Kuba izina ryanjye rigaragara muri raporo ya ONU kuri FDLR ni ishema: Abdallah Akishuli

Abdallah Akishuli

Nyuma y’aho amazina ya Bwana Abdallah Akishuli agaragariye mu cyegeranyo cyakozwe impuguke za ONU muri Congo, akaba ari ku rutonde rw’abantu baba baroherereje amafaranga umuntu ukekwa kuba ukorana na FDLR, The Rwandan yegereye Bwana Akishuli imubaza icyo atekereza kubyamuvuzweho.

Muri iyo raporo ya ONU ku rupapuro rwa 94 (annex 22) hagaragaramo ko Bwana Akishuli yoherereje umuntu witwa Hamisi Hasani Kajembe i Dar es Salaam muri Tanzaniya akayabo k’amadolari y’Amerika 38,51!

Mu gisubizo Bwana Abdallah Akishuli yahaye ubwanditsi bwa The Rwandan aragira ati:

“Kuba amazina yanjye yagaragaye muri iyi raporo ntagihunga binteye na gito kandi n’iyo byagira ingaruka sinshobora kubyicuza nta n’ubwo nabisabira imbabazi mugihe ibyo nakoze nabikoze bimvuye kumutima. Kuri njye nta cyaha mbibonamo kuba natera inkunga umunyarwanda nkanjye cyangwa se n’iyo yaba umunyamahanga kuko ntabugambanyi ubwo aribwo bwose niyumvamo. Njye rero nk’umuntu wahagurukijwe n’icyahagurikijwe Nelson Mandela isomo nakuye mumibereho y’uwo mukambwe wigendeye Gitwari ni uko iyo abarevolusiyoneri batangiye kwitwa abateroriste intsinzi iba yegereje. Kubwanjye rero numva ari ishema kuba nagaragara kurutonde rw’abagerageza kwitanga uko bashoboye bagamije kubohora igihugu cyabo bijyanye n’ubushobozi bafite. Sinitaye kunyito ba gashaka buhake babyita kugirango batugire ibicibwa kuko ntawe utazi neza ko batadukunda bikundira aho babona ibyuho byo gusahura ibyacu bataretse no kuducuramo inkumbi. Ndi bwira ko abashishikajwe no gukora iriya raporo bagamije guca intege bamwe mubanyarwanda bashaka kwibohoza kugirango bakingire ikibaba igikoresho cyabo Kagame. Nyamara sinabura kubabwira ko bibeshya kuko urugamba rwa revolusiyo rwatangiye rudateze gusubira inyuma. Bashobora kurudindiza ariko ntibazaruhagarika burundu.”

Ubwanditsi

The Rwandan

20.01.2015

Email: [email protected]