Niger: Gen Ndindiliyimana aratabariza bagenzi be bafunganywe Arusha.

Iminsi 7 Leta ya Nijeri yahaye Abanyarwanda bariyo ku bwumvikane bw’icyo gihugu n’Umuryango w’Abimbumbye kuba bahavuye yarangiye kuri uyu mbere.

Ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize, Leta ya Nijeri yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo ku mpavu za diplomasi, Abanyarwanda 8 babaye abere n’abarangije ibibano bari bakatiwe ku byaha bya jenoside bamaze kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

General Augustin Ndindiliyimana na we wabaye umwere ariko we akemererwa gusanga umuryago we asanga n’abandi bakwiye kubyemererwa.

Avugana n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana, yatangiye amubwira uko yakiriye icyemezo cya Loni yasabye Nijeri kwisubiraho.