Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique aravuga ko Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo mu Rwanda atazitaba ubutabera bw’u Bufaransa nk’uko byari biteganijwe tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2017.
Mu nyandiko y’amapaji 14 ababuranira James Kabarebe bandikiye abacamanza b’abafaransa barasobanura impamvu umukiriya wabo atazitabira igikorwa cyo guhuzwa na James Munyandinda (uzwi no ku izina rya Jackson Munyeragwe) umushinja kugira uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyalimana ku ya 6 Mata 1994.
Me Lef Forster na Me Bernard Maingain muri iyo nyandiko iri mu gifaransa no mu cyongerenza batangira bavuga ko bitumvikana ukuntu ubutabera bw’ubufaransa bwatumaho Ministre w’ingabo w’u Rwanda guhuzwa n’umutangabuhamya utizewe ko avuga ukuri mu gihe kuba MInistre w’ingabo w’ubufaransa byaba ari nk’ikizira ko yajya kwitaba mu gihe yaba ahamagajwe n’ubutabera bw’u Rwanda ngo ahuzwe n’umutangabuhamya.
Ikigenderwaho n’ababuranira James Kabarebe cyane ni ugusenya umutangabuhamya James Munyandinda bakoresheje ubuhamya butandukanye burimo ubw’abantu bakomeye muri Leta y’u Rwanda nka Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro, Ir Sam Nkusi.. ndetse n’impapuro zitandukanye bashaka kwerekana ko James Munyandida ari umubeshyi ko ubuhamya yatanze nta shingiro bufite ndetse banerekana ko uburyo yahunze u Rwanda n’uburyo yageze mu bufaransa mu gikorwa cyo gushinja FPR ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ari ibyo gukemangwa.
Umunyamategeko Me Joseph Cikuru Mwanamaye, ukorera mu gihugu cy’u Bubiligi we ibijyanye n’iki gikorwa cy’ababuranira James Kabarebe abona hari aho gikocamye. Arabisobanura agira ati: