ONU irasaba ko Gen Rusagara na Col Byabagamba barekurwa.

Yanditswe na Ben Barugahare

Umurwi w’umuryango w’abibumbye ku ifungwa ry’akarengane rinyuranyije n’amategeko uragaya itabwa muri yombi mu myaka 3 ishize ry’abanyarwanda 3 barimo uwari ukuriye abarinda Perezida Kagame.

Gen Frank Kanyambo Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza bafunzwe mu buryo bw’akarengane butubahirije amategeko nk’uko byemezwa n’umuryango w’abibumbye ONU mu cyemezo cyafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2017 kinasaba ko bahita barekurwa bidatinze.

Roland Adjovi umwe muri 5 bagize uwo murwi wa ONU yatangarije Radio y’abafaransa RFI dukesha aya makuru ko uwo murwi wasanze abo bagabo barafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ko hasabwe ko barekurwa byihuse kandi bagahabwa n’indishyi z’akababaro na Leta y’u Rwanda.

Abajijwe niba baramenyesheje Leta y’u Rwanda, Roland Adjovi yavuze ko boherereje Leta y’u Rwanda imyanzuro umurwi nabo wakoze, ko bashyizeho uburyo bwo kugenzura mu gihe cy’amezi 6 ngo barebe ko ibyasabwe byashyizwe mu bikorwa maze bahe raporo Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.