Paul Kagame yabaye umutegarugori ryari?

Ku itariki ya 8 Werurwe wari umunsi wo kuzirikana umwari n’umutegarugori ku isi hose. Ubusanzwe uyu munsi ufite amateka maremare watangiye ufatwa nk’igihe cyo kuzirikana ubwitange, ubutwari n’uruhare rw’abari n’abategarugori mu guharanira impinduka. Koko rero iyo witegereje usanga mu mateka ya kera abari n’abategarugori bataragize ugushishikarira ibikorwa byo guharanira impinduka nk’uko abagabo babikoze. Uyu munsi rero wagiyeho ari ugushimira abari n’abategarugori bashiritse ubwoba bagafata iya mbere ngo nabo batange umusanzu wabo. Bwari n’uburyo kandi bwo kubashishikariza ibikorwa by’ubutwari nk’ibyo.

Mu Rwanda ho hagaragaye agashya aho abagore bose hirya no hino mu gihugu basingije Paul Kagame nk’aho nawe ari umugore! Ese ni iki cyaba cyaratumye Abanyarwandakazi bajya hors sujet ?

Iyo witegereje imvugo z’abitwaga ko batumwe na bagenzi babo, usanga zose zisa ijambo ku rindi, kubera ko ibyo bavuze bari babyandikiwe. Iki nicyo gisobanura impamvu bose bagiye hors sujet. Umunsi wari wagenewe kuzirikana ko iyo uhaye umugore imbaraga, uba uzihaye umuryango w’abantu wose (Empowering Women, Empowering Humanity: Picture it)! Aho kugira ngo bavuge uko bazabikora, abagore bivugiraga ibigwi bya Paul Kagame.

Abagore bafashe ijambo basozaga basaba ko Paul Kagame yahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma yo mu mwaka wa 2017, ngo kuko aramutse atagihari bose bashira. Ibi bakaba barabibwiwe n’abategetsi cyanecyane abakada bo muri FPR n’abasirikare bakora icyo bishakiye. Niba hari ikintu kijya gihindisha imishyitsi Paul Kagame n’agatsiko bafatanyije kuyobora FPR, ni amatora. Kandi koko ni mu gihe. Iyo uyoboresha igitugu ukaba uzi neza ko udakunzwe n’abantu uhora wikanga ko amatora azagushyira hanze. Ibi na none yarabyiboneye mu mwaka wa 2003 aho abanyarwanda bamweretse ko batamushaka. Kubyikuramo byamubereye insobe.  Ni nayo mpamvu mu mwaka wa 2010 atashoboye kwemera guhangana na Ingabire Victoire kuko yari azi neza ko yatsindwa biteye isoni. Ubu rero amatora ya 2017 yatangiye gutitiza Kagame kubera impamvu ebyiri.

Impamvu ya mbere ni uko Kagame atemerewe kuzongera kwiyamamaza kuko ingingo ya 101 y’itegekonshinga ry’u Rwanda ivuga ko nta na rimwe umuntu yemererwa kwiyamamariza manda zirenze ebyiri. Reka twibutse ko iyi ngingo yagiyeho igamije ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere kwari uguca umuco mubi wo kwikubira ubutegetsi. Bityo waba warayoboye nabi cyangwa neza, waba uri umuhanga nka Salomoni cyangwa umuswa nka Cacana, waba intwari ntangarugero cyangwa intore bita ko izirusha intambwe, iyi ngingo igamije kukubwira ko gusimburana ku butegetsi ari ngombwa kugira ngo buri wese abone umwanya wo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu binyujijwe mu rubuga rwa politiki. Icya kabiri iyi ngingo yari igamije ni ugutoza Abanyarwanda umuco wa demokarasi maze n’abandi igihugu cyacu nacyo kikagira amahirwe yo kubona aho umuperezida acyura igihe agasimburwa atishwe.

Kagame rero azi neza uko iri tegekonshinga ryagiyeho. Azi neza aho amafaranga yo gukoresha referendumu yo mu mwaka wa 2003 yavuye n’amagambo abayatanze bamubwiye. Ikindi azi neza ko amanyanga yose yakoresha ngo iyi nigingo ihinduke ashobora kuzamukorera inkono ishyushye. Niyo mpamvu noneho yategetse abagore ngo nibavuge ko Kagame ari we kamara, ko aramutse yitabye Imana cyangwa akagira uburwayi butuma atayobora igihugu u Rwanda rwahita rusibangana ku isi! Aribeshya ariko kuko,yaravutse ararusanga kandi azarusig ntaho rwagiye, cyakora ashobora kugerageza kurusenya no kurukomeretsa ariko tuzarusigasira turwomore turusane ubuzima bukomeze isi ikomeze itembere. Nta muntu kamara ubaho.

Impamvu ya kabiri ituma amatora yo mu mwaka wa 2017 atera impungenge Paul Kagame, ni uko atazi uko azamererwa nyuma yayo. Bimaze kugaragara ko abaturage bakomeje kugenda biga buke buke bakaba bamaze kwitegura ko batazongera gutoreshwa uwo badashaka cyangwa se ngo bemezwe ibyavuye mu matora ku ngufu.

Tugarutse kuri uyu munsi rero w’abategarugori wahinduwe umunsi wa Kagame, njye nari niteguye ko Perezida aza kubona umwanya wo kuvuga ibigwi Ingabire Victoire dore ko yabaye intwari aharanira ko abantu bakwemerewa gukorera politiki mu Rwanda, bakavuga ibitagenda bagamije ko byakosorwa. Nari ntegereje ko Kagame aza guca iteka ko Ingabire ahita asohorwa muri gereza maze agahabwa amashimwe akwiye umutegarugori waharaniye ko impinduka nziza zibaho hatagombye kumeneka amaraso. Nk’uko Paul Kagame yari aherutse guhwitura abayobozi abasaba kujya bumva kandi bagaha agaciro ababanenga, nari nzi ko Paul Kagame ahita abishyira mu bikorwa abazira kuvuga ubutegetsi bwe uko buri bagahabwa uburenganzira bwabo duhereye ku bategarugori, dore ko uriya wari umunsi wabahariwe. Impundu zose zari zigenewe abari n’abategarugori bitangiye impinduka zahawe Paul Kagame nsigara nibaza nti “Paul Kagame yabaye umutegarugori ryari?”

Chaste Gahunde