Afrika y’Epfo: Umwe mu bakekwa kwica Dr Raymond Dusabe yatawe muri yombi

Dr Raymond Dusabe yari mwene Mzee Munyankindi w'i Nyamata mu Bugasera

Yanditswe na Ben Barugahare

Ubu haravugwa cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse no muri Afrika y’Epfo, urupfu rwa Dr Raymond Dusabe wiciwe mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo umurambo we ukaboneka nyuma y’iminsi 11.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Dr Raymond Dusabe‚ wari mu kigero cy’imyaka 40‚ yaherukaga kuvugana na nyiri inzu yasanzwemo yapfuye ku wa 28 Ukuboza 2017, uwo nyiri inzu akaba yari mu rugendo mu gihugu cya Canada Aho yari mu biruhuko birangiza umwaka.

Umuntu utashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yadutangarije ko nyiri inzu Dr Raymond Dusabe yarimo ari umunyarwandakazi witwa Monique Mujawamariya washakanye n’umugabo w’umuzungu ukomoka mu gihugu cya Canada.

Umuvugizi wa Polisi ya Afrika y’Epfo mu gace ka Western Cape yatangaje ko nyuma y’iboneka ry’umurambo wa Dr Raymond Dusabe ku wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2018 Polisi yataye muri yombi umugabo ufite imyaka 29 ngo akazagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 muri Cape Town Magistrate’s Court.

Amakuru ava I Cape Town avuga ko uwo mugabo watawe muri yombi yafashwe na Polisi kubera imodoka ya Monique Mujawamariya yari yasigiye Nyakwigendera, kuko iyo modoka yari yibwe igihe yicwaga akubiswe ikintu gikomeye mu mutwe. Hakoreshejwe ikoranabuhanga ryerekana imodoka aho iherereye.

Nyakwigendera Dr Raymond Dusabe ari kumwe na Monique Mujawamariya nyiri inzu yasanzwemo yapfuye

Dr Dusabe wari umuganga w’abagore (gynaecological oncologist) yakoraga mu bitaro bya Faisal I Kigali akaba yari mu biruhuko i Cape Town. Akaba yari ingaragu.

Dr Dusabe umwaka ushize nibwo yarangije amasomo ku rwego rwa ‘sub-specialisation’ kuri Cancer yibasira imyanya ndangagitsina y’abagore muri kaminuza ya Stellenbosch muri Africa y’Epfo.

Dr Dusabe yize mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda aho yarangije mu 2006 aza kubona ‘bourse’ ya Leta yo kujya kunononsora mu bigendanye no kuvura abagore muri Kaminuza ya Stellenbosch.

Mu 2014 yarangije Master’s muri “Obstetrics and Gynaecology” ntiyarekera aho akomeza kunononsora birushijeho mu bigendanye no kuvura Cancer ifata imyanda ndangagitsina y’abagore “Gynaecology oncology” ari nabyo yarangijemo mu ntangiriro z’umwaka ushize. Dr Dusabe niwe munyarwanda wenyine wari warize kuri uru rwego iri shami.

Amakuru twabonye ava hafi y’umuryango wa Nyakwigendera avuga ko abavandimwe be babiri berekeje i Cape Town kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018 bakaba ari bo bazafata icyemezo niba Nyakwigendera azashyingurwa muri Afrika y’Epfo cyangwa umurambo we uzajyanwa gushyingurwa mu Rwanda.