Ninde uha Paul Kagame uruhushya rudasanzwe rwo gukora amahano ?

Umunyamauru wa Therwandan arambaza icyo ntekereza kuri gahunda ya Kagame yo gukomeza gufunga abasilikari bakuru ?

Icy’ingenzi twese dukwiye gusobanukirwa ni « philosophie » iri inyuma y’ibi bikorwa bitindi bya Kagame. Ndareba ngasanga iyo « philosophie » ihagarariye ku maguru nk’atatu y’ingenzi :

1. Guhera kuri Coup d’Etat yo mu 1973 kugeza uyu munsi ,ubutegetsi bwo mu Rwanda ntibwiyubakiye ku ndangagaciro za « politiki » ahubwo bwubakiwe ku ngufu za gisilikari. « Umusirikari ni we mutware ».  Muri rusange, Abanyapolitiki b’abasivili bahawe imyanya y’udukingirizo dushinzwe gukora ibyo abasilikari bashaka byonyine. Ibyo ahanini ni nabyo byabaye intandaro yo gutsindwa intambara y’Inkotanyi yatangiye mu 1990, gutsindwa  urugamba rwa politiki bikaba byarabanjirije ugutsindwa urugamba rw’amasasu. N’ubu iyo myumvire y’ « umusilikari ni we  mutware » ni kimwe mu bivangira Opozisiyo muri iki gihe, bigatuma gutera umutaru bigorana cyane. Iyo myumvire ni nayo igiye kubirindura ubutegetsi bwa Kagame, kandi dore ntibigitinze.

2. FPR yo noneho imaze gutsinda intambara mu 1994, yashyize ubutegetsi BWOSE mu biganza by’agatsiko k’abasilikari batari na bo ! Umujenerari wabyigiye , akagira  n’ibindi azi, ashobora no gukora politiki neza. Abo sibo Kagame akeneye.  FPR yahisemo kubakira igihugu ku « bukorikori » bw’abasilikari bato (bazamurwa mu ntera bidashingiye ku bushobozi…), b’inzobere mu bwicanyi (terroristes), batarangwa n’umutima wita ku neza y’umuturage. Higijweyo  abasilikari bakuru bazi ubwenge (bashinjwa kuba intellectuals), abadakuyemo akabo karenge inzira zikigendwa, baradindizwa, barafungwa ab’amahirwe makeya  bahondwa akandoya mu mutwe. Ibyo nta gihe FPR itabikoze, guhera mu ishyamba kugeza n’uyu munsi !

3. Kuba muri iyi minsi Kagame atangiye kwibasira abagize Agatsiko kari kamukikije mu bihe byahise, birababaje ariko nta gitanza kirimo. Impamvu benshi mu Banyarwanda babikubita amaso bakinumira ni uko bazi neza ko Kagame asa n’ufite uburenganzira budasanzwe bwo gukora amahano ahora akora, nta nkurikizi :

(1) Kwica no kurimbura umuhutu nta cyaha kirimo, byarakiriwe, bihabwa umugisha n’abakagomye kubyamagana. Ubuhanga bwa kinyarwanda bwo buti :  Inkoni ikubise mukeba, jya wihutira kuyirenza urugo !

(2)Kagame yumva ko Abatutsi bose bo mu Rwanda ari ingaruzwamuheto ze, ndetse nabo ubwabo bakumva ko ari AMATUNGO ye , yicamo ayo ashatse , igihe abishakiye. Abatutsi barabimwemereye, dore imyaka ishize ari hafi 25, uretse abavugira mu matamamatama, nta tsinda rigaragara Abatutsi bigeze bashinga ngo rigaragaze ko ryamaganye imyumvire n’imigirire ya Kagame. Iyo Kagame afashe icyemezo cyo kubamba umwana w’imfubyi warokotse jenoside nka Kizito Mihigo, bikavugwa ko uwo mwana yashakaga kwica Kagame akoresheje indirimbo ahimba, biratangaje kubona abakagombye kumuvuganira aribo batera hejuru ngo Kizito nabambwe ku musaraba ! Kagame azineza ko ashobora kubica uko yishakiye, nta rundi rubanza ! Kandi ntasiba kubikora.

(2). Kagame yumva ko Abasilikari ba FPR  bose uko bagana ari umutungo we bwite (propriété privée), agenga uko yishakiye. Ikibabaje kurushaho ni uko Kagame abakubita inshyi buri munsi ndetse yagera aho akanabasebya ku mugaragaro, mu mbwirwaruhame !  Paul Kagame yabivuze kenshi no mu buryo bwinshi ko « aba Généraux » be ari abantu badafite icyo bashoboye, ko ari ibigarasha, Isazi, IBIRURA….ko yewe  ari abantu badafite icyo bimariye ku buryo ndetse muri bo nta n’umwe washobora no KUROTA yakoze kudeta ! Ibyo Abasilikari be barabyumvise nyamara ntibigeze berekana ko batabyemera, barakomeje baramwumvira, bakora « akazi » kose abahaye, abana batikirira mu ntambara z’urudaca za Kongo….. Abageragaje gutera ijwi hejuru  ni ba Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa ariko na we ntiyabikoze  akiyobora izo ngabo, yategereje kubanza  kwamburwa ububasha bwose, noneho yihutira gukiza amagara ye yonyine yifatira iy’ubuhungiro ! No mu buhungiro kandi agomba guhora yihishe kuko nta cyemeza ko ubutaha noneho Kagame  azamuhusha !

Umwanzuro

Niba Kagame akora amarorerwa ni ukubera ko:

(1) Abatutsi bakomeje kwemera Kagame nk’Imana yabo, ibagenera ikibakwiye, ikabaha ubuzima cyangwa urupfu.  Umunsi habonetsemo ab’inkwakuzi bagahindura imyumvire, bagafata gahunda yo kwisuganya no kwivuganira, mu Rwanda hazaba impinduka yihuse

(2)Birasa n’aho Abasilikari be bamusinyiye « chèque en blanc” ngo ajye ababaga nk’ukerera amatungo yiyororeye, nta zindi nkurikizi! Umunsi bakangutse bakumva ko bashobora kumwambura urwo ruhushya rutindi, uwahekwaga azigenza, nko mu kanya ko guhumbya ijisho.

(3) Njyewe , Padiri Thomas Nahimana, ndamutse mfite imbunda irimo amasasu nibura abiri, ntabwo Kagame yankubita inshyi ampora ubusa nk’uko ahora anyuka aba “Generaux” be, ngo mureke agende…..! Na we ava amaraso atukura di ! Amahirwe nyine ni uko ntari mu ngabo ze, nkaba ndateze no kuzibamo ! Niyiryamire asinzire.

Muri make,  Abasilikari ba RDF n’Abatutsi barokotse jenoside, nibahitamo  gukomeza kwiberaho nk’ISENENI Kagame afata zibibona, agashyushya amazi zireba, akazitereramo zikanuye amaso, akazirya ziyaturumbuye…..inzira y’umusaraba iracyari ndende kandi nyamara yashoboraga kuba UBUSAMO.

Banyarwanda nimukanguke, dufatanye kubuza Kagame gufata abenegihugu nk’amatungo ye. Ibyo birahagije. Nabeho atureke natwe twibereho, nta kindi tumusaba.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema Party

mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017