Paul Kagame: Ushishwa nabi!

Martin Ntiyamira

Sinkwita Perezida kuko nturiwe ntunabikwiye! Nkuko wabyivugiye iyo ugirira nabi Abanyarwanda witwaje ubutegetsi wiyicajemo ntabwo uba ukiri Perezida ntanubwo wigeze uba we!

Kubona wica Abanyarwanda buri munsi warangiza ugatinyuka ukabahagarara imbere ugatukana ngo abantu ntacyo bamaze, ntacyo bakora, ngo imyaka ishize badakora ibyo bakwiye gukora ese iyo myaka yose wowe waruri hehe, ibyo mwemereye Abanyarwanda wibutse ko ntanakimwe cyakozwe nyuma y’imyaka 20??? iyo myaka yose wari uri hehe wakoraga iki?

Guhera muri 90 wica abana b’Abanyarwanda kugeza magingo aya!!!! Niwowe wishwe Rwigema umukurikiza bagenzi be bose, Abasirikare warabamaze guhera kurugamba rwo muri 90 kugeza ubu uracyabica, uhanura indege umarisha Abatutsi kubushake ngo ukunde wicare kuntebe y’ubutegetsi, Abahutu warabamaze, ntamunsi wira udahekuye u Rwanda!!!!

Ntagisuma kikurenze, ni wowe gisuma #1 cyayogoje umutungo w’igihugu!!!!

Abanyarwanda wabaciyemo ibice, wabatoje urwicyekwe, ubeteza ihahamuka, ntawundi muntu ushobora kuvuga mugihugu usibye wowe wuzuye ubutindi bw’umutima buzaguta kugasi!!!

Ubwo rero wajyanye abakozi bawe hariya kubakubita ngo ubanoze bazahave bumvise ko ntacyo baricyo nabusa ko ari wowe gitangaza kandi ibyo biguhesha uburenganzira bwo gukomeza kubayobora!!! Murimacye uriya mwiherero wari ugamije kumvikanisha ko ari wowe wenyine ugize icyo amariye igihugu nyamara urabizi neza ko ari wowe kibazo, urabizi neza ko ari wowe wubatse system idafite ikindi imariye Abanyarwanda usibye kubica no kubasahurira imitungo!

Icyo nemerannwaho nawe siniyumvisha igituma Abanyarwanda barakomeje kukwihanganira kuko nkuko wabivuze ntanumwe muribo uyobewe ko ari wowe kibazo nyamukuru, bari bakwiye kuguhagurukira bakagushyira mumwanya wawe ndavuga mugihome kuko niho hagukwiye. Kuko gukomeza kwiyandagaza no kwisiga amaraso y’Abanyarwanda wica buri munsi bari bakwiye byibuze kwitandukanya nawe!

Ese buriya iyo bagusubiza bakakubwira ko ari wowe kibazo wari gukora iki? Wari gutanga itegeko ko baraswa bose ntihagire urokoka? Erega bagushubije nubwo bagushubirije mumatamatama! Nawe ubwawe urabizi ko bakuzi ko ari wowe kibazo kandi nawe ubwawe uriyizi ko ari wowe kibazo – the “sick character”!

Nibyo koko bakwiye kumenya ko ntawe basiganya wundi uzabagukiza, bo ubwabo bakwiye kugufatira ingamba bakunamura u Rwanda!

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada