Papa Fransisiko Ntakigiye muri Kongo

Uruzinduko rwa Papa Fransisiko rwari ruteganyijwe muri Afurika mu kwezi gutaha rwasubitswe. Vatikani yatangaje uyu munsi kuwa gatanu ko uruzinduko rwasubitswe kubera ko Papa w’imyaka 85, afite ibibazo by’ivi. Byatumye hibazwa ku bushobozi bwe bwo kugenda, ku myaka ye isigaye ari umushumba wa kiriziya gatorika.

Icyemezo cyo guhagarika uruziko rwaheraga kw’itariki ya 2 y’ukwezi kwa karindwi kugeza ku ya 7 muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo no muri Sudani y’epfo, cyakiranywe umubabaro. Ariko byasabwe n’abaganga be bamaze igihe bamwitaho ku bibazo by’amavi.

Kuva mu kwezi gushize, Papa Fransisiko yifashisha igare ry’abagendana ubumuga, n’ubwo yakomeje gukora ibikorwa bye. Ibyo birimo inama yagize kuwa gatanu na Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen.

Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yavuze ko Papa Fransisiko watowe mu mwaka wa 2013, azasubika uruzinduko rwe, kugirango atabangamira ubuvuzi arimo guhabwa mu bijyanye n’ivi rye, kandi ko urwo ruzinuko ruzaba ku mataliki ari imbere azagenwa.

Vatikani ivuga ko Papa amaze iminsi aterwa inshinge nyinshi mu cyumweru, ari nako akoreshwa imyitozo ngororangingo kandi ko yari afite icyizere cyo kubasha kugenda byibura igihe gito, mbere y’uko uruzinduko rwe rutangira.

Mu buryo butunguranye, itangazo ry’isubikwa ry’uruzinduko rwa Papa Fransisiko, rije nyuma y’iminsi ibiri gusa, Vatikani isohoye amazina y’abanyamakuru bari basabye kuzamuherekeza mu ndege ye bari babyemerewe kandi imyiteguro mu bihugu yagombaga gusura yari irimbanyije.

Vatikani ntiyavuze niba uruzinduko Papa Fransisiko yateganyaga kugirira muri Canada ruzagirwaho n’ingaruka z’ikibazo cy’ivi. Urwo ruzinduko ruteganyijwe tariki 24 kugeza kuya 30 z’ukwezi gutaha kwa karindwi.

Uruzinduko muri Kongo na Sudani y’epfo mu bihe by’impeshyi, ku busanzwe ntirwari kuzaba rworoheye Papa Fransisiko w’imyaka 85, ariko ibibazo byo kutabasha kugenda byari gutuma rumubera ingorabahizi.

Yari kuzakora urugendo rw’indege rw’iminsi itanu, kandi agasoma misa eshatu zagombaga gutuma ahagarara igihe kirekire. Yagombaga gufata ijambo incuro zirenze 12, kubonana n’abategetsi b’abanyepolitiki n’amatsinda ya kiriziya akanasura inkambi z’abateshejwe ibyabo mu bihugu byombi.

VOA