Ntitugomba gukingira ikibaba abahekuye uRwanda abo aribo bose

Bavandimwe,
Nkomeje kwibaza nti ni kuki hari abanga ko tugaragaza ko FPR yakoze génocide? Kubuza abahutu biciwe imiryango yabo kuvuga no guha inyito (qualification) ubwicanyi bakorewe sibyo bizunga abanyarwanda. Ni ukubatoneka no kubongerera ipfunwe rikurikirwa no gushaka kwihorera. Guca inzigo bijyana no kumena ibibyimba byose ukabimaramo umwanda, warangiza ukabivura kugira ngo bitazongera kubyimba. Niko mbibona. Dupfa kutitiranya abicanyi n’ubwoko bakomokamo kandi tuzi ko butabatumye guhemuka. Ibyo twabirekera FPR ibifitemo PhD y’ikirenga.

Ku ruhande ryanjye maze iminsi ntegura conférence nzagaragazamo ko, nshingiye ku mategeko mpuzamahanga , mu Rwanda habaye génocides zirenze imwe. Nzarangiza nerekana ukuntu FPR na ba mpatsibihugu bazitiye ukuri kugira ngo génocide y’abahutu itemerwa. Ingingo ku yindi. Nzabatumira tubiganireho mu buryo butabogamye, bwubaka kandi buzira uburyarya. Nzatanga ibiganiro bibiri (2), mu kinyarwanda no mu gifaransa. Nemera ko
Amarira yacu twese n’amaraso y’abacu bishwe na bamwe mu bacu aribyo bizatwunga.

Ntitugomba gukingira ikibaba abahekuye uRwanda abo aribo bose.

Empathiquement vôtre,
JMV NDAGIJIMANA
Juriste, écrivain, ancien témoin de contexte au TPIR