Urubanza rwa Bannyahe rusubiye ibubisi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’imyaka ine biyambaje inkiko bikagenda bizurungutana, urubanza rw’abatuye Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe i Nyarutarama mu Murenge wa Remera Akarereka Gasabo, wongeye gusubira ibubisi.

Kuru uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hatagiye ubuhuza bw’umujyi wa Kigali, ubuhuza buri kubera mu muhezo, bugakurikiranwa gusa n’abarebwa n’ikibazo.

Iyi nzira y’ubuhuza nyasabwe n’Umucamanza kuwa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 06 Gicurasi 2021, ubwo aba baturag ba Kangondo bitabaga Urukiko bategereje kuburana bwa mbere mu mizi y’ikibazo, nyuma y’imyaka ishize yose batanze ikirego, ariko kigahura n’inzitizi zihoraho zakibuzaga kuburanishwa.

Imizi y’ikibazo mu nkiko n’uruhererkane rw’imanza

Mu mwaka wa 2016 nibwo abaturage batuye muri Kangondo na Kibiraro bamenyeshejwe ko bazimurwa ku mpamvu zitwaga icyo gihe iz’inyungu rusange, babwirwa ko amafaranga ahagije ngo bishyurwe bagende.

Mu mwaka wa 2017 nibwo babaruriwe imitungo, ariko hatangira kuvuka ikibazo cy’igenagaciro, kuko babarirwaga ku kiguzi kiri hasi cyane y’agaciro k’umutungo wabo.

Mu mwaka wa 2018, batanze ikirego rusange bahuriyeho, kibunishwa bwa mbere ku itariki ya 07 Ugushyingo 2018. Icyo gihe basabzwe ko urubanza rwaboi barutandukanya bui wese akazaburana ukwe, kuko ngo n’ubwo bahuje ireme ry’ikibazo, bidkuraho ko buri wese afite umutungo we bwite yigengaho.

Nubwo bari basabwe kwitandukanya, buri umwe akazaburana ku giti cye, bakomeje gukoreshwa inama nynshi n’abayobozi babakanga, kugeza ubwo babwiwe ko gahunda yo guhabwa amafaranga itakibaye, ko ahubwo bazahabwa ingurane y’amazu yo guturamo, mu Busanza bwa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe nk’uko byagaragaraga mu myanzuro y’urubanza rwabo, bari baregeye Urukiko barusaba ko bahabwa ingurane mu maafranga aho guhabwa amazu yo guturamo. Basabaga na none 5% y’indishyi y’ihungabana riterwa no kwimurwa ku gahato, bakanahabwa kandi 5 % y’indishyi z’ubukerewe, hejuru y’ibi byose basabaga na Miiyoni 100 z’amafaranga yo kubashora mu manza nta mpamvu.

Uwo munsi ku rukiko hari haje abasaga 500, ariko bahagarariye abarenga 1200 bari bahuje ikibazo. Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 07 Ukuboza 2018, ari nabwo ubwunganizi bw’umujyi wa Kigali bwasabye ko ikirego cy’aba baturage giteshwa agaciro mu ngingo zacyo zose.

Igihe cyarageze bamwe mu gushyirwaho iterabwoba bemera kwimurwa, abandi baranamba, ari nabo bagikomeje kuburana. Mu cyumweru gishize kuwa 06/05/2021, ubwo na none bitabiga Urukiko bamwe batawe muri yombi bashinjwa kwigaragambya, nyuma baza kurekurwa.

Ikigezweho ni urubanza rw’imiryango 27 yaregeye hamwe, ariko hakaba habonetse n’indi miryango nayo isaba gushyirwa kuri urwo rutonde rw’abasaba ubuhuza, ariko bamwe muri bo bakaba bakomeje gutsimbarara ko bazaburana aho guhabwa ingurane y’amazu.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.