Paul Rusesabagina yashyizwe mu rubanza rumwe n’abandi 17

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buratangaza ko Dosiye ya Bwana Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaba birimo iby’ubugome bwayihuje n’iyabandi bantu 17 baregwa ibyaha bimwe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru Nkusi Faustin, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko dosiye ya Rusesabagina n’iy’abandi 17 barimwo Calixte Nsabimana batazira Sankara n’abandi bari mu Mutwe wa MRCD-FLN bakurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu yaregewe Urukiko Rukuru.

Mu minsi ishize umuyobozi w’urwego rw’ubushinjacyaha bukuru yari aherutse kubwira itangazamakuru ko Dosiye ya Rusesabagina ubushinjacyaha bwifuza kuzasaba urukiko igahuzwa n’iya Sankara wari umuvugizi wa FLN ndetse na Nsengiyumva Hermana wamusimbuye ubwo yari amaze gufatwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Nkusi asobanura ko biri mu mugambi w’ubushinjacyaha gusaba ko izi dosiye zahuzwa. Dosiye ya Bwana Rusesabagina iregewe urukikon go izatangire kuburanishwa mu mizi, mu gihe Rusesabagina yari akirimo kujuririra icyemezo yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwo kongera igihe cy’ifungwa ry’agateganyo.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha avuga ko ibi ntaho bizabangamira uregwa. Rusesabagina n’abo bareganwa 17 bose bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, gushimuta, gutwika n’ibyaha by’ubwicanyi byakorewe mu murenge wa Nyabimata mu ntara y’amagepfo.