“NIMUSENYE SAMPUTU… NABAMBWE SAMPUTU…” UBUTUMWA NK’UBU BWA AIMABLE BAYINGANA BURADUHUNGABANYA MU GIHE NK’IKI CY’ICYUNAMO

Jean Paul Samputu

Ubutumwa bwo “gusenya SAMPUTU” no “kubamba SAMPUTU”, Aimable BAYINGANA akomeje gukwirakwiza mu Abacikacumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu w’1994, i Montréal n’ibindi bice bya Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; bukomeje kuduhungabanya. Igihe nk’iki cy’icyunamo tuba dukeneye gufatana mu mugongo; wenda ibyo umuntu apfa n’undi bikazaza hanyuma yo kwibuka duha icyubahiro abacu batuvuyemo bazira gusa uko bavutse. 

Imvugo nk’izi zo kugirira urwango ku maherere umwe muri twe, kuzidukangurira mu bihe nk’ibi; ni igitutsi ku gihugu cyacu cy’u Rwanda, ni ukongera kwambura ubumuntu abacu babwambuwe, mu mvugo mbi z’urwango nk’izi zabaga ziherekeje ibikorwa by’ubunyamaswa bagiriwe n’ababavukije ubuzima.

Turibaza cyane icyo Aimable BAYINGANA n’itsinda bafatanije ibikorwa nk’ibi, baba bahora umuvandimwe Jean Paul SAMPUTU, wakomeje kubiba imbuto z’urukundo n’ubwiyunge; nk’inzira ikomeye izatugangahurira igihugu, ntikizasubire amahano nk’ayo twahuye nayo mu w’1994. Gukangurira mu magambo yuje urwango n’ubugome, kwima Jean Paul SAMPUTU umwanya wo gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwibuka i Montreal n’ahandi yagiye atumirwa; ni nde mu by’ukuri bifitiye inyungu? Ese aho Aimable BAYINGANA n’itsinda rye, baba bazirikana ko byibura, abateguye ibi bikorwa ari bo begereye umuvandimwe Jean Paul SAMPUTU, bamusaba kuzaza gutanga umusanzu muri iyi mihango twibukiramo abacu, tubasubiza icyubahiro bambuwe n’inkozi z’ibibi; kandi natwe twisana imitima.

Aimable Bayingana

Icyunamo kibaye urwaho rwo kubiba amatiku n’inzangano koko… None abari bakereye kuzitabira imihango yo kwibuka batangiye kubyikuramo… Abari kuri za gahunda zo gutanga ibiganiro, no kugeza ku bandi ibyo bateguye, bacitse intege, babisubitse by’amaburakindi, batangiye kwisegura ko batakibonetse… 

N’ubwo ibi atari bwo bwa mbere bibaho, ko umuvandimwe Jean Paul SAMPUTU agaragarizwa urwango rwo gusenywa no kubambwa n’abatumva ubutumwa yitangiye bw’ubumwe n’ubwiyunge; kuri iyi nshuro ho hano i Montréal turatentebutse kandi n’ibindi bice bya Canada na US, ubu butumwa buri kubibamwo burabasigamo ihungabana. Ubumwe n’ubwiyunge ni icyomoro ku muryango nyarwanda ndetse n’indi miryango yashegeshwe n’amacakubiri; ku buryo guhangana nabwo ukoresheje imbuto y’urwango nta musaruro byakugezaho, uretse kugwa ruhabo!

Niba kuba Jean Paul SAMPUTU yaratumiwe mu kiganiro, akagihuriramo n’umunyapolitiki Victoire INGABIRE UMUHOZA, akamugirira urugwiro nk’umunyarwanda mugenzi we, ari icyaha; muri iki gihe cy’icyunamo, si cyo gihe cyo gusenyana, twafatana mu mugongo, ibibazo nk’ibyo bikazacocwa hanyuma… Ntekereza ko icyo ari cyo kirego gikuru mubishimangira ubutumwa bw’urwango twakwirakwijwemo! Jean Paul SAMPUTU ni umuhanzi wiyemeje kuba intumwa y’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, icyo aharanira kandi kikaba ari inkingi ya mwamba, yubakiyeho Leta yacu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Aimabe BAYINGANA n’itsinda rye bareke twunamire abacu mu mahoro no gufatana mu mugongo; noneho nyuma y’icyunamo bazegere umuvandimwe wacu akaba n’uwabo Jean Paul SAMPUTU, bakemure ibyo batumva kimwe. Iyi munyangire niyo yagejeje igihugu cyacu ku mahano twibuka muri iki gihe twunamira abacu; kuyidutoza ni ukuduhungabanya no kwambura icyubahiro abacu twunamira!

Umuvandimwe wanyu

i Montréal

“Twibuke abacu twiyubaka…”