Yanditswe na Frank Steven Ruta
Impuguke mu by’ubukungu Obadiah Biraro umaze imyaka 16 akora mu Bugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta arashyizwe arasimbuzwa nyuma y’akazi katoroshye yakoze kakamuteranya n’abatari bake mu banyabubasha.
Obadia Biraro yabaye Umugenzuzi w’Imari ya Leta Wungirije kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri Kanama 2011, umwanya yavuyeho azamurwa mu ntera noneho akagirwa umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Benshi mu Banyarwanda ntibari bazi ko uru rwego rubaho, n’abari baruzi ntibabonaga akamaro karwo mu buryo bwimbitse, rwaje kumenyekanishwa cyane na Obadiah Biraro ubwo yahabwaga inshingano zo gukurira uru rwego.
Niwe watangiranye na gahunda yo kumurikira inteko ishinga amategeko uko imari ya Leta iba yarakoreshejwe mu myaka yatambutse, agasaba inteko gusaba ibisobanuro abagize uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa Leta cyangwa se abawangije. Urugamba rwo kumenyekanisha uru rwego Obadiah Biraro yarufashijwemo bikomeye na Depite Nkusi Yuvenali utararyaga iminwa iyo yabaza abayobozi banyuranye uko bangije cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibi bikaba byarateye akanyabugabo Obadiah Biraro, buri mwaka akagaruka yararushijeho gutinyuka no gushira amanga.
Mu gihe mu myaka yabanje Biraro Obadia yavugaga amakosa yakozwe akayavuga aruma ahuha, siko byagenze mu myaka itatu ishize, kuko yari asigaye avuga buri kosa mu izina ryayo, ntiyari akigirira ibanga n’abamutera ubwoba.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Biraro Obadia yari imbere y’inteko asobanura ibibazo bihoraho bya WASAC, uwari umuyobozi wayo yamwandikiye amubuza kubivugaho, Biraro ahita abitangariza abadepite, ati : N’ubu nonaha nakiriye ubutumwa bw’umuyobozi wa WASAC antera ubwoba ngo ne kugira icyo ntangaza ku bibareba”.
Obadiah Biraro yakomeje kujya aterwa ubwoba bwa hato na hato n’ibikomerezwa birimo abasirikare bakuru n’abapolisi bakuru n’abandi banyabubasha muri Leta no muri FPR, basanzwe bagaragara mu manyanga atuma amasoko atangwa mu buryo bufifitse, cyangwa se hakabaho kwishyura umurengera ibikorwa bimwe na bimwe, ingengo y’imari ikahatikirira.
Yagiye ahabwa gasopo kenshi n’abo banyabubasha, ariko agakomezwa no kubwirwa ko ubuyobozi bwo hejuru buri kumwe na we. Nyamara abo yashyiraga ku karubanda, bakomeje kumurya isataburenge, kugeza ubwo mu nama y’umwiherero w’abadepite ba FPR bamuviriyeho inda imwe bamurega gusebya Leta aha urwaho abayirwanya, bamusaba kwisubiraho, adashyize byose ku karubanda, ahubwo bimwe ngo bikajya binogerezwa mu gikari.
Nta mwanya ahawe ngo barebe niba ibyo yasabwe azabyubahiriza akajya arenzaho, ahubwo nyuma y’iminsi itanu gusa, ahise asimbuzwa.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mushya ni Alexis Kamuhire, uyu akaba asanzwe azwiho kuyoboka cyane no gucinya inkoro. Asanzwe ari umugenzuzi w’imari muri Ministeri y’imari (Chief Internal Audit / MINECOFIN), azwiho cyane guhishira no guhuza imibare aho imari ya Leta igongana n’inyungu z’ishyaka FPR.
Alexis Kamuhire waraye agizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General)