NIBA MUBABABAJWE N’IKIBAZO CY’IMPUNZI ZO MURI KONGO NIMWITABIRE IMYIGARAGAMBYO Y’ IMPURUZA yo kuwa 29/1/2015.

ITANGAZO

NIBA MUBABABAJWE N’IKIBAZO CY’IMPUNZI ZO MURI KONGO NIMWITABIRE IMYIGARAGAMBYO Y’ IMPURUZA yo kuwa 29/1/2015.

“NTA WUNDI UBITUBEREYEMO”

*Mu rwego rwo kwereka Umuryango w’Abibumbye (LONI) ko abaturage benshi cyane b’Abanyarwanda badashyigikiye kandi batishimiye icyemezo cyo kurasa impunzi z’Abanyarwanda zikihishe mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,hagamijwe gusa gukomeza gukingira ikibaba Ingoma y’igitugu gikabije ya Paul Kagame n’Agatsiko ke,

*Turararikira Abanyarwanda aho bari hose, mu bihugu byose bahungiyemo, ko bakwigomwa indi mirimo bakitabira IMYIGARAGAMBYO Y’ IMPURUZA

+izaba ku wa kane taliki ya 29/1/2015,

+guhera saa munani z’amanywa(14h).

+Izabera i Paris ho mu Bufaransa

+Tuzateranira imbere ya Ambassade y’Abanyamerika

*Iyi myigaragambyo y’impuruza izabera kandi no mu bindi bihugu byose birimo impunzi z’Abanyarwanda  cyane cyane ibyo muri Afurika. By’umwihariko ahari inkambi y’impunzi hose, muzahaguruke mutere ijwi hejuru.

*Amashyaka yose ya opozisiyo kimwe n’Imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile yose yahawe ubutumire.

*Muri iyi myigaragambyo y’impuruza tuzatanga ubutumwa busaba ibintu bibiri by’ingenzi:

(1)            Ko icyemezo cyo kurasa impunzi cyakurwaho bwangu ahubwo impunzi zo muri Kongo zari zaratereranywe zigahabwa ubufasha bwose zikeneye.

(2)            Gufasha Abanyarwanda gushyira igitutu ku butegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame kugira ngo akingure urubuga rwa politiki, amashyaka ya politiki akorere mu bwisanzure, Itangazamakuru ryigenga rikore,  imfungwa za politiki zifungurwe nta yandi mananiza, impunzi zibone inzira yo gutaha zitikanga kugirirwa nabi.

*Banyarwandakazi namwe Banyarwanda murambiwe ubuhungiro mwashowemo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame, mwitegereza amabwiriza aturutse i Paris: aho muri hose nimwihutire kwisuganya, mwitoranyemo abategura ubutumwa bwanditse kuri Pancartes kandi muteganye n’abazafata ijambo ku maradiyo mpuzamahanga azabahamagara. Nimutumenyeshe gusa aho muherereye kugira ngo tumenye ko muri kwisuganya.

*Iyi myigaragambyo nimuyishyigikire, muyitabire mwese kugira ngo mushobore kuvuganira abanyu bugarijwe.

*Iyi myigaragambyo y’impuruza nimuyihe agaciro maze itubere nk’akadirishya kadufasha gutangiza impinduka ikenewe mu kibuga cya politiki y’u Rwanda.

*Iyi myigaragambyo y’impuruza nimuyihe ingufu zidasanzwe maze muyihe ubushobozi bwo kuba nk’intangiriro ya Revolisiyo ya rubanda.

*Nusigara mu rugo kuri uwo munsi uzaba ubaye IKIGWARI bidasubirwaho.

Bikorewe i Paris, Taliki ya 18 Mutarama 2015,

Mu izina rya Komite ngari iri gutegura iyi myigaragambyo,

 

Abdallah AKISHURI,

Immaculee UWIZEYE,

Augustin KARENGERA

Boniface HITIMANA,

Jean Damaseni NTEGANZWA

Dr Paulin MURAYI

Claudette MUKAMUTESI

Padiri Thomas NAHIMANA,

Chaste GAHUNDE