru akaba anerekana, bamwe mu basirikari bivugwa ko ari aba FLN, bari mu birindiro byasizwe na RDF. Muri ibyo birindiro, hakaba hanagaragazwa ibyahoze ari ibibuga bya za kajugujugu za RDF, nabyo byatawe. Impamvu nyamukuru yo gusohoka ishyamba, ku bw’uwo musirikari utanga amakuru; ngo ni uko batarwana n’abo batabona, bityo bakaba bagomba gusohoka ishyamba, bagasanga RDF mu birindiro byayo mu giturage hagati.

Uyu musirikari uri ku rugamba watanze aya makuru, akaba ahamya ko RDF imaze kunanirwa no kurambirwa urugamba, akaba ari yo mpamvu ita ibirindiro byayo, rwagati mu Ishyamba rya Nyungwe. Akaba asoza avuga ko kuri FLN “morale” ari yose, ngo bakaba bashishikaye kugamburuza Leta ya Kigali.