ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 2014/0016
————————————————————————
Ishyaka PDP-Imanzi riramenyesha Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abarwanashyaka, inshuti n’abakunzi baryo hamwe n’umuryango mpuzamahanga ko ku itariki ya 02 Mata 2014 Bwana HARERIMANA Emmanuel urihagarariye yashyikirije Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ikirego gisaba iseswa ry’icyemezo Ref. No 2865/07.01.02/2013 cyo kuwa 05/11/2013 cya Meya w’Akarere ka Gasabo Bwana NDIZEYE K. Willy; icyemezo kidakurikije amategeko kandi kivutsa abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP-Imanzi uburenganzira buteganywa n’amategeko bwo gukora inama rusange ishinga ishyaka ryacu rya politiki ku mugaragaro.
Tuributsa ko ku itariki ya 26/09/2013 ari bwo twari twandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo tumusaba uruhushya rwo gukora iyo nama yari iteganyije ku itariki ya 08/11/2013. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabanje kuduha urwo ruhushya mu ibaruwa ye Ref. No 2809/07.01.02/2013 yo ku wa 29./10/2013 mbere yo kwisubiraho akatwandikira ibaruwa ikubiyemo icyemezo kivugwa haruguru.
Ntibyatinze, ku itariki ya 06./11./2013 twahise twandikira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu tumutakambira tumusaba gusesa icyemezo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ariko mu ibaruwa ye No 1631/07.01 yo kuwa 10/12/2013 adusubiza ko asanga icyemezo twamusabaga gusesa gifite ishingiro.
Nyuma y’icyo gisubizo cya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kitatunyuze, twahisemo kujyana icyo kibazo imbere y’inkiko nk’uko amategeko abiteganya.
Ubu Urukiko rwakiriye ikirego cyacu rugiha No PAD 0027/14/TGI/GSBO, urubanza rukaba ruteganyijwe ku itariki ya 09/05/2014 saa mbiri za mu gitondo.
Bikorewe Kigali, ku itariki ya 22/04/2014
Harerimana Emmanuel,
Vice-Perezida w’agateganyo wa PDP-Imanzi.