Yanditswe na Tatien Ndolimana Miheto
Icyambere cyo hahaka inka naho imbeba irabwegeka.
Ngo ukubita imbeba? iyi mvugo itukana kandi igerageza gutesha agaciro abantu, ubusanzwe ntirangwa mu kinyamakuru igihe, ni imvugo itesha agaciro ikinyamakuru, ikanagatesha abatutswe ariko ikagatesha cyane cyane uwatukanye.
Kubyerekeye ibindi bikubiye mu nyandiko ye, ni ibintu biranga inyandiko zitwa analyse critique, nazo ntizisanzwe mu Kinyamakuru Igihe no mw’itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange. Ni inyandiko (analyses critiques) jye nkunda, ikiziranga ni uko uwandika n’icyo yanditse, biba bifite objectif runaka yo kumvisha no kwigisha isomo riri mu nkuru yabayeho, ni ubwoko bw’inyandiko bufite icyo butandukaniyeho n’itarankuru risanzwe (reportage des faits de façon plus ou moins exacte/gutara ibintu uko byagenze ntakubyongeramo ibitekerezo bindi).
Iyi nkuru ntiyatawe (gutara amakuru) ahubwo yatekerejwe hashingiwe ku bintu bya kera n’ibyubu, uwanditse akaba ari uko azi ibyo yemeje cyangwa ashaka kubigaragaza, mu gihe abandi bantu bashobora kuba atariko babizi, atariko babibonye, atariko babibona ndetse wenda atariko byagenze/byabayeho.
Muri rusange, l’analyse critique des faits, varie d’une pesonne à l’autre.
Uwanditse iyi nkuru, aravuga igikwiye aho agira ati mu rugamba rwa FPR rwo kwibohora no kubohora uRwanda, ari uwatanze za milliyari, ari uwatanze 1/10 cyangwa 1/5 cy’umushahara we buri kwezi, ari uwoherezaga ibikenerwa n’abadamu bari mu gihugu mu kindi, ari uwatanze inka ye imwe yari atunze, ari uwohereje umwana we ku rugamba, ari umusore wijyanye ubwe kurugamba, ari umukada wakore mobilisation na recrutement, ari, ari…. bose bakwiye kwiyumvisha ko ntawarushije undi ubwitange.
Uyu mwanditsi kandi aravuga igikwiye aho agira ati n’abo FPR yarwanaga nabo ikabatsinda, nyuma y’intsinzi bari bakwiye kugira uburenganzira ku gihungu bungana n’ubw’Inkotanyi zabatsinze. Ibi kandi niko byagenze, nubu niko bimeze, utabyemera mu kuri kwabyo uko biri, ni indashima.
Ikibazo jye nenga mu butumwa butangwa muri iyi nkuru, ni imfanyigisho yabwo ariyo urutonde rw’Inkotanyi (abasirikari n’abasivili) umwanditsi yifashishije mu gutambutsa uko abona ibyiza bibereye abanyarwanda. Mu by’ukuri ni imfashanyigisho mbi, ni imfashanyigisho yica ababa bagizwe imfashanyigisho. Irabica kuko ibavutsa kugira uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda nk’uko uwanditse agerageza kubyigisha, araharanira ineza ya bamwe akangiza abo yanditseho ibibi. Uyu mwigisha (umwanditsi) yabanje abita imbeba, agerageza uko ashoboye kubatesha agaciro. Ikosa rirenze ihaniro yakoze mu gikorwa cye cyo kugerageza kubatesha agaciro, ni ukubahimbira ibyo batakoze.
Abo namenyanye kandi naganiriye nabo muri abo uyu mwanditsi yikomye, bazi neza kandi bemera ko umunyarwanda wese akwiriye uburenganzira bureshya n’ubwundi munyarwanda wese, baziko ubwitange kurugamba rw’Inkotanyi budapimishwa ubwinshi bw’amafaranga cyangwa ibikorwa umuntu yakoze, bazi neza ko batarushije ubwitange abakecuru basengeraga inkotanyi aricyo cyonyine bashoboye gukora Uyu wanditse article mbi, yaharabitse imfura z’uRwanda ngwaha arimo arigisha isomo ryiza, yagize nabi mu gikorwa cyiza yageragezaga.
Abazwi nka Forteen (cellule y’umulyango yari igizwe n’abacuruzi biganjemo abanyenyanza) yakoreraga Nairobi, nyuma yo kwitangira urugamba hagati ya 1990 na 1994, kuva juillet 1994 kugeza uyu munsi, abari bayigize, bari mu banyarwanda bagereka ibuye ku rindi bubaka uRwanda, Mzee Rujugiro we ibikorwa bye ku rugamba na nyuma, ni indashyikirwa, birivugira, Rwigara ku rugamba n’imisoro yatanze kuva umwaka 1994 kimwe n’abanyarwanda ubucuruzi bwe bwahaye akazi, ni ibintu byivugira
Abasirikari biswe imbeba, ibyo bakoze bibagira abo uwabise imbeba atabasha no gupfundura udushumi tw’inkweto zabo.
Ariko rero, nibyo hari abahindutse abanzi ba Leta y’uRwanda rwa none, uko biri kose ibi ntibibagira imbeba nk’uko Inkotanyi zitabaye inzoka kubera kubyitwa n’umwanzi.
Ese jye abarwanya Leta ubu mbona bakwiye iki? bakwiye kurwanywa na Leta banga kandi bagerageza kurwanya. Ikiruta byose ariko bakwiye kwegerwa na Leta kandi nabo bakwiye kwegera Leta kuko nta ntambara yica ikwiye kongera cyangwa kuzongera kubaho hagati y’abanyarwanda ubwabo. Ntamuntu uzi uRwanda rwa 1990-1994 na genocide yakorewe abatsi, ubona abana b’ingimbi n’abibisage barimo bashibuka ku barescape, eeh!! no kubagenosideri, bref bashibuka k’umunyarwanda wa none, utagira ati, intambara ntizizongere ukundi iwacu. Nanone ariko, nta karengane, nta acharnement nk’ikorerwa aba Rwigara n’abandi banyarwanda bavuyangwa, gakwiye. Harabura iki koko? Ko ritararenga, ko ritajya rinarenga kuko iteka ijoro ricya, ni kuki tutategura amahoro aho gutegura intambara? Ingufu zishyirwa mu bikorwa “birwanyi” zashyizwe mu bikorwa byo kwiyunga kw’abapfubiranye bakarengera bagakomeretsanya ndetse cyane hélas.
Nibyo intambara ni rurangizabantu yo gahera ariko n’akababaro kuje acharnement ikorwa na Leta, ntigakwiye k’umuntu niyo yaba umwe kuko nako ni rurangiza nto nayo yo gacika burundu mu Rwanda, cyane cyane aho rugeze ubu, aho Prezida Kagame ageze au sommet de sa puissance. Ariko ubundi harabura iki ngo ibyo anengwa we na system ayoboye bikosorwe? Yaba se abona ko byera de iby’iRwanda? Oya ntibishoboka kw’isi ya muntu, nta byera ngo de, bityo iteka haba hari amakosa ya muntu yo gukosora iyo ashaka gukataza. Iyo amakosa atayakosoye, buhoro buhoro ibintu biba bibi, birangirika.
Naho uwita abantu imbeba, we ni mubi, ari ku rugamba rwo kwangiza kimwe n’abandi bose barwanisha ugutuka no gutesha agaciro abo batavuga rumwe, aha ndatekereza nk’uwitwa Dr Himbara mbabazwa no kubura contribution nziza yakavuye mu buhanga bwe, ngahora mbona ibitutsi bitamusa. Malheureusement ku bashyigikiye cyama kurusha mutarushwa, nabo hari abatwaza nka Himbara, ntagiye kure, uyu wanditse iyi nkuru nenga, ari muri iyo nzira mbi.
Mu gusoza, mvuze nshimitse inti ntabwo bikwiye kugira abantu ibitambo by’isomo ryiza umuntu ashaka kwigisha, guha iryo somo ibitambo nzirakarengane, sibyo bituma rigirira abanyarwanda akamaro, tout au contraire.
Umuntu ni nkundi, aba biswe imbeba ejo hashize bitwaga inzoka, alors assez, ntibikongere ukundi kwitana amazina yica, nta somo ryiza ririmo at all. Hari umuvandimwe Philippe Basabose uherutse kutwungura umugani mwiza, yarahanuye ati ” nta kibi kibyara icyiza”.