Yanditswe na Marc Matabaro
Nyuma y’itumizwa rya Gen James Kabarebe n’ubutabera bw’ubufaransa ngo ahuzwe n’umutangabuhamya umushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, mu kwihimura Leta y’u Rwanda yakoreshejye Raporo Ishinja ubufaransa kugira uruhare muri Genocide muri Amerika!
Nk’uko bigaragara muri iyo raporo y’amapaji asaga 50 yakozwe n’ibiro by’ababuranira abandi byitwa Cunningham Levy Muse bibarizwa mu mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iyo unyujijemo amaso mu bivugwa usanga nta gishya kirimo ahubwo usanga ari ugusubiramo ibyari bisanzwe byaratangajwe n’ubundi mbere mu ma raporo atandukanye mu myaka yashize!
Umuntu akaba yakwibaza impamvu Leta y’u Rwanda isesagura umutungo muke ifite mu gukoresha amaraporo mu mahanga kandi nayo ifite abanyamategeko mu gihugu kandi n’abo banyamahanga yitabaje ntibagire igishya bazana kidasanzwe kizwi cyangwa kidasanzwe cyarasohotse mu yandı maraporo.
Ese mama kuba iyi raporo yarakozwe n’abazungu b’amanyamerika bizayiha agaciro kurusha iyakorwa n’abanyarwanda?
Ese ubu nibwo budasa abategetsi b’u Rwanda bahora bigisha? Ese uku niko kwigira bavuga? Ese habuze abanyarwanda bazi gukora amaraporo ku buryo hitabazwa twa tuzungu bagayaga mu bihe bishize?
Ese iby’iyi raporo si nka bya bindi bya Ambasaderi Jacques Kabare wahamagajwe nyuma akamera nka wa mugore wahukanye yabona batinzwe kujya kumucyura agahitamo kwicyura ngo adatinda agaharikwa?
Mushobora gusoma iyo raporo yose hano hasi mu rurimi rw’icyongereza: