Nsengimana Théoneste umuyobozi w’Umubavu TV yatawe muri yombi

Théoneste Nsengimana

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo na Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV.

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter mu gicuku cyo ku itariki 13/10/2021 yavuze ko “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, uyu munsi RIB yafashe abantu 6 barimo Nsengimana Théoneste, nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi, bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.”

“Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugirango dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu… abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi. Uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”

Tariki 14/04/2020, umunyamakuru Nsengimana Théoneste yari yatawe muri yombi arafungwa, ashinjwa guhuza abaturage abizeza kubaha amafaranga ngo abafate amajwi n’amashusho agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Yaje gufungurwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro nyuma yo gusanga ibyaha yashinjwaga nta shingiro bifite.

Icyo gihe, Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bimuhamya icyaha bigaragazwa n’ubushinjacyaha, kandi bigaragara ko yafashwe ari mu kazi ke gasanzwe nk’uko uruhande rumwunganira rwabigaragaje.

Twabibutsa ko Nsengimana ari umwe mu banyamakuru bari mu Rwanda b’impirimbanyi, udasiba gutanbwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano azizwa umwuga we wo gutara no gutangaza amakuru.

Abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda by’umwihariko abadakorera mu murongo w’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, bahozwa ku nkeke bya hato na hato ndetse bamwe bagafungwa mu gihe abandi batari bacye bamaze guhunga igihugu.

Ibi bituma ni kimwe mu bituma Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka uvuga ko hari ibikorwa bikomeye byo “kubuzwa gukora inkuru runaka” (censorship) cyangwa “kwibuza kuzikora” (self-censorhip), kuko hashingiwe kuri Jenoside ibinyamakuru binenze Leta cyangwa bihaye umwanya abayinenga bishobora kuregwa “ivangura”.

Uyu muryango uvuga ko mu Rwanda ibinyamakuru byinshi bihitamo gukora mu buryo butabangamira ubutegetsi cyangwa bigakoreshwa n’ubutegetsi mu migambi yabwo inyuranye kugirango bene byo barebe ko bwacya kabiri.

Inkuru irambure tuzayibagezaho vuba