Ntimwemere ibyo Perezida Kagame ababwira ababeshya ngo we ari ku ruhande rw'abashaka ko itegeko nshinga ridahinduka

Basomyi banditsi,

Ntimwemere ibyo Perezida Kagame ababwira ababeshya ngo we ari ku ruhande rw’abashaka ko itegeko nshinga ridahinduka bityo akava ku butegetsi, ngo igisigaye ni democratic debate/débat démocratique!!!!

Biriya ni pures manipulations ze na FPR ye basanzwemo n’ubundi, batekinika ibintu byose. Impamvu abagererwa be bariya yandagazaga i Gabiro bananirwa kuzuza inshingano zabo uko bikwiye nkuko yabibabwiye ku karubanda namwe mwese mwumva, ni uko nta democratic debate iyi aje kwitwaza ubu ihaba; ni uko iteka baba barwana no kumenya(deviner) icyo Afandi P.C.(Kagame) atekereza, yifuza, ngo abe ari cyo bakora.

Ni exercice itoroshye na Dr. Himbara David yigeze kubyandikaho; bibatwara igihe kinini cyane; buri wese aba avuga ati none nagira igitekerezo kikaza kibusanye n’uko Afandi yumva ibintu najya he; none nabikora uko Afandi atabyumva cyangwa uko atabishaka byangendekera bite ko narara mpfuye, etc…

Biriya Kagame yinubiraga i Gabiro ni aha bituruka ni we biturukaho, muri micro-management ye y’igihugu cyose. Kubanza kubaza ukamenya neza aho perezida Kagame aganisha kugirango utava aho ubusanya nawe ukahasiga agatwe.Ni yo mpamvu bahora bategereje amabwiriza aturutse hejuru kwa Kagame ayanyujije muri DMI cyangwa muri FPR Headquaters. Ni aha paralysie ya leta ye ubwe yise agasitwe(a mess, a total failure) ituruka.

Buri we azi ko mu Rwanda nta mpaka zikorwa muri demokarasi, ukwishira ukizana n’ubwisanzure zihaba, ko abantu batavuga ibyo batekereza mu by’ukuri, ko nta débat contradictoire ihaba. Nawe ubwe i Gabiro yabwiye abagererwa be ati ndashaka ko mumpakanya mukanyomoza mukambwira ibitandukanye n’ibyo ntekereza bakaruca bakarumira bose hakavuga umugande Andrew Mwenda gusa, kuko bari bazi ko uwaramuka avuze ikimuri ku mutima yarushywa no gusohoka aho ngaho inama irangiye ubundi akaburirwa irengero(forced disappearances followed by death). Ibi ni buri munsi mu Rwanda.

Niba Kagame abeshya ngo ashyigikiye ko itegeko nshinga riguma uko riri, kuki yikomye uwari minisitiri w’ubutabera Karugarama amuziza ko yavuze ko ritagomba guhinduka kubera umuntu runaka uwo yaba ari we wese. Kuki? Kuki yafunze Col Byabagamba na General Rusagara abaziza iriya democratic debate bageragezaga gukora muri FPR yabo nyirizina baganira n’abandi ku bitagenda mu butegetsi buriho. None ubu aje kutubeshya ngo ibyo guhindura itegeko nshinga cyangwa kutarihindura ni democratic debate kandi we iyo democratic debate atayikozwa, atayemera.

Kagame ni umunyagitugu kabuhariwe, ubunyagitugu bwamukukiyemo kuburyo adashobora kugendana n’ibintu bya demokarasi byo kujya impaka mu bwisanzure, guhiganwa mu bitekerezo no kuvuguruzanya nta mususu nta kwikanga ngo ndavuga iki n’iki kirankoraho(autocensure). Nta democratic debate/debat democratique ya Kagame mbonye aho!!

Biriya byose abaturage bo muri Rubavu ku Gisenyi no mu Ruhengeli n’ahandi hirya no hino mu Rwanda bavuga ngo Kagame natongera kuba perezida w’u Rwanda baziyahura birazwi ko ari ibyo babategeka kuvuga ko atari ibyo baba bitekerereje ubwabo. Kagame kandi nawe arabizi kuko iriya propapaganda ya FPR ari we na DMI na FPR Headquaters baba babipanze yarangiza akigira nyoni nyinshi ngo hari abashaka ko akomeza kandi mu by’ukuri ntabo uretse abanyakazu be.

Twe mw’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI twarabyanditse hano ko Kagame yareka kuba perezida atabireka byose ari kimwe mu gihe FPR abereye perezida ariyo ikiri ku butegetsi bwayo absolu budasangiwe.

Turabizi ko nanaramuka abeshye ngo aragiye ntaho azaba agiye kuko we nka perezida wa FPR azashyiraho umuperezida w’agakingirizo azajya ategekeramo ubundi remote control y’ubutegetsi ntayimuhe ahubwo akayitwara iwe kuri Muhazi no muri Headquaters za FPR aho uwo muperezida mushya n’abandi bose bazajya bamusanga gufata amabwiriza y’ibyo bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora. Ibi rero ntacyo bizaba bimariye u Rwanda n’abanyarwanda.

Twe icyo dushaka ni regime change/changement de régime maze umunyagitugu Kagame akajyana na FPR ye n’agafuni kabo n’umugozi wabo banigisha abantu n’uburozi bwabo n’akandoyi kabo basatuza abantu agatuza.

(Gasana Anastase, umuyobozi w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi).