Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda habayemo impinduka kuri uyu wa Gatandatu, amakuru yizewe atugeraho akaba yemeza ko Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gen Patrick Nyamvumba, Umuyobozi ucyuye igihe w’ ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur wari usanzwe ari Lieutenant General ariko kuri ubu akaba yazamuwe mu ntera agirwa General wuzuye.
Amakuru kuri izi mpinduka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yasakaye mu gihe abofisiye bakuru bari bakimara gusoza umwiherero barimo kuri uyu wa Gatandatu, iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Jack Nziza yagizwe “Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Jack Nziza, yazamuwe mu ntera agirwa Major General, ndetse anahindurirwa imirimo, agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Inspector General of RDF), umwanya mushya muri RDF. Ku mwanya Nziza yari asanzweho azawusimburwaho na Col Joseph Rutabana.
Dan Munyuza muri Polisi y’Igihugu
Mu bandi bahawe imirimo mishya harimo Dan Munyuza wakuwe mu gisirikare akajyanwa mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, ku ipeti rya Deputy Commissioner General of Police, aho agiye kungiriza Umuyobozi Mukuru wayo Emmanuel Gasana, aho azaba ashinzwe ibikorwa.
Muri NISS (inzego z’igihugu z’iperereza)
Mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (NISS), Col Fred Muziraguhunga yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Imari n’ubutegetsi.
Brig Gen Rutatina yazamuwe mu ntera
Brig Gen Rutatina wahoze ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Umutekano yazamuwe mu ntera agirwa Major General.
Source: igihe.com