Uruganda rw’itabi rwa Assinapol Rwigara rwamaze kwegurirwa utaramenyekana!

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe hagitegerejwe ikinamico y’urubanza rwo kugushamo umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, bakazubikwaho urusyo bishyuzwa akayabo k’imisoro ngo hakunde hafatirwe hanagurishwe imitungo yabo itimukanwa, uruganda rwabo rwo rwamaze kugabirwa utaramenyekana.

Nyuma y’icunaguzwa ry’umuryango wa Rwigara no gucungwa bikomeye n’abashinzwe umutekano wa Paul Kagame ubwe bawuhozaho ijisho ry’igitsure, nyuma yo kuburabuza abagize uyu muryango bafungwa amanywa n’ijoro, na nyuma yo kuba abanyamakuru bashatse kumenya ukuri kw’ibihakorerwa barahavuye biruka kibuno mpamaguru ngo bakize amagara yabo ; twabakurikiraniye amakuru y’uruganda rw’uyu muryango, ruyoborwa na Mademoiselle Anne Uwamahoro Rwigara.

Nubwo nta na hamwe amategeko y’u Rwanda ateganya ko ibibazo bya Sosiyete bigira inkurikizi z’ubutabera ku bafitanye amasano bose na Nyiri Sosiyete, Leta y’u Rwanda yabirenzeho, hejuru yo kuba abagize uyu muryango batemera ibyo kunyereza imisoro bashinjwa, hagerekwaho no kubakurikirana bose, hatitawe ku ihame ryo kuba icyaha ari gatozi.

Mu kubakurikiranira iby’uru ruganda, « The Rwandan “ yageze ku ruganda rwa Rwigara ruherutse gufungwa, dusanga harinzwe bikomeye mu buryo bwo kuhacunga cyane, kugira ngo hirindwe amakuru ayo ariyo yose yahava. Byabaye ngombwa gushakisha bamwe mu basanzwe bahakora, ariko kugira ijambo ubakuramo byaragoranye cyane.

Umwe twagezeho mbere niwe wagiye aturangira undi wabasha kuvuga, bityo duhetura batandatu batashakaga kugira icya bavuga, ariko bagahuriza ku kuba barategetswe kutagira ivuzivuzi, wababaza uwabibategetse bakavuga ko ari abayobozi.

Umugabo umwe wemeye kugira icyo abivugaho ariko agasaba ko tutadangaza amazina ye n’icyo asanzwe akora mu ruganda (ku mpamvu yise iz’umutekano) yatubwiye ko basabwe kwitegura kuzasubira ku kazi, igihe icyo ari cyo cyose.

Uyu mugabo ati « Mperutse guhamagarwa na numero privé (itagaragara) umuntu ambaza amakuru yanjye n’icyo nsigaye nkora ubu, mubwira ko ntako meze ubushomeri bumereye nabi, arambaza ati si wowe kanaka ? Ndikiriza ngo yego, arambwira ngo singire ikindi nteganya gukora vuba, kuko nzasubira mu kazi kanjye bidatinze, kandi nkazakora ibyo nari nsanzwe nkora! »

Mu buhamya bwe akomeza avuga ati « Uwampamagaye yansabye kubigira ibanga, nkabibwira gusa abantu batatu yaburiye nimero, ariko n’izanjye sinzi aho yari yarazikuye. Kuri batatu yaburiye numero basigaye babonekaho ubu, nasanze babiri muri bo barasubiye muri komini (mu cyaro), ariko abandi nabajije dusanzwe dukorana ngira ngo menye ko atari impuha nasanze bamwe muri bo nabo barahamagawe bakabwirwa ibisa n’ibyanjye»

Akomeza avuga ko nubwo batabwiwe niba uruganda ruzakomereza aho rusanzwe ruri cyangwa se rukimurwa, icyo we na bagenzi be bishimira ngo ni ukuba bazanahemberwa aya mezi bamaze bicaye!

Ese niba uru ruganda ruzasubukura ibikorwa byarwo kandi rugaterura abakozi bose baruhozemo (batari abayobozi), rukanabagusha neza rubahembera iminsi bamaze badakora, bari guhamagarwa na nde, yaruhawe na nde, amafaranga y’imibyizi batakoze azayabahemba ayakuye he?

Mu gihe igisubizo kuri iki kibazo kitaramenyekana, iminsi ntizabura kugaragaza uwarupangiwe, nk’uko inzu ya Rujugiro igiye kugurishwa mu kinamico ryiswe «cyamunara», nyamara bishoboka ko yaba yaramaze gupangirwa uzayegukana.